Kurya ugahita uryama bishobora guteza umubyibuho w’ikubagahu

1 20-09-2017 - saa 19:19, Tombola Felicie

Abantu bakunda kugaragaza ko umubyibuho ushobora guterwa n’amoko y’amafunguro umubiri wakira by’umwihariko ayiganjemo ibinure n’ibindi biribwa bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.

Mu gihe hari abihata ibyo kurya bashaka kubyibuha, hari n’abarwana urugamba rwo kuwugabanya birinda amafunguro amwe n’amwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima bwagaragaje ko igihe umuntu ariye agahita ajya kuryama bishobora kumutera umubyibuho mu buryo bwihuse.

Abashakashatsi bo mu Bitaro bya Brigham and Women’s Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika berekana ko amafunguro yose wafata igihe umusemburo wa ‘mélatonine’ ukora ibitotsi wamaze kuzamuka bihita bigira ingaruka zo kongera ibiro nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwasohowe mu kinyamakuru The American Journal of Clinical Nutrition.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 110 kugira ngo harebwe niba ukwiyongera kw’ibiro byabo hari aho byaba bihuriye n’amafunguro bafata ndetse n’umusemburo ukora ibitotsi.

Mu gihe cy’iminsi 30, abo bashakashatsi bakurikiranye buri wese mu gihe cy’iminsi irindwi bakajya bareba amafunguro afata, igihe ayafatira n’impinduka bigaragaza ku mubiri we.

Mu bakoreweho ubushakashatsi abari bariyongereye ibiro ni abaryaga bagahita bajya kuryama igihe umusemburo ukora ibitotsi wabaga wazamutse.

Uwari ukuriye ubwo bushakashatsi, Andrew W. McHill, yagize ati “Twasanze igihe umuntu afatira ibyo kurya n’igihe aryamira bigira ingaruka ku biro bye.”

Bemeje ko igihe uryamye mu isaha waririyemo bikugiraho ukwiyongera kw’ibiro nta kabuza hatitawe ku byo wariye.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
jaja 2017-09-22 03:07:58
Kwamamaza