IGIHE

Inkomoko y’inyito y’umugezi wa Nyabugogo( Igice cya Kabiri)

2 23-05-2019 - saa 12:15, Nsanzabera Jean de Dieu

Nk’uko tubikesha amateka y’impitabihe ku gihugu cy’u Rwanda, ibintu byinshi birimo, imisozi, imigezi, inzuzi, ibishanga n’ibindi, byagiye byitwa amazina uruhongongohongo, bikuye ku birari by’iturwa n’iyubakwa ry’igihugu n’ibikorwa byakozwe bigasiga umugani, cyangwa se imiziro, imigenzo n’imihango y’ibihe byose.

Tugiye gukomeza kubatekerereza imvano y’inyito y’umugezi wa Nyabugogo wisuka mu ruzi rwa Nyabarongo, wabaye imvano y’inyito y’Utugali n’imidugudu myinshi mu Rwanda.

Umutekereza w’amateka y’u Rwanda akaba n’umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, yagize icyo adutekerereza ku nkomoko y’izina ry’umugezi wa Nyabugogo, mu gitabo cye yise “ Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda ruhagamya igitinyiro” n’ikindi kitwa “Ibirari by’amateka, inkomoko y’inyito y’ahantu”.

Aho agaragaza ko iyo nyito ikomoka ku misezero y’abami b’u Rwanda, bambukaga uwo mugezi ukuka mu Kiyaga cya Muhazi, bakajya kubatabariza mu Murenge wa Rutare mu tugali twa Bikumba, Kigabiro,Gatwaro, Munanira, Gasharu na Nkoto

Amateka y’inyito y’uwo mugezi, agaragaza ko mu ntango y’iyitwa ryawo, witwaga “Nyamigogo” nyuma uza kwitwa “Nyabugogo” Bikuye ku mvugo yo gushyoma, agasuzuguro no gupfobya yagiye ikomoka ku mahari ibihugu by’ibituranyi by’u Rwanda rugali rwa Gasabo, byagiye bigira mu bihe byo kubyigarurira.

Umugezi wa Nyamigogo, wakorerwagaho imihango irebana n’ubuzima bw’igihugu cyane ku bijyanye n’ibiza byakururwa n’imigezi nk’uhagarariye imigezi yose yo mu Rwanda yisuka mu nzuzi zitandukanye.

Ikiyaga cya Muhazi ari nacyo gihumekera mu mugezi wa Nyabugogo, cyahawe icyubahiro cyo guhagararira ibindi biyaga nk’amazi magari yari mu Rwanda, mu gukorerwaho imihango nk’iyo yo kurinda igihugu ibiza bikomoka ku mvura no ku mazi adendeje cyangwa se atemba.

Nk’umugezi wari ufite icyubahiro cyo kwambukirizwaho imigogo y’abami b’u Rwanda bashyinguwe mu misezero y’I Rutare, uwo mugezi wahawe izina rifatiye ku migogo y’abami bahambukirizwaga, niko kuwita ‘Nyamigogo’ nk’irifite igisobanuro cy’ukubiri kigenekereje kivuga “Umuzimanyi w’imigogo y’abami” cyangwa se “inturo y’imigogo (imirambo) y’abami” bikuye ku kuba barabanzaga kuvoma amazi y’uwo mugezi bakayeresha icyuhagiro imigogo y’abami b’u Rwanda mbere y’uko ijya gutabarizwa mu misezero y’i Rutare.

Uko kuvoma amazi muri uwo mugezi bayuhagiza umugogo w’umwami, ababaga bahetse uwo mugogo babifataga nko kuzimanira umwami wabo, bakamumara inyota, dore ko kenshi babaga baturutse kure bitewe n’aho ingoro y’umwami yatangiyemo iherereye.

Nyuma y’aho ku ngoma ya Cyilima Rujugira ahasaga mu wa 1795, u Rwanda rutangiye guhangana n’ibihugu byo mu Burasirazuba bw’u Rwanda cyane cyane mu Ndorwa n’u Rweya rw’u Mubali, nibwo hadutse izina “Nyabugogo” ryahanzwe n’ingabo z’Abanyandorwa zari ku nkiko z’u Rwanda na Ndorwa ( hariya ku Gaseke na Cyamutara) byo gupfobya no gusondeka abami b’u Rwanda bakabatesha agaciro no kubashyiraho igisuzuguriro uhereye no ku bakurambere babo batanze.

Ikindi babikoreye, kwari ugukomeza ibikorwa by’ubushotoranyi bukora mu jisho umwami Cyilima Rujugira wari wahagurukiye kurwanya ibitero by’ibihugu bine byishyize hamwe (Ndorwa, Gisaka, Bugesera n’u Burundi, ngo bihanagureho u Rwanda.

Kuva ku ngoma ya Cyilima Rujugira, iryo zina ry’umugezi wa Nyamigogo ryarahinduwe rikitwa Nyabugogo, riramamara kugeza magingo aya bitewe nuko nta washyize imbaraga mu gukuraho igisuzuguriro cyo guhindura iryo zina cyazanywe n’Abanyandorwa, abana b’u Rwanda ntibanakomeze kwibutswa amateka y’uwo mugezi ngo bayasigasire.

Iryo zina ryakomeje kwamamara rityo cyane cyane mu misozi y’ Iburasirazuba hari mu ngoma y’I Gisaka, banaryita imisozi myinshi yaho kugeza ubwo ryimukanwa n’igihe u Rwanda rwigaruriraga i Gisaka ku ngoma y’umwami Mutara Rwogera ahasaga mu wa 1850.

Imwe mu misozi yo mu Gisaka yiswe Nyabugogo twavuga nka Nyabugogo ya Rugarama mu Murenge wa Nzige wo mu Karere ka Rwamagana, Nyabugogo ya Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, na Nyabugogo ya Ruyumba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

Uwo mwera waturutse mu Ndorwa ugakwira mu Gisaka bawusamiye hejuru kuko batacananaga uwaka n’u Rwanda, wageze aho ukwira no mu Bwanacyambwe bwa Kigali, bawusamira hejuru batabanje gusesengura. Izina rya Nyabugogo nabo baryita imisozi yabo, karahava.

Muri yo misozi dusangamo nka Nyabugogo ya Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Nyabugogo ya Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge na Nyabugogo ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Ngayo ng’uko, reka twoye ayo! Naho amateka aratuba iyo uyabariwe utayisomeye! Ng’iyo inkomoko y’inyito y’umugezi wa Nyabugogo waryiswe mu rwego rwo gupfobya u Rwanda n’abami barwo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gashakamba 2019-07-09 02:58:32

Wow!
Uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru azi ikinyarwanda kbs!

2
Kach 2019-05-23 09:59:19

None se imigigo=ibiti bambukiraho umugezi, bifitanye isano n’imigogo y’abami?

Kwamamaza