Abarwayi bagera ku ijana bagiye kubagwa n’inzobere z’Abongereza n’Abadage nta bwishyu

3 15-09-2017 - saa 09:33, Jean Pierre Tuyisenge

Abarwayi bakeneye kubagwa mu bitaro bya CHUK babonye inzobere z’abaganga ziturutse mu Bwongereza no mu Budage bazanywe na Pasiteri Osee Ntavuka, Umunyarwanda umaze imyaka icumi akora umurimo w’ivugabutumwa mu Burayi.

Pasiteri Ntavuka washinze umuryango witwa ‘Rwanda Legacy of Hope’ ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima azana inzobere z’abaganga zikabaga indwara zitandukanye ku buntu ndetse akazana n’ibikoresho byo mu buvuzi bitandukanye asiga mu Rwanda.

Kuri iyi nshuro yazanye inzobere zigera ku munani zo mu Budage no mu Bwongereza, zatangiye kubaga abarwayi kuva ku Cyumweru abafite uburwayi bw’ ibikomere n’inkovu byananiranye.

Pateri Ntavuka, avuga ko kuri we bimutera ishema kubona atanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda no kubona Abanyarwanda bagera ku byiza.

Yagize ati “Biranezeza kuko iyo mbona igikorwa nk’iki kiza kigakorwa neza kandi kikarushaho gukura nk’umunyarwanda numva nezerewe kuko ni inshingano zo gufasha igihugu cyanjye. Numva nanjye ntanze uwo musanzu ku gihugu kandi na none nkabona abantu ubuzima bwabo buhinduka, numva ari umunezero mwinshi ndetse nkumva ari igikorwa nakwishimira.”

Pasiteri asaba n’abandi banyarwanda bari hirya no hino ko barushaho gufatanya kugira ngo igihugu gitere imbere.

Pasiteri Ntavuka yaherukaga kuzana abandi baganga bagera kuri 35 muri Werurwe bakaba baratashye bamaze kubaga abarwayi bagera kuri 200 bari bafite uburwayi butandukanye bwari bwarananiranye.

Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, Dr Theobald Hategekimana, yatangaje ko icyo ari igikorwa cy’ingenzi ndetse cyiza kuko indwara bavura zigoye kandi zikenera inzobere muri urwo rwego.

Yagize ati “ Indwara baje kuvura ni ubuvuzi buhanitse bukenera inzobere nyinshi, hano mu Rwanda abakora ‘Plastic surgery’ turabafite, hari uri i Kanombe hari n’undi uri hano, ariko baba bakeneye ababafasha gusubizaho inyama ziba zaravuyeho n’amagufwa aba yaravunitse.”

Guhera muri 2012, Pasiteri Ntavuka azana inzobere z’abaganga babaga indwara zitandukanye ku buntu, avuga ko mu myaka isaga itanu hamaze kuvurwa abarwayi barenga 1000.

Ntavuka umaze imyaka isaga 15 aba mu Bwongereza ni umuyobozi w’itorero All Nations Ministries, risengerwamo n’abantu bafite ubwenegihugu butandukanye. Avuga ko nyuma yo kubona ko iryo torero rifite abantu bafite ubumenyi harimo n’inzobere mu kubaga, yagize igitekerezo cyo kujya abazana mu Rwanda bakavura abarwayi ku buntu binyuze mu muryango yashinze witwa ‘Rwanda Legacy of Hope’.

Umwe mu bana babazwe n'aba baganga
Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, Dr Theobald Hategekimana, yatangaje ko iki ari igikorwa cy’ingenzi
Dr. Antony Fitton umwe mu baganga b'inzobere baje kuvura abantu muri CHUK
Guhera muri 2012, Pasiteri Ntavuka azana mu Rwanda inzobere z’abaganga babaga indwara zitandukanye ku buntu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
- 2017-09-20 09:38:27

Uyu niwe urira amaturo ukuri.

2
Abdul 2017-09-15 17:53:35

Imana ijye iguha umugisha pastor ibyo ukora ni ibyagaciro gakomeye cyane .uzahabwe umudali w"ubutwari pe

3
mushirarungu 2017-09-15 07:07:24

Nukuri Pastor IMANA iguhe umugisha kubw’ igikorwa cy’urukundo wakoze. Nyagasani azabiguhembere.

Kwamamaza