Ubushakashatsi bwashimangiye ko kunywa ikawa bigira uruhare mu kuramba kwa muntu

7 11-07-2017 - saa 12:35, Mukaneza M.Ange

Ubushakashatsi bwakozwe inshuro ebyiri zitandukanye no ku bantu baba mu bice bitandukanye bwashimangiye ko kunywa ikawa bigira uruhare mu gutuma umuntu abaho igihe kirekire.

Bumwe muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu ibihumbi 520 bo mu bihugu 10 biri ku mugabane w’u Burayi, akaba ari nabwo bwaguye bwakozwe ku ikawa n’urupfu, bwasanze igira uruhare mu kugabanya ibyago byo gupfa imburagihe.

Ubushakashatsi bwa kabiri bwibanze ku bantu batari abazungu, aho bwakorewe ku bantu ibihumbi 185 barimo abirabura b’Abanyamerika, Abanyamerika kavukire, abakomoka mu birwa bya Hawaii, Abayapani baba muri Amerika n’abafite inkomoko muri Amerika y’Epfo.

Ubu bwo bwagaragaje ko abantu banyweye udukombe turi hagati ya tubiri na tune tw’ikawa ku munsi, byatumye ibyago byayo byo gupfa imburagihe bigabanuka ku kigero cya 18% ugereranyije n’abatarayinyweye na rimwe.

Veronica Wendy Setiawan wigisha ibijyanye n’ubuvuzi mu ishuri rya Keck School of Medicine muri Kaminuza ya Southern California, wayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko ibyo babonye bihuye neza n’ibyagiye bigaragarazwa n’inyigo zagiye zikorerwa ku bazungu.

Yagize ati” Urebeye ku byiciro bitandukanye by’abaturage, aba bantu bose bafite imibereho itandukanye. Bafite uburyo bw’imirire butandukanye, bafite ubudahangarwa bubarinda kwandura indwara butandukanye, ariko nyamara twabonye ko hari icyo bahuriyeho.”

Nk’uko The Independent yabyanditse, ubu bushakashatsi bwombi bwagaragaje ko hari isano ikomeye hagati y’ikawa no kubaho igihe kirekire.

Bwanerekanye kandi ko ikawa nta ruhare ifite mu gutera indwara z’umutima, kanseri, indwara z’ubuhumekero, indwara z’igifu, diyabete, impyiko cyangwa kwangirika k’ubwonko (stroke).

Marc Gunter ukora mu bijyanye no kurwanya cancer muri kaminuza ya Imperial College, akaba n’umwe mu bayoboye ubushakashatsi ku bazungu, avuga ko babukoreye ku bantu bafite imico itandukanye mu gutegura no kunywa ikawa.

Ati ”Kuba twarabonye isano rimwe mu bihugu bitandukanye ni ikimenyetso cy’uko hari icyo bisobanuye ku ikawa ubwayo, kuruta kuba byaratewe n’uburyo iyo kawa iteguwe cyangwa inyobwa.”

Ikindi cyagaragaye ni uko ikawa yifitemo ubushobozi bwo kurinda ubwonko no gutuma umuntu atarwara izindi ndwara zidakira zirimo nka Parkinson ituma umuntu atabasha kuvuga no kuba yakoresha ingingo ze uko bisanzwe.

Gunter na Setiawan, bombi bakoreye ubushakashatsi ku bantu batandukanye bahamije ko abakunzi b’ikawa bakwiye gukomeza kuyinywa, kuko aho kubangiza nk’uko hari bamwe babitekereza ishobora kugira ingaruka nziza ku buzima bwabo.

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima ariko bagira abantu inama yo kutarenza byibura udukombe tune ku munsi kuko iyo irengeje urugero ishobora gutera ibindi bibazo birimo na kanseri.

Ikawa yifitemo ubushobozi bwo kurinda indwara


[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Barafinda 2017-07-12 07:32:32

None nimumpfashe hari nabavugako gushyiramo isukari nabyo atari byiza, abafite andi makuru mukomeze mudusangize.

2
Desire 2017-07-12 04:46:40

Murakoze cyane kunama nziza zitwubaka

3
Desire 2017-07-12 04:44:40

Murakoze cyane kunama nziza zitwubaka

4
Jean Nshtuti 2017-07-12 03:08:45

Ndashimye cyakora ndabaza iyo bavuga udukombe baba bashaka kuvuga uturimo litiro zingana iki?Ikindi, igipimo cya kawa n’amazi buri kimwe gipimwa gite kugira ngo bitazatera ibibazo iki? Wasanga abarwara imitima baba batarapimye amazi na kawa bakinywera bagotomera ibyo bashaka uko bingana koseeeee!
Turyoherwe na coffe yacu y’Urwanda dore ko igira agahumuro keza nubwo ntayo nywa!

5
weza 2017-07-12 00:20:39

abazungu niyo mpamvu bayikunda nahotwe ngo itera umutima hhhhhh ntabyabirabura tu

6
Mahoro 2017-07-11 23:05:07

Twemere iki tureke iki?! Ko ubundi bushakashatsi busohoka buvuga ko ari mbi Kandi igira ingaruka mbi??

7
Deo 2017-07-11 14:39:13

Jyewe ubuhamya natanga kwikawa nuko ntacyibazo rwose itera nkuko bamwe babicyeka, jyewe na bagenzi banjye tuyisangira tumaze imyaka igera nko kuri 16 tuyinywa ,kanti hafi ya buri munsi ,nkaba nkangurira abanyarwanda
kunywa kawa cyane rwose ntacyibazo!!kandi kawa yurwanda iraryoha byumwihariko!! Nkaba nshimira igihe kuriyi nkuru mutugejejeho murakoze!

Kwamamaza