IGIHE

Ibyo wamenya kuri kanseri y’ibere, iya kabiri mu zibasira benshi mu Rwanda

1 29-09-2019 - saa 09:11, Evariste Nsengimana

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko mu 2018 kanseri zishe abarenga miliyoni 9.6 muri miliyoni 18.1 by’abari bazirwaye.

Iyo raporo yagaragaje ko mu Rwanda habarurwa abanyarwanda ibihumbi 10 barwaye kanseri zitandukaye muri miliyoni zisaga 12 z’abaturage bose, aho iy’ibere iza ku mwanya wa kabiri nyuma y’ifata inkondo y’umura.

Ikigo cy’ubuzima(RBC) kigaragaza ko mu 2017 abarwayi barenga 500 bivurije kanseri y’ibere hirya no hino ku bitaro.

Ibyongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere

Umuganga w’inzobere mu kuvura kanseri y’ibere akaba n’umuyobozi w’ishami ryo kubaga muri CHUK, Dr Ntirenganya Faustin, yabwiye IGIHE ko kanseri y’ibere ari imwe mu zibasira abantu benshi mu Rwanda no ku Isi.

Yavuze ko impamvu zishobora gutera kanseri harimo izihinduka n’izidahinduka. Mu zidahinduka yavuzemo nk’imiterere ya muntu nko kuba ari umugore cyangwa umugabo, imyaka umuntu afite kuko yibasira cyane abakuze, n’uruhererekane rw’imiryango.

Dr Ntirenganya avuga ko kanseri y’ibere nk’imwe mu zifata ku gice cy’ibere hari abibwira ko ari indwara y’abagore nyamara siko biri kuko mu bantu 100 barwaye kanseri hagomba kuboneka umugabo umwe.

Mu mpamvu zidahinduka, Dr Ntirenganya yagize ati “Tuvuga ko kunywa inzoga n’itabi, kudakora umwitozo ngororamuburu, kubyibyuha cyane cyane, iyo umuntu akuze byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.”

Kanseri y’ibere iravurwa igakira!

Inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko kanseri y’ibere ari imwe mu ndwara zivurwa zigakira, cyane cyane iyo yagaragaye hakiri kare ndetse ikavurwa kare. Gusa ikibazo ni uko mu Rwanda mu bantu ibihumbi 10 barwaye kanseri muri rusange abivuza ari 3000 gusa.

Dr Ntirenganya ati “Kanseri y’ibere ni imwe mu zivurwa zigakira biterwa n’icyiciro bayisanzemo n’ubushobozi bwo kwivuza. Mu Rwanda uburyo bwose bwo kuyivura burahari.”

Ubwo buryo burimo kuyivura hifashishijwe uburyo bwo kubaga, gutanga imiti cyangwa gushiririza igice yagaragayeho. Gusa mu Rwanda haracyari ikibazo cy’abaganga b’inzobere mu kuyivura kuko mu gihugu cyose hari abaganga 10 bafite ubumenyi bwo kubaga muri rusange bavurira ku bitaro bitandukanye ariko inzobere mu kuvura iyi ndwara ni Dr Ntirenganya gusa.

Ibyakwereke ko ushobora kurwara kanseri y’ibere

Dr Ntirenganya yavuze ko kimwe n’izindi ndwara, Kanseri y’ibere nayo igira ibimenyetso by’ibanze umuntu yakwibonaho akihutira kujya kwa muganga.

Ati “Ikimenyetso cy’ingenzi ni ukugira ikibyimba mu ibere ariko hari n’ibindi bishamikiraho nko kubabara cyangwa ibere ukabona ntirigisa nk’uko ryasaga. Abantu dufite uruhu rwirabura biragora kumenya ko rwahindutse ariko umuntu w’inzobere biragaragara.”

Mu bindi bigaragara cyane cyane ku bagore harimo nko kubona imoko y’ibere igenda iba nto cyangwa ikinjira mu ibere, kubona hasohokamo amazi, amaraso cyangwa amashereka kandi atonsa.

Dr Ntirenganya yavuze ko mu barwayi 1000 bivuza indwara muri CHUK ku mwaka, haba harimo 100 barwaye kanseri y’ibere.

Bimwe mu bintu abantu bakora bikabarinda kanseri y’ibere harimo kutanywa inzoga n’itabi byinshi, gukora siporo ngoramubiri, konsa igihe kinini ku bagore n’ibindi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ban 2019-09-29 02:38:25

ahaaa muratubeshye pe. Nta kanseri y’ibere yiganje mu Rwanda. Kereka niba ikigamijwe ari ugusaba inkunga hagendewe ku mibare muri kugaragaza ....

Kwamamaza