IGIHE

Inkomoko y’Insigamugami ‘Sinywa inzoga ya Batanwa’

0 9-05-2019 - saa 12:03, Nsanzabera Jean de Dieu

Uyu mugani ucibwa iyo hagize uwo baharira inzoga ya wenyine akayikeka amababa, nibwo ayanga agira ati ‘Sinywa inzoga ya Batanwa’. Wakomotse kuri Batanwa wo ku Kivumu cya Mpushi Na Nyerenga mu Nduga ya ruguru, ahayinga umwaka w’i 1500.

Batanwa yari umusindi w’umutandura agatura ku Kivumu cya Mpushi ahatswe na Mateke w’umusinga wari warigaruriye i Nduga, Ndahiro Cyamatare amaze kugwa i Rubi rw’i Nyundo mu Cyingogo (Gisenyi) naho umuhungu we Ruganzu Ndoli yarahungiye i Karagwe k’Abahinda muri Tanzaniya.

Ndahiro amaze gupfa na Ndoli amaze gucika, Batanwa yasigaye amanjiriwe ni ko kwigira inama yo gukeza uwo musinga wari usigaye atwara i Nduga. Yamusanze iwe ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga aramukeza. Mateke ati “Guma hano nzaguhaka” ariko abanza kumubaza usanzwe amuhatse.

- Batanwa ati “Nari mpatswe na Ndahiro”

- Mateke, ati “Wamukoreraga murimo ki?”

- Batanwa ati “Namuciraga imigani”

- Mateke ati “Guma hano nanjye ujye uyincira”

Nuko Batanwa aguma kwa Mateke ubwo. Bakwira akamucira imigani mu Gitaramo. Bimaze iminsi, bagenzi be bahakanwe bamugirira ishyari kuko Mateke amaze kumukunda cyane ku buryo mu guca imigani kwe, Mateke yari yaramugeneye akabindi k’inzoga ka wenyine, uko baca imigani akajya asomaho ariko ntibimubuze gusomyaho na bagenzi be baje kumva imigani.

Bagenzi be baje kumugirira ishyari ry’uko abarusha kugeza ubwo bamureze kuri Mateke, bati “Uriya muntu wagukeje ukamwakira ukamuhaka neza ariko ntakure Ndahiro mu rurimi hari ikindi ahaka.” Mateke akica amatwi ntabyiteho.

Haciyeho iminsi, babonye ko Mateke atitaye ku kirego bahimbira Batanwa, bagambana kuri Ryanjeru, muka Mateke bati “Uzadufashe ririya shyano ryo kwa Ndahiro ryigize mbisampaharuze kwa Mateke”.

Bumaze kwira Mateke araryama. Batanwa aza guca imigani nk’uko bisanzwe. Atangiye kuyica Ryanjeru abwira umugabo ati “Ririya shyano ryo kwa Ndahiro ritamuvana mu kanwa warizaniye iki hano ? Mateke yica amatwi kuko yari amaze no kurushaho gukunda Batanwa kubera ibitekerezo bye bishize ubwayi. Batanwa aca imigani. Baratarama barashenguruka buracya.

Bagenzi be bamaze kumenya ko Mateke yimye amatwi umugore we barushaho gusera i Gahanga. Koko rero aka wa mugani ngo “Arimo gishegesha ntavura”. Bakomeza kuvuga Mateke arashyira arabumva. Ahamagaza Batanwa amuha inzoga mu kabindi k’igeno rye. Aramubaza ati “Harya Batanwa wirahira nde? undi ati “Nirahira Ndahiro” Mateke ati “igituma se jye utanyirahira ntacyo nakumariye?” Batanwa ati “Warakimariye ariko bidahwanye na Ndahiro. Kandi usibye n’ibyo, ururimi rwanjye rwarahuze ntirwankundira kwirahira undi utari Ndahiro”.

Bagenzi ba Batanwa bumvise asubije atyo, batera hejuru byo gukaza uburakari bwa Mateke. Mateke ararakara ahera ko amutanga baramufata baramuboha.

Bamaze kumuboha bamujyana mu mpinga ya Mpushi, hamwe na ka kabindi ke karimo inzoga. Bahamugejeje baramwica ka kabindi ke karimo inzoga bagatereka iruhande rwe; bati nta n’uwanywa inzoga ye najyane nayo.

Iyo niyo nkomoko rero y’ijambo mujya mwumva ryahindutse umugani, baca iyo hagize uwo baharira inzoga ye wenyine, na we yaba inyangamugayo, ati “Sinywa inzoga ya Batanwa”. Ni nk’aho yavuze, ati “Sinywa inzoga ya njyenyine itamviramo umuziro nka Batanwa”. Burya aba anayikeka amababa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza