Minisante yasabye Abanyarwanda kudakangaranywa n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Congo

6 14-05-2017 - saa 07:26, Mathias Hitimana

Nyuma y’aho muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaragaye icyorezo cya Ebola, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bidakwiye gutera ubwoba Abanyarwanda, ko iri maso mu kugikumira.

Mu itangazo Minisante yasohoye kuri uyu wa 13 Gicurasi riravuga ko Ishami ry’umuryango w’Abibumbye (OMS) ryatangaje ko ibyagaragaye mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari Ebola, mu gice cya Bas Uele ku birometero birenga 1,609 uturutse mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima irahumuriza Abanyarwanda n’abarugenderera ko hafashwe ingamba zo zo gukumira icyo cyorezo, bakaba basabwa kudakangarana.

Byongeye, Minisante yatangaje ko ifatanyije n’izindi nzego bireba zose, binyujijwe mu itsinda rishinzwe ubutabazi bwihuse yashyizeho ingamba zo kugenzura icyorezo cya Ebola.

Yanibukije ko indwara ya Ebola yandurira mu maraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye iyo akoze ku muntu muzima.

Ibimenyetso by’iyi ndwara akaba ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Minisante yaburiye Abanyarwanda n’abanyamahanga kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola, kwihutira kujya kwa muganga mu gihe hari ugaragayeho ibimenyetso byavuzwe haruguru, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabuni ndetse no kugira umuco wo kwivuza hakiri kare igihe cyose umuntu yumva arwaye.

Minisitiri w'ubuzima, Dr Gashumba Diane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mutirende J.C 2017-05-14 12:58:01

uwiteka We Urinde URWANDA Ebora Urinde Ubwoko Bwawe Icyo Cyorezo!

2
Mutirende J.Claude 2017-05-14 12:49:06

uwiteka Aturinde Icyo Cyorezo Na sida Turayitinya None Na Ebol Iraje Mana Udutabare!

3
Kidunu 2017-05-14 12:42:43

buriwesenaharanirekumvira , Amabwiriza ,Yaminisante

4
phylos 2017-05-14 04:15:02

Mwaramutse?nonese nka banyeshuri bigayo nabob haraharika kujyayo kwiga?

5
kamili 2017-05-14 01:50:18

Imana ikomeze kurinda africa yacu ibyorezo nka Ebola.

6
kaze 2017-05-14 01:22:06

Hariya ni kure cyane nta n ingendo zaho ni nka ntazo. ntabwoba

Kwamamaza