IGIHE

Ubushakashatsi 250 bwatoranyijwe mu buzamurikirwa mu nama kuri Sida itegerejwe mu Rwanda

0 22-08-2019 - saa 22:52, Ishimwe Israel

Impuguke zirenga 200 zo mu bihugu bya Afurika zatoranyije ubushakashatsi 250 buzamurikirwa mu Nama mpuzamahanga ku kurwanya Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (ICASA) izabera i Kigali ku wa 2-7 Ukuboza 2019.

ICASA ni inama ikomeye yitabirwa n’abarenga 10 000 barimo abanyapolitiki, impuguke, abashakashatsi, abahanzi n’abavuga rikumvikana biganjemo abo muri Afurika.

Kuri uyu wa 22 Kanama 2019, i Kigali hasojwe inama y’iminsi ibiri yitwa ‘Marathon Meeting’ itegura ICASA.

Yitabiriwe n’impuguke zasuzumye inyandiko z’ubushakashatsi 3000 bwakozwe ku gakoko ka Sida muri Afurika, ba nyirabwo bifuje kuzasangiza abazitabira iyo nama. Zahisemo izizacapwa n’izizaganirwaho mu gihe inama izaba iba.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko inama yatanze icyizere ku bushakashatsi bwimbitse kandi bushya.

Yagize ati ‘‘Ibikorerwa muri iyi nama biba ari nko gusiganwa cyane ku bintu byakozwe ku ncamake y’ubushakashatsi bwakozwe ku Isi yose kuri Sida. Hoherejwe inyandiko zirenga 3000, muri izo hatoranyijwe incamake z’ubushakashatsi 125 burimo n’ubw’Abanyarwanda. Ikindi kwari ukumvikana kuri porogaramu izagenderwaho muri iyo nama izakira abantu 10 000, aho bazarara, ibyo bazakenera n’aho bazakorera hose.’’

Amazina y’abashakashatsi batoranyijwe ntarashyirwa ahabona, biteganyijwe ko azatangazwa mu minsi iri imbere.

Komite y’Igihugu itegura ICASA ihura buri cyumweru mu gihe inama yahuje impuguke zitandukanye yateraniye i Kigali ku nshuro ya gatatu ishyira ku murongo gahunda izagenderwaho mu nama ya ICASA.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuhuzabikorwa wa ICASA, Prof Mutesa Léon, yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bizafasha guhashya SIDA.

Ati ‘‘Twarebye ubushakashatsi buzavugirwa mu nama. Mu kubutoranya twibanze ku mwimerere, agashya kaburimo mu bice byose haba mu kwirinda, kuvura, mu bana, urubyiruko n’abantu bakuru tureba ireme ryabwo. Byari ugupiganwa cyane, ubwatoranyijwe bufite ireme ariko ubutaratoranyijwe nabwo hari uburyo buzagaragazwa.’’

ICASA iba buri myaka ibiri kuva mu 1990, igamije gusuzuma ingaruka z’icyorezo cya Sida muri Afurika hagamijwe ko uyu mugabane wayirandura burundu, kurwanya akato n’ivangura rikorerwa abafite iyi ndwara no gutuma bagerwaho n’imiti igabanya ubukana. Iheruka yabereye muri Côte d’Ivoire.

U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guhangana na SIDA kandi Guverinoma ntihwema kugaragaza ubushake bwa politiki no gushyira imbaraga muri gahunda zo kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage bose.

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS (2014-2015) ryerekanye ko ubwandu bw’agakoko gatera Sida bwagumye ku kigero cya 3% mu myaka isaga 10 ishize.

Mu myaka itanu ishize, ubwandu bushya bwari ku 5000 mu gihe abana banduzwa n’ababyeyi bavuka bavuye ku 10% mu 2000 mu gihe ubu bari kuri 1%.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 92,6% by’abafite agakoko gatera Sida bafata imiti ibagabanyiriza ubukana, abenshi muri bo bagaragaza ko iyo miti yatumye ingano ya virusi mu maraso igabanuka cyane.

SIDA ni icyorezo cyibasiye Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara ku gipimo cya 70% hafi ku Isi yose.

Impuguke zirenga 200 zasoje inama y'iminsi ibiri yateraniye i Kigali itegura ICASA izahuriza hamwe abasaga 10 000 mu mpera z'umwaka
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko mu bushakashatsi bwatoranyijwe burimo n'ubwakozwe n'Abanyarwanda
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuhuzabikorwa wa ICASA, Prof Mutesa Léon, yavuze ko usibye abashakashatsi batoranyijwe n'abandi na bo bazagira amahirwe yo kugaragaza ibyo babonye binyuze mu nyandiko zitandukanye

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza