Nyaruguru: Umusore afunzwe akekwaho gufata ku ngufu umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe

1 23-05-2017 - saa 17:39, Prudence Kwizera

Umusore w’imyaka 17 y’amavuko wo mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru yatawe muri yombi na Polisi akekwaho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umukobwa w’imyaka 27 ufite uburwayi bwo mu mutwe utanavuga.

Uwo musore n’umukobwa akekwaho gufata ku ngufu, bombi basanzwe batuye mu mudugudu wa Rambyanyana, akagari ka Muganza.

Umwe mu baturage uturanye na bo avuga ko uwo musore yafashwe na Polisi mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Gicurasi 2017, ariko icyaha akekwaho yagikoze mu ijoro ryakeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Pierre Uwimana, yemeza aya makuru akavuga ko uwo musore afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mutovu na ho umukobwa yajyanwe ku bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma.

Uwimana ati “Uwo mukobwa ubusanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe kandi ntavuga, nijoro iwabo bamubuze bajya kumushakisha baramubona, ubwo akoresha ibimenyetso ababwira ko yafashwe ku ngufu abereka n’uwabikoze.Ubwo uwo ukekwaho icyo cyaha yahise afatwa bamujyana kuri sitasiyo ya polisi ya Mutovu niho afungiye, noneho uwo mukobwa bamujyana ku bitaro kumupimisha”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kugeza ubu atahita yemeza niba uwo mukobwa yafashwe ku ngufu kuko bagitegereje ibisubizo biva ku bitaro bya Munini aho yagiye gusuzumirwa.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fifi 2017-05-23 23:07:44

yahemutse kbsa nibimuhama ahanwe

Kwamamaza