IGIHE

Inkomoko y’Insigamugani ‘Iryavuzwe riratashye’

0 27-03-2019 - saa 10:40, Nsanzabera Jean de Dieu

Uyu mugani bawuca iyo abantu bahurahuye ikintu kitaraba, byamara iminsi kikaba uko bakabikenze. Wadukanwe n’Ibabaza ku Muturuka wa Ngoma na Nyagisozi ho ku Mayaga (Gitarama); ahagana mu mwaka w’i 1880.

Ibabaza uwo yari muka Nkoronko ya Yuhi Gahindiro; noneho nyuma y’igitero cy’Ubuntubuzindu i Bunyabungo, inkuru igera mu Rwanda, bavuga ko Nkoronko yahaguye. Bamwe bati “Iyo apfa ntiyari kubura kibika”. Abandi bagahamya ko yapfuye; nyamara ariko ari impuha.

Kuri urwo rugamba Abanyarwanda bari bahagiriye icyorezo kibi, hagwa n’abatware bafite ingabo z’umutwe nka Nyamushanja ya Rwakagara mu Ruyange, na Nyirimigabo ya Marara mu Ntaganzwa n’Ingangurarugo.

Nuko rero igikuba kiracika mu ngo za Nkoronko, urwo ku Muturuka mu Mataba ya Ngoma (Huye) n’izo mu Buhanga mu Bwanamukari (Save). Bagumya kubivuga itumba ryose.

Imvura ya Gicurasi itangiye kwamagira Nkoronko aratabaruka; atungukira mu ngo z’i Buhanga. Impundu ziravuga, impumbya zirururutswa, inkuru igera i Ngoma ku mugore we Ibabaza wari inkundwakazi cyane na we arishima yururutsa impumbya; arahimbarwa ahimba indirimbo y’ibyishimo igira ati:

“Iryavuzwe riratashye mugabo we!

Impeshyi iratangaje mugabo we!

Iwacu ni ku Muturuka mugabo we!

Cya kinyoni ikinyemera mugabo we!

Icya Ruziramakenga mugabo we!

Tucyendereze tucyese mugabo we!

Tugiture uwakiduhaye mugabo we!

Impondanyi ni iya Ruhogo mugabo we!

Umutetsi iba mu Mataba mugabo we”

Nkoronko amaze kumva indirimbo Ibabaza yamuhimbiye, na we amusingiza agira ati “Ibabaza ni mubyara wanjye, kandi Ibabaza yamaze byose.” Ubwo amutumaho ati “Aramara iminsi ibiri akakugeraho”. Iyo minsi ihise barategereza bigera nimugoroba.

Imvura y’umuzajoro iragwa irakomeza. Bamwe mu bari aho bakeka ko atakije, abandi bati “Naho yaba yahagurutse ntiyagera ino yarara nzira”. Bakomeza kubijyamo impaka. Ibabaza akomeza kubumvira, ageze aho aterura akandi karirimbo, kagira kati :

“Iragwa Rutabataba na Ngoma! Ayi bambe we!

Uwa Ruvusha arayitwaza araza, Ayi bambe we!

Iragwa Akadasaya na Ngoma ! Ayi bambe we!

Uwa Ruvusha akayitwaza akaza ! Ayi bambe we! »

(Uwa Ruvusha ni icyivugo cya Nkoronko).

Nuko izo mbyino zombi rubanda barazamamaza cyane; kuko zaririmbwe n’umugore w’igikomerezwa. Cyane cyane Iryavuzwe ni yo bibanzeho, ikwira u Rwanda, kugeza igihe ibereye iciro ry’umugani baca iyo babonye icyo bahurahuye kibaye uko bakabikenze bakerura, bati “lryavuzwe riratashye”.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza