Uburoso bw’amenyo bubikwa mu gikoresho cya plastique bushobora kuba indiri ya microbe

0 4-10-2017 - saa 19:40, Tombola Felicie

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, basanze uburoso bw’amenyo bushobora kugira microbe zirenze miliyoni 10 zikomoka ku kububika ahantu hadakwiye nko mu gikoresho cya plastique.

Aba bashakashatsi basuzumye ubwoya bw’uburoso bwogeshwa mu kanwa, basanga bubika microbe nyinshi bitewe n’uko bwitaweho.

Nk’uko ikinyamakuru topsanté cyambanditse, bagaragaje aho izo microbe zituruka ndetse batanga inama.

Baragaraje hari izikomoka mu kanwa, mu mazi umuntu aba yakoresheje mu koza mu kanwa, izikomoka ku bundi buroso buba bwegeranye n’ubundi dore ko abenshi babubika bwegeranye.

Ikindi kiba inkomoko ya microbe ku buroso ni ubwiherero bwo mu nzu ari naho bakarabira bakanahisukurira mu kanwa, maze udukoko tukanduza uburoso.

Kubika uburoso mu gikoresho cya plastique birabwanduza

Nubwo usanga hari abantu babika uburoso mu bikoresho bya plastique bumva ko aribwo buryo bwiza bwo kuburinda kwandura, abashakashatsi bagaragaraje ko ibyo ari uburozi bukomeye.

Bashimangiyeko ibikoresho bya plastique byongerera uburoso microbe zitabarika bitewe nuko bituma aho kumuka bukomeza kubika amazi, microbe zigakunda zikabona aho zororokera.

Uko wabyitwaramo

Aba bashakashatsi batanze inama ko uburoso butagomba kubikwa mu gikoresho cya plastique ndetse kandi aho bwaba bubitse hose ubwoya nta kintu kiba gikwiriye kubukoraho.

Bashimangira ko igihe umuntu amaze gusukura mu kanwa aba agomba koza uburoso bwe neza ntabubikane umwanda. Uburoso buba bukwiye kubikwa bwamaze gushiramo amazi.

Igihe buguye hasi ni byiza kubwoza neza witonze;ntabwo bukwiye kubikanwa n’ubundi, iyo bidakunze biba bisaba ko butandukanwa ntibukoraneho. Igihe hari ubwiherero mu nzu, ni byiza ko ujya kuhatunganya wamaze gupfundikira aho ubika uburoso hose. Uburoso ntibutizwa ndetse ugomba kubuhindura kenshi gashoboka.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza