‘Agahinda gakabije’, indwara ishobora kwirindwa no kuvurwa igakira

6 19-06-2017 - saa 16:48, Kanamugire Emmanuel

Ku rwego rw’Isi abantu basaga miliyoni 350 barwaye indwara y’agahinda gakabije. Mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe mu 2009 ku bijyanye n’ihungabana, bwagaragaje ko abanyarwanda bagera kuri 26.1% bafite ihungabana, muri bo abasaga 53.93% bakaba barwaye indwara y’agahinda gakabije.

Iri hungabana rifitanye isano n’ingaruka za jenoside yakorewe Abatutsi, imibare ikaba yagereranywa n’y’ibindi bihugu nka Cambodge, Algerie n’ahandi habaye amahano asa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), Dr. Yvonne Kayiteshonga, ufite indwara y’agahinda gakabije agira ibimenyetso birimo kwigunga, kugira umubabaro n’amarira menshi, ibintu yari asanzwe akunda n’ibyamushimishaga arabizinukwa, acika intege zo gukora akazi yari asanzwemo bikaba byitwa indwara iyo ibyo bimenyetso abimaranye ibyumweru bibiri.

Agahinda gakabije ni indwara yo mu mutwe ishobora guterwa n’ikintu kibabaje nko gupfusha, guhohoterwa ku kazi, kutabana neza n’umuryango, n’ibindi bigoye kwihanganirwa.

Nk’uko Dr. Kayiteshonga akomeza abisobanura, indwara umuntu akunda kubana na zo igihe kirekire nka diyabete, umuvuduko w’amaraso, Virusi itera Sida n’izindi’ ziri mu bikurura indwara y’agahinda gakabije bitewe no kuba zituma umuntu ahindura uburyo bw’imibereho nk’imirire, gufata imiti igihe kitari gito n’ibindi.

Gufata ibiyobyabwenge cyangwa inzoga mu buryo bwangiza ubuzima umuntu akaba imbata yabyo na byo bishobora gutera indwara ya “depression”, kwiyahura iaka ari imwe mu ngaruka zayo.

Nibura 90% by’abiyahura ku Isi baba bafite indwara zo mu mutwe; muri bo 60% baba bafite Depression. Nubwo bimeze bityo ariko iyi ndwara iravurwa igakira nk’uko Dr. Kayiteshonga abisobanura.

Ati “Ikibi ni ukutayimenya, iyo uyirwaye atavuwe agera aho kwiyambura ubuzima cyangwa akagira izindi ndwara zo mu mutwe z’igihe kirekire. ‘Depression’ irakira iyo umuntu yivuje. Ikibi ni uko iyo yihebye aba yumva kubaho ntacyo bimaze, atari we ufata icyemezo cyo kujya kwa muganga bisaba ko abamuri hafi bamufasha.”

Mu kuvura iyi ndwara hifashishwa imiti yabugenewe n’ubujyanama bufasha uyirwaye gusohora ibitekerezo bibi, akumva ko ibibazo ari rusange mu bantu, atari we wenyine bigeraho, afite agaciro mu muryango we ikaba ari yo mpamvu aba akeneye umutega amatwi.

Mu rwego rwo kwirinda depression, ni ngombwa gukora Siporo ituma umubiri ukora umusemburo uyirinda. Ni byiza kandi kugira ubuzima burangwa n’ibikorwa bitandukanye umuntu akagira umwanya wo gukora, kuruhuka, gusenga, kubana n’abo mu muryango we aho guhugira mu bintu bimwe nk’uko Dr. Kayiteshonga abitangamo inama.

Avuga ko kugana muganga, igihe umuntu yumva atameze neza, gukurikiza inama ze no kwifashisha inzego z’umutekano nko mu gihe yahohotewe ari ingirakamaro mu kwirinda indwara y’agahinda gakabije.

Ni iyihe ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwita ku bafite indwara y’agahinda gakabije?

Mu rwego rwo guhangana n’indwara y’agahinda gakabije, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho ishami rishinzwe gukurikirana no kwita ku bafite indwara zo mu mutwe.

Kuri ubu serivisi ziboneka mu mavuriro yose kuva ku kigo nderabuzima kugera ku bitaro bikuru byose n’ibya Kaminuza.

Dr. Kayiteshonga yagize ati “Abaganga n’abaforomo bahabwa ubumenyi bubafasha gusuzuma no kuvura abafite indwara y’agahinda gakabije. Abafite ibibazo bikomeye bakaba babohereza ku bitaro ahari inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, ari byo Ndera, CHUK, CHUB, Kanombe na Ruhengeri.”

Imiti ivura indwara zo mu mutwe iri ku rutonde rw’igihugu rw’imiti y’ibanze. U Rwanda ruri mu bihugu bike byo ku isi byashyize ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu bwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé). Ibi bituma umurwayi agana serivisi z’ubuvuzi kandi akabona imiti bitamuvunnye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, gikomeje kubaka ubushobozi bw’abakora mu rwego rw’ubuvuzi ku bijyanye no kwita ku bafite indwara zo mu mutwe.

Kuri ubu ibigo nderabuzima byose bifite nibura umuforomo umwe wahuguriwe kuvura depression n’izindi ndwara zo mu mutwe na ho buri bitaro by’akarere bifite agashami gashinzwe indwara zo mu mutwe gafite abaforomo babiri bakurikiranirwa hafi n’umuganga uzobereye mu kuvura depression n’izindi ndwara zo mu mutwe.

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’ubuzima uyu mwaka, yahariwe kuganira ku ndwara y’agahinda gakabije (“Depression – Let’s Talk” ), ibihugu byose bikaba bikangurirwa gufungura ibiganiro kuri iyi ndwara mu miryango ngo abayigize babashe kuyisobanukirwa no kwitabira kuyivuza.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), Dr Yvonne Kayiteshonga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
agathe 2017-12-01 22:38:35

mwamarira iki umuntu wasagutswe no kwiheba? Yababona gute ko nta adresse mutanga ngo umuntu abagereho? Abafite agahinda turi benshi

2
Rukundo 2017-06-20 10:21:25

Komera Joel.Ese watanga adresse yawe tukazaganira?

3
Joel 2017-06-19 17:49:02

uwo ninjye disi mporana agahinda kadashyira kuburyo numva iyi si yashyira mfite amafranga ark ibitekerezo byanjye byarahindutse kuburyo numva n’Imana yanjye narayibagiwe numvako itabaho ndabasaba nubwo mutanzi mwansengera pe drugs nizo zimpa amahoro

4
Dr Davy 2017-06-19 16:50:49

Iryo zina ry agahida gakabije rigomba guhinduka, deression ntahantu biba bihuriye nagahinda, kuko umuntu ashobora kuyigira ntakiyimuteye yizanye. ahubwo ibyiza nuko bayita" kwiheba "

5
Dr Davy 2017-06-19 16:50:49

Iryo zina ry agahida gakabije rigomba guhinduka, deression ntahantu biba bihuriye nagahinda, kuko umuntu ashobora kuyigira ntakiyimuteye yizanye. ahubwo ibyiza nuko bayita" kwiheba "

6
EU 2017-06-19 14:51:22

Thank you for this useful article

Kwamamaza