IGIHE

Inzego z’ibanze zahawe umukoro wo gukangurira abagore kwisuzumisha Kanseri y’Ibere n’iy’Inkondo y’Umura

0 12-10-2021 - saa 23:47, Akayezu Jean de Dieu

Inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko hari umubare munini w’Abanyarwanda barwaye kanseri ariko batabizi ndetse hakaba hari n’abo ihitana batazi ko ariyo.

Byagaragajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Ukwakira 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu gutangiza ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya Kanseri y’Ibere n’iy’Inkondo y’Umura.

Ku rwego rw’Igihugu, ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyarurenzi giherereye mu Murenge wa Mageragere w’Akarere ka Nyarugenge.

Ubu bukangurambaga bwahawe insanganyamatsiko igira iti “Isuzumishe Kanseri y’Ibere n’iy’Inkondo y’Umura kuko zivurwa zigakira.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri rusange abivuza iyi kanseri mu Rwanda ari 2605, ndetse ishami rishinzwe gukurikirana indwara za Kanseri rivuga ko iy’ibere n’iy’inkondo y’umura ari zo ziza imbere mu guhitana abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza impungenge z’uko abenshi mu bitabira kwivuza kanseri y’ibere iba yaramaze kubarenga, bigoye ko bashobora kuvurwa bagakira; ari na yo mpamvu hashyizwe imbaraga nyinshi mu bukangurambaga.

Leta y’u Rwanda imaze gutera intambwe ishimishije mu rugamba rwo kugabanya umutwaro w’indwara za kanseri mu gihugu, binyuze mu kongera ubukangurambaga bwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda, kongera sirivisi zo gusuzuma Kanseri y’Inkondo y’Umura n’iy’Ibere no kongera ubushobozi bwo kuvura kanseri zitandukanye.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC igaragaza ko mu 2020, Kanseri y’Ibere yahitanye abagore 636, mu gihe habonetse abarwayi bashya bayo 1.237 muri uyu mwaka.

Umuyobozi w’Ishami ry’Indwara zitandura muri RBC, Dr Uwinkindi François, yavuze ko abenshi mu bajya kwivuza Kanseri y’Ibere bagera kwa muganga yarabarenze ndetse ikabahitana.

Ati "Ubu kimwe cya kabiri cy’abarwayi ba Kanseri y’Ibere n’ab’iy’Inkondo y’umura tubona bagera kwa muganga imaze kugera ku rwego rwisumbuyeho ku buryo kubavura bitaba byoroshye. Imibare rero iracyari hejuru akaba ariyo mpamvu turi gushyira imbaraga cyane muri ubu bukangurambaga ndetse no gushyiraho gahunda zo gusuzuma hakiri kare kugira ngo babashe kuvuzwa kubera ko ubu ubushobozi burahari mu buryo bw’ibikoresho n’abaganga."

Yakomeje agira ati "Ku mwaka twakira abarwayi ba kanseri 5000, abagabo n’abagore bose hamwe. Kanseri y’Ibere navuga ko umwaka ushize twabonye abantu bagera kuri 740, iy’Inkondo y’Umura tubona 656, urumva ko izo kanseri zombi zihariye nka kimwe cya gatatu cy’izo tubona mu Rwanda kandi n’abo zihitana ni benshi."

Dr Uwinkindi avuga kandi ko intego y’ubu bukangurambaga ari ukurushaho kongerera ubumenyi abaturage ku bubi bw’iyi ndwara no gukangurirwa kuyisuzumisha hakiri kare, kwibuka no guha icyubahiro abambuwe ubuzima na yo bikajyana no gushyigikira abarwayi bayo ndetse n’abayikize.

Biteganyijwe ko mu Ukwakira uyu mwaka hazakorwa ubukangurambaga buzajyana no gusuzuma abagore Kanseri y’Ibere n’iy’Inkondo y’Umura ku bigo nderabuzima byose byo mu Karere ka Nyarugenge, Gasabo no ku Bitaro bya Kibagabaga n’ibya Kacyiru.

Abagore bamwe berekanye ko nta makuru menshi bafite kuri Kanseri y’Ibere, bagasaba Leta kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije kuyihashya burundu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko leta binyuze mu nzego zegereye abaturage izakomeza ubukangurambaga.

Ati "Tugiye gufatanya cyane n’inzego z’ibanze zegereye abaturage, Urwego rw’Isibo n’inzego z’ubuzima zirimo gukorera ku bigo nderabuzima. Dufite n’abajyanama b’ubuzima ku buryo tugiye gufatanya muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga."

Yakomeje agira ati "Iyi ndwara irimo guhitana abantu benshi kandi ikabahitana batazi ko ariyo barwaye. Muri ubu bukangurambaga harimo n’icyiciro cy’abangavu tuzareba ko babonye inkingo za kanseri y’Ibere n’iy’Inkondo y’Umura."

Nubwo indwara za kanseri zica, zishobora kwirindwa no kuvurwa mu gihe zitahuwe hakiri kare. Abanyarwanda barasabwa kwirinda kunywa itabi, kunywa inzoga zikabije, kwirinda ibyatuma bagira umubyibuho ukabije n’indi myitwarire yose ituma umuntu atagira ubuzima bwiza.

Kanseri y’Ibere ni yo iza imbere mu zizahaza abagore cyane ku Isi yose. Imibare itangwa n’Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri Kanseri cyitwa Globocan, igaragaza ko mu 2020 abagore basaga miliyoni 2.3 basanganywe iyo ndwara; yahitanye abasaga 685.000 ku Isi hose muri uwo mwaka.

Abayobozi basobanuriwe imiterere ya Kanseri y'Ibere n'iy'Inkondo y'Umura
Ababyeyi bibukijwe ko ari ingenzi kwisuzumisha bakamenya uko bihagaze
Abaganga bafite ubumenyi buhagije bwo kwita ku barwayi ba kanseri
Kanseri y'Ibere iyo ivuwe kare irakira
Nyuma yo gutangiza ubu bukangurambaga hafashwe ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza