IGIHE

Rubavu: Isuku yakajijwe mu rwego rwo guhangana na Ebola

1 2-08-2019 - saa 22:00, Mukwaya Olivier

Nyuma y’abarwayi babiri bamaze guhitanwa na Ebola mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda ko iki cyorezo cyakwinjira mu gihugu.

Ebola yandura iyo umuntu muzima akoze mu maraso cyangwa amatembabuzi nk’ibyuya, amaraso, inkari, amabyi n’ibirutsi by’umuntu uyirwaye cyangwa wishwe nayo.

Mu bimenyetso byayo harimo kugira umuriro, kurwara umutwe , kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda, kugira ibiheri no gutukura amaso, kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu. Ibi byose bishobora kugaragara hagati y’iminsi ibiri na 21 nyuma y’uko umuntu yanduye iyo virusi.

Mu guhangana n’iki cyorezo kimaze guhitana abasaga 1700 muri RDC kuva muri Kamena 2018, u Rwanda rwafashe ingamba zo kugikumira kwinjira ku butaka bwarwo.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturage kudakora ingendo mu duce turimo Ebola.

Mu Mujyi wa Gisenyi by’umwihariko hakajijwe ingamba zo kongera isuku ahahurira abantu benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yabwiye IGIHE ko isuku yakajijwe mu gukomeza ingamba zo kwirinda Ebola.

Ati “Ubu twongereye ingufu by’umwihariko isuku y’intoki twayihaye imbaraga ku mupaka hashyizwe amazi, abantu barimo gukaraba amazi meza arimo imiti.’’

Kuri ubu ku mupaka muto [Petite barrière] uhuza Umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma, hashyizweho ahantu abawunyuraho bakarabiraho intoki.

Umupaka muto wa Petite Barrière muri Rubavu usanzwe ucaho abantu ibihumbi 55 ku munsi mu gihe uwa Grande Barrière ucaho abantu 7 000.

Uwimana yakomeje avuga ko “Ahantu hose n’abantu bose turimo kubashishikariza kwirinda gusuhuzanya n’intoki n’abantu baba biriwe mu gace kavugwamo Ebola.’’

Mu Karere ka Rubavu hashyizweho uburyo bufasha abaturage gukaraba intoki kenshi mbere yo kwinjira mu biro by’imirenge, amahoteli, utubari n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ku wa 14 Nyakanga nibwo umurwayi wa mbere wa Ebola yabonetse mu mujyi wa Goma, ubwo yahageraga avuye i Butembo, agace kamaze igihe karimo Ebola. Kuri ubu abagera kuri bane bagaragayeho ibimenyetso bya Ebola muri bo babiri irabahitana.

U Rwanda rwashyizeho ikigo gishinzwe kwita ku baramuka bagaragayeho Ebola ndetse hari n’utundi duce 23 twateguwe mu bitaro 15 mu gihugu, aho bateguye kuba bashyira abarwayi ba Ebola baramutse babonetse.

Umurwayi wa gatatu wishwe na Ebola i Goma, hamaze kugaragara abantu basaga 130 bahuye na we mbere y’uko bimenyekana ko yanduye, abo bakaba bashyizwe mu kato aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Indi nkuru wasomo: Turasaba abanyarwanda guhagarika kujya ahantu hari icyorezo cya Ebola-Minisitiri Gashumba

Kwinjira mu Biro by'Umurenge wa Gisenyi bisaba kubanza gukaraba intoki n'amazi meza
Ingamba zo gusigasira isuku zakajijwe mu Karere ka Rubavu. Ababihuguriwe baragenzura ko bikorwa neza
I Rubavu ku mupaka uhuza u Rwanda n'Umujyi wa Goma ahazwi nko kuri Petite barrière hashyizweho aho abantu bakarabira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ladouce 2019-08-02 15:33:35

Ese ubundi ntakuntu abantu birubavu bareka kwambuka umupaka kugeza ebola ishize

Kwamamaza