Kugira inkonokono mu mavi bishobora gutera uburwayi bw’ingingo

1 22-05-2017 - saa 09:11, Habimana Jean Baptiste

Kugira inkonokono cyangwa urusaku rwumvikana mu mavi no mu zindi ngingo z’umubiri, hasa n’ahaturagurika bikunze kubaho ku bantu benshi ndetse bakabifata nk’ibisanzwe ariko bishobora gutera uburwayi uko iminsi ihita.

Akenshi abakunze guhura n’iki kibazo iyo bahagurutse cyangwa bicaye bashobora kuzabura ururenda rutuma amagufa adakoranaho ruzwi nka “liquide synovial”, bikaba byateza uburwayi bwo mu ngingo “osteoarthritis”.

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basanze abantu bakunda kugira igisa n’inkonokono mu mavi yabo, kabone n’ubwo baba batumva ububabare, bashobora kuharwara.

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Houston muri Leta ya Texas, ryavuze ko icyo bakoze cya mbere ari ukureba niba bishobora kugira ingaruka, mbere yo gushaka umuti wabyo.

Umwarimu muri Baylor College of Medicine, Grace Lo, yavuze ko abantu benshi bagaragaweho iki kibazo, ariko barasuzumwe hakoreshejwe ibyuma birekura urumuri bizwi nka “X-rays”, gusa ngo ntibigeze bataka ububabare.

Abasaga 3,500 bakoreweho ubushakashatsi, bose bari bafite ukwiyongera k’ububabare kandi byasaga n’aho bazarwara “osteoarthritis.”

Inyigo yagaragaje ko mu bantu bagaragaweho ubu burwayi mu mwaka umwe, 75 % bavuze ko nta bubabare bigeze bumva mu mavi yabo, uretse gusa kuba baragaragaje ibimenyetso nyuma yo kunyuzwa mu cyuma “radiography.”

Bamwe muri bo bavuze ko rimwe na rimwe bumva igisa n’inkonokono mu mavi yabo iyo babaga bahagurutse cyangwa bicara.

Ububabare bushobora kugabanuka hakoreshejwe agatambaro bakoza mu mazi ashyushye cyangwa akonje hanyuma bagakanda mu mavi cyangwa ahandi hababara aho ingingo zihurira.

Daily Mail itangaza ko mu Bwongereza abagera kuri miliyoni umunani barwaye iyi ndwara.

Impuguke zivuga ko hari umwenda wifashishwa mu kuzirika aho amagufa ahurira mu gihe hatangiye kugira igisa n’inkonokono cyangwa se hatangiye kubyimba. Iyo bikomeje, igufa rishobora gusohoka rikaza inyuma rivuye mu mubiri. Umuntu uwo ari we wese ashobora kurwara iyi ndwara ariko ikunze kwibasira abasheshe akanguhe, nibura bari hejuru y’imyaka 65.

Bimwe mu bishobora gutera iyi ndwara, harimo kuba umuntu akuze, umubyibuho ukabije, gukomereka mu rugingo, gukora cyane kw’aho amagufa ahurira, kugira imitsi yo ku matako yakamutse (idakora neza) cyangwa se uturemangingo tugize umubiri w’umuntu dufite intege nke.

Kugeza ubu nta muti uhari uvura osteoarthritis, ariko hari uburyo bwo kugabanya ububabare. Umurwayi uyifite ashobora kubagwa mu ivi, urugingo rwangiritse rugasimbuzwa.

Inama ku bashaka kwirinda iyi ndwara ni ukugabanya ibiro, guhorana impagarike no kugabanya umunaniro ukabije ushobora kwibasira aho ingingo zihurira mu gihe umuntu yamaze umwanya munini yicaye cyangwa ahagaze, cyane ku bageze mu za bukuru, bishobora kugabanya ingaruka no kuba osteoarthritis yamara igihe.

Osteoarthritis isuzumwa ite?

Mu gihe umurwayi yatangiye kugaragaza ibimenyetso agomba kwihutira kujya kwisuzumisha kwa muganga ubizobereye. Osteoarthritis isuzumwa hifashishijwe uburyo bwa X-ray. Iyi ndwara ntisuzumwa binyuze mu gufata amaraso ahubwo umuganga ashobora kwifashisha ururenda agapima ikibazo umurwayi afite.

Kugira inkonokono mu mavi no mu zindi ngingo z’umubiri bishobora gutera uburwayi bw'ingingo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kaka 2017-05-22 03:16:17

Ubwo ni uburwayi bushobora kuvurwa igakira burundu. Imiti yayivura ifite n’abashinwa kandi iyo ivuwe muri ubwo buryo ishobora kukubera urukingo. Ukeneye ubufasha kuri iyi ndwara hamagara kuri 250787150912 tugufashe

Kwamamaza