IGIHE

Inkomoko y’Insigamugani ‘Nzarya ikindi nsibe inyama y’ibusinga’

0 27-05-2019 - saa 08:41, IGIHE

Uyu mugani, ucibwa n’umuntu urahirira ko atazakora ku kintu cya rubanda, rukunda gukurikirana koya karwo (utwabo) ubudasigwa cyangwa se uburira abo bari kumwe kugira ngo ejo bitazava aho bibakoraho.

Wakomotse ku iteka Yuhi Gahindiro yaciriye mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana, akurije ku rupfu rw’umugabo Kibugenza wiciye umusinga iwabo mu Ndorwa (Byumba), nyuma inzigo ye igahorwa n’undi musinga w’i Nduga, ahagana mu mwaka w’i 1800.

Uwo mugabo Kibugenza yapfuye amazi y’inka n’umusinga wo mu Ndorwa bari ku ibuga; barayarwanira Kibugenza amutera icumu aramurambika.

Abasinga bene wabo b’uwo wapfuye bakora ku muheto bashaka guhora. Kibugenza aca mu nkindi, ajya ibwami mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana gusisha inzigo. Agezeyo asaba icyanzu aragihabwa; atekerereza Gahindiro uko yishe uwo muntu, avuga ko nta nzika bari basanzwe bagirana.

Gahindiro n’abari aho, bumvise ko nta cyo bari basanzwe bapfa, bemeza guca inzigo. Gahindiro agena abatware bazatangaza ko yaciye inzigo ya Kibugenza n’abasinga. Kibugenza aranezerwa, arahaguruka arivuga akura ubwatsi kuko akize inzigo. Abari aho nabo bamukurira ubwatsi.

Ubwo ariko muri bo hari harimo umusinga waje mu gitaramo, asaba umwami ijambo bisa n’aho ari ibiganiro ati “Nyagasani se ko uciye inzigo ngo ntihazagire umusinga uhora Kibugenza mu gihugu, nk’umusinga wava hasi cyangwa hejuru se ngo aje agahora iyo nzigo byagenda bite?”

Abari aho baramuseka, bati “Vuga uvuye aho! Umusinga uzava ikuzimu cyangwa hejuru se ngo aje guhora ni musinga nyabaki?” Kibugenza ati “Uwo we ntateye inkeke, niba anariho azaze ampore”. Gahindiro ati “Nshiye inzigo mu gihugu naho iby’ikuzimu ni iby’ikuzimu, ibyo hejuru na byo ni ibyo hejuru”.
Nuko ajya kwibikira ishengero rirashenguruka, ariko wa musinga we yanga gutaha agumana n’abararirizi kugira ngo azabe indakekwa. Naho hagati aho yari yohereje undi musinga rwihishwa ngo ajye kurarika bene wabo bihishe mu myobo ku nzira, maze Kibugenza nahanyura bamaze gutangaza ko inzigo iciwe, hagire umurasira mu mwobo. Uwo we ni we wa musinga wo hasi.

Nuko bukeye ku gasusuruko ingoma ijya ku nama, abatware babigenewe batangaza ko inzigo ya Kibugenza mu basinga iciwe, Kibugenza n’abe baranezerwa, bagenda amaterekamfizi bizihijwe n’uko bakize inzigo.

Hafi y’inzira banyuzemo, hakaba umusinga umwe mu bararitswe wihishe mu mwobo. Kibugenza amugeze iruhande, undi arafora amukubita igisongo cy’umugano mu mpyiko irasohoka, amutsinda aho. Induru ziravuga bene wabo barumirwa bayoberwa aho ikimwishe giturutse. Barasakabaka bigera ibwami bati “Kibugenza arapfuye” Gahindiro ati “Yishwe n’iki?” Kirayoberana biba urujijo.

Gahindiro ni ko kubwira imbaga yumiwe iteraniye aho, ati “Noneho nimujye guhamba murekere iyo! Kandi nimujya kurya mujye murya inka, murye ihene, murye ikindi ariko musibe inyama y’ibusinga”.

Ubwo yavugaga ko Abasinga ari inkurubanwa nta wiba akabo ngo agaheze!. Umugani rero waduka ubwo, umuntu yajya kuvuga ahakana kutazakora icyamukoraho, ati “Nzarya ikindi nsibe inyama y’ibusinga”. Ni ukuvuga ngo nzakina ku bindi nirinde akantu ka ba mudasigwa bakurikiranira utwabo hasi no kubura hejuru, ejo katangwaho nkakaryozwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza