Kumvisha umwana umuziki bishobora gutuma amenya kuvuga byihuse

2 3-10-2017 - saa 10:54, Tombola Felicie

Hari ababyeyi usanga bahangayitse bitewe n’uko abana babo batinze kumenya kuvuga ariko abashakatsi bavumbuye ko umuziki ushobora kuba umuti.

Umuziki utuma umwana yumva vuba ubutinde bw’amajwi n’itandukaniro ry’imivugire y’amagambo.

Urubuga rwandika ku nkuru z’ubuzima,Top Santé, rwatangaje ko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Washington bo mu Kigo cy’ubumenyi n’imikorere y’ubwonko bakoreye inyigo ku bana 39 bari munsi y’amezi icyenda, bavumbura akamaro k’umuziki ku mwana.

Abana 20 babumvishaga umuziki no gukubita ku ngoma mu gihe abandi 19 bo bahabwaga ibikinishoby’imodoka no gukinisha udukarito.

Abana bigishijwe ibijyanye n’umuziki no kuvuza ingoma mu gihe cy’ukwezi kumwe, babikora inshuro 12 kandi buri nshuro igakorwa iminota 15 bafashijwe n’ababyeyi babo.

Abashakashatsi basuzumye imikorerey’ubwonko bwabo, uko bafata mu mutwe ndetse n’uburyo bita ku bintu

Nyuma y’ingigo bakoze basanze abana bigishwaga kuvuga ariko bakanumvishwa umuziki baragaragaje ko ubwonko bwabo bufata vuba, bagahita babasha gutandukanya ijwi n’injyana y’ikivuze cyangwa igikozwe.

Christina Zhao umwe mu bakoze ubushakashatsi yagize ati "Inyigo yacu niyo ya mbere ikorewe ku bana bakiri bato. Yagaragaje ko kumvisha abana umuziki bituma biborohera mu kubasha kuvuga vuba , kumenya uko amagambo avugwa, ubwihute bw’ijwi nabo bakabyigana.”

Yakomeje agira ati “Kugira ngo abana bagire ubushobozi bwo kuvuga ni uko aba azi uko ijambo rivugwa ndetse n’uburyo rivugwamo.”

Ubushakashatsi bwabo bwemeje ko kumvisha umwana umuziki hakiri bimugiraho ingaruka nziza zo kubasha gufata mu mutwe vuba.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Cadete Espe 2017-10-03 12:01:25

biratangaje Umwa Muri Coteur

2
Vxhhz 2017-10-03 11:26:34

Cg bikanica amatwi muburyo bwihuse

Kwamamaza