RDC: Hagaragaye umuntu umwe urwaye Ebola

4 12-05-2017 - saa 16:25, Kanamugire Emmanuel

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko muri iki gihugu hagaragaye umurwayi wa Ebola.

Iyi Minisiteri yabimenyesheje Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima(OMS) n’abandi bafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017.

Mu butumwa OMS yanyujije ku rubuga rwayo rwa twitter yatangaje ko Laboratwari y’icyitegererezo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikorera i Kinshasa na yo yemeje ko uyu murwayi yahagaragaye.

Indwara ya Ebola yagaragaye muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba birimo Sierra Leone, Liberia na Guinea, uhereye mu mwaka wa 2014.

Mu Gushyingo 2015, Sierra Leone yatangaje ko Ebola itakiharangwa nyuma y’uko hari hashize iminsi 42 nta murwayi mushya ugaragaye. Iki cyorezo cyaramaze amezi 18 aho muri 28.000 bayanduye, abagera kuri 11.300 bahasize ubuzima mu bihugu bitatu.

Iki ni kimwe mu byorezo byahangayikishije Isi, bituma hashyirwaho gahunda yo kurwanya ubwandu bushya ndetse no gushaka urukingo.

Mu Rwanda hahise hatangira uburyo budasanzwe bwo gupima abinjira ku kibuga cy’indege i Kanombe n’ahandi ku nkiko z’u Rwanda.

Indwara ya Ebola irangwa no kuvira imbere no guhinda umuriro, iterwa n’Agakoko ka Ebola. Ibimenyetso nyir’izina byayo bitangira kugaragara guhera ku minsi ibiri kugera ku byumweru bitatu umuntu yandujwe n’ako gakoko, akagira umuriro, akababara mu muhogo, akaribwa mu mitsi, no kurwara umutwe.

By’umwihariko agira iseseme, akaruka, kandi agahitwa hakurikiraho, gucika intege k’ umwijima n’ impyiko. Iyo indwara igeze kuri urwo rwego, abantu bamwe batangira kuvirirana amaraso.

Ako gakoko gashobora kwandurira mu maraso cyangwa amatembabuzi ava mu mubiri w’inyamaswa yanduye (akenshi kaboneka mu nkende cyangwa mu ducurama).

Ikwirakwizwa n’umwuka; iyo umuntu amaze kwandura na we atangira kuyikwirakwiza mu bandi bantu. Abagabo bayanduye bashobora kuyanduza biciye mu masohoro.

Abegera umurwayi wa Ebola baba bagomba kwikingira umubiri wose
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ngendakubwayo 2017-05-13 08:04:48

haaa!!!Iyodwara Kwikaze Cane.Je Ndumva IteyakobaPe.Nugusenga Ntakind Gikuru.Mb Iriravugwa Igakir?

2
Bonfils 2017-05-13 05:34:14

OMS nishyireho ingamba hakirikare mubihugu duhana imbibi kuko iyondwara yicyorezo cya Ebola tugomba kuyirinda ndetse nokwikingira ikibaba hakiri Kare doreko yandura idatoranya, Gusa dushyire imbaraga mubuvuzi dushimangira gushyira abaganga kumipaka y’ibihugu duhana imbibi .

3
kotaniro 2017-05-12 20:48:59

Ko mutavuga se ko WHO yatangaje ko icyocyorezo cyabonetse muburasirazuba bwa congo. Imipaka ya rubavu na rusizi nibaryamire amajanja hatagyira uyitugyemurira bashireho za Qualantini zoni zogusuzumiramwo abambutse bava congo mbere yuko binjira mugihugu

4
Emertha 2017-05-12 14:57:16

Hafatwe ingamba hakiri kare kubantu bali mukerekezo yabonetsemo.babarinda kuza mu Murwanda badakingiye.mubudyo bwokulinda kuyanduza nabandi

Kwamamaza