IGIHE

Gatsibo: Umwana umaze imyaka ibiri ukuguru kwaramunzwe yatabarijwe ngo avurwe

14 26-09-2019 - saa 08:56, Hakizimana Jean Paul

Nyiranizeyimana Jeanne ni umugore w’abana bane watandukanye n’umugabo we bitewe n’amakimbirane yo mu muryango, acumbitse mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama mu Kagari ka Bugarama mu Mudugudu wa Rebero.

Afite umwana w’imyaka itanu witwa Mbarushimana Samuel warwaye indwara ituma amagufwa yo mu kuguru amungwa nkuko yabibwiwe n’abaganga.

Uyu mwana w’imyaka itanu ukuguru kwe kuzuye ubushye n’ibinogo by’ibisebe amaranye imyaka ibiri, mama we akaba avuga ko abarizwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe byanatumye atabona ubufasha bwa leta ngo avuze umwana we agahitamo kubireka ngo kuko nta handi hantu yakura amafaranga.

Nyiranizeyimana yabwiye IGIHE ko kuva uyu mwana yarwara ngo yamuvuje mu buryo bushoboka kugeza naho agurishije imyenda ye ariko ngo biba iby’ubusa.

Ati “Naramuvuje mu buryo bwose nshoboye kugeza ubwo ngurishije n’imyenda yanjye yose ubu nsigaranye igitenge kimwe. Namuvuzaga ku bitaro bya Kiziguro banyohereza i Gahini ngezeyo bampa gahunda yo kumubaga tariki 17 Nyakanga uyu mwaka ariko kubera nta bushobozi nari mfite ndarekera kuko bambwiye ko mitiweri idakoreshwa mu kubaga uburwayi bwe.”

Nyuma y’amezi abiri uburwayi bwarushijeho gukomera umwana atangira kunuka kubera igisebe cyari kimeze nabi cyane bituma atangira kwifashisha ubuyobozi bw’umudugudu bamwandikira urwandiko rumwohereza ku Kagari naho bamwandikira urundi rwandiko rumwohereza ku Murenge.

Ati “Ngeze ku Murenge najyaga kubitekerereza Gitifu akansunika ngo umwana ni uwanjye ngo ningende nirwaneho ngo ninjye afitiye umumaro ngo icyo twagufasha ni ukuguha itike yonyine ibindi ukirwariza, byatumye numva ngize agahinda ndatuza kuko numvaga nta kundi nabigira.”

Umutungo bafite ni inzu y’amabati icyenda

Iyo ubajije Nyiranizeyimana impamvu batagurishije imwe mu mitungo yabo ngo babashe kuramira umwana wabo agusubizanya amarira agira ati “ Dufite inzu y’amabati icyenda iri mu kabanza gato cyane, kandi nako kabamo papa w’aba bana kuko amakimbirane yo mu muryango yatumye mfata icyemezo cyo kumuhunga njyana n’abana banjye ubu turacumbitse.”

Akomeza avuga ko batunzwe no guca inshuro mu baturanyi akabona icyo kurya gusa ngo ibibazo byo kurwaza abana muri iyi minsi biri gutuma nabyo atakibishobora.

Ati “ Uretse kurwaza uyu ufite uburwayi amaranye imyaka ibiri, hari n’undi urwara isereri yageraho akagwa igicuri, abaganga batubwiye ko biterwa n’ikibazo cy’inzoka arwaye nawe akeneye kuvuzwa kuko yiga rimwe na rimwe kubera icyo kibazo.”

Mujawingoma Athanasie, umwe mu bayobozi b’Umudugudu wa Rebero avuga ko ikibazo cy’uyu mwana Nyiranizeyimana yakibabwiye mbere bagakora uko bashoboye bakamufasha muri duke babona ibindi bakamwohereza ku Murenge yagerayo bakamuhakanira ngo kuko ari mu cyiciro cya gatatu.

Ati “ Abaturanyi bamufashije uko bashoboye ariko kuko kubaga umwana we bisaba amafaranga menshi twahisemo kumukorera ubuvugizi hirya no hino.”

Nubwo kuri ubu ari kujya gupfukisha umwana we ku Kigo Nderabuzima cya Kiziguro, Nyiranizeyimana avuga ko ntacyo bitanga kuko ngo abaganga bamubwiye ko bibaye byiza yashakisha amafaranga mu kwezi kumwe akajyana umwana mu bitaro bya Kanombe bakamubaga ngo nakomeza gutinda bizaviramo umwana ubumuga.

Nyiranizeyimana avuga ko ubushobozi atabubona agasaba abagiraneza babishoboye kumufasha akavuza umwana we ngo kuko biri mu bimukomereye cyane kandi Se w’umwana atabyitayeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama Kavutse Epiphanie yabwiye IGIHE ko iki kibazo yakimenye uyu munsi ndetse ngo agiye gutangira kubafasha.

Yagize ati “Uwo mwana ndamuzi ubu nari nohereje moto ngo imujyane kwa muganga mvuganye n’ibitaro ngo bamuvure, impamvu byarindiriye iki gihe nuko aribwo tukibimenya baje mu buryo bwo gucumbika ntabwo bahamaze igihe kinini.”

Gitifu yakomeje avuga ko nk’umurenge n’Akarere bagiye gushaka uko bamufasha ngo avuze umwana we byananirana bakitabaza n’izindi nzego.

Nyiranizeyimana Jeanne afite abana bane babiri muri bo bararwaye akaba avuga ko abarizwa mu cyiciro cya gatatu.

Nyiranizeyimana arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we umaze imyaka ibiri arwaye
Abaganga bavuze ko uyu mwana natavurwa hakiri kare azakurizamo ubumuga
Ubu burwayi bumunga amagufwa y'ukuguru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Hamy 2019-11-14 01:31:53

Igihe nimutange numero ya tel y uyo mubyeyi noneho uwagira icyo ashaka kumushyikiriza amenye ko aho ayajyanye ariho kandi ari bufashe mu gikorwa cyo kuvuza uriya mwana. Nukuri birababaje pee gusa dusabe Imana nkuko yatumye uriya mubyeyi abyara uriya mwana inamuhe kubaho kandi neza. Nukuri abantu bitange kandi ntakidashoboka. Murakoze!

2
#Samuel 2019-09-26 16:55:50

Mwiriwe neza,ibibinu birababaje cyane nimba bijyeze naho umuntu agiribyago bagenzi be nibamutabare,twurasabye igihe kidushakire uburyo abashaka kumufasha twabijyenza
Uziko bamwe twakemera amayinite namandazi tukabyihorera ark tugafasha bajyenzi bacu njye bibabimbabaje cyane rwose ubuse kurya ugahaga ujyenzi wawe amezekuruya byakumaririki
Abantu tugifite ubumuntu turahari rwose nimukatubabaze uziko

Ikindi kandi
Kubwanjye nibakurikirane c nibabona arumuntu wibereye ahongaho nacyo yitaho bamuhane bihanukiriye bamukande bamuturitse kuko birababaje biteye nubwoba nago bikwiye ko tugira abantu badafite ubumuntu muribo.

3
NGABONZIZA J.Bosco 2019-09-26 16:40:35

MURAKOZE MWESE MWATANZE IBITEKEREZO, GUSA NIBYIZA KO TWAKWIRINDA GUTANGA IBITEKEREZO DUTUKABAGENZI BACU.

MURIMAKE RERO UYUMUMAMA TWAKOZE GROUPE YA WATSAPU YITWA *ubutabazi* UWAKENERA KUMUFASHA YAKWANDIKIRA admni 0788351770, AKAMUSHYIRA KURURWO RUBUGA AKAHABONERA NANDI MAKURU IMANA IKAMUHA UMUGISHA.

4
Ff 2019-09-26 14:11:52

Nigute umuntu yatanga inkungaye

5
Rwangabwoba Jean 2019-09-26 09:54:30

Amakosa ya mbere nuko bashyizwe mu kiciro cya3! Babikosore vuba!
Ikindi abo nabo bakunda gutura mu mugi! Bazajye mu cyaro bature nkabandi.
Nibabyare abo bashoboara kurera no kuvuza! Aha niho hava amakimbirane.
Ise wabana nawe mumushake niba we akora agire ibyo atanga byo kurera no kuvuza abana.
Ba gitifu namwe, mujye mukemura ibibazo by’abaturage cyangwa mwegure!
Ntabwo muzakemura ibibazo abaturage aruko bavugije induru! Nimurebe nkuko kuguru k’umwana kwamunzwe!

6
Francis 2019-09-26 09:29:43

Mutumenyeshe uko twabigenza ngo uyu mwana afashwe kuko ubu burwayi rwose ibitaro bya gisirikari bya Kanombe byabuvura haramutse habonetse uburyo bukwiye.
Mwaduha Mobile money y’uyu mubyeyi cg igihe.com kikaba aricyo kiyanyuzwaho kikazayabagezaho byaba byiza.

7
Hagenimana samuel 2019-09-26 07:03:20

Mwiriwe jyewe ndababaye bazina ihagane kubabara sikogupfa Imana izagukiza ahubwo mutugezeho number ufite icyo amufasha amwoherereze najye haricyo fite namuha cyamugeraho gute?

8
Kagambirwa 2019-09-26 06:39:47

Wamugani mwaduha numero noneho uwabasha kugira icyo abona akamufasha ureke izombwa zabagitifu zabagome zizi gukwedura iyo mitiba yazo ngo ninda nkuba jye biba bindakaje KBS l umuntu agahura nibibazo gutya warangiza UK a mushing a guerra gutya

9
Eric 2019-09-26 06:02:15

Nawe wanditse iyi nkuru wakabaye wababajije undi washaka kubafasha uko yabigenza. Ubwo inkuru irasomwa gusa ariko nta bufasha twatanga. Bibaye byiza mwayivugurura mukongeramo ahanyuzwa indi nkunga yava ahandi hatari mu buyobozi.

10
Hagumimana 2019-09-26 03:47:39

Ariko muranyumvira uyu Mugitifu ukuntu avuga ngo nibwo akimenya iki kibazo? Ubuse umuyobozi w’umudugudu aramubeshyera? Ubuyobozi bwakarere nibufashe uyu mwana kuko ibyo gitifu avuga ngo umwana afitiye akamaro nyina sibyo kuko umwana ni uwigihugu. Bagitifu bazige kuvugana n’itangazamakuru kuko uyu ntabwo azi kuvuga no kubeshya ntabyo yiyiziye pe.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza