Inama za muganga ku babaswe no kwikinisha

15 2-08-2017 - saa 18:56, Thamimu Hakizimana

Nyuma y’uko hari abantu batandukanye biganjemo urubyiruko bavuga ko babaye imbata zo kwikinisha ndetse benemeza ko babuze uko bacika kuri iyi ngeso, Umuganga Gasana John, avuga ko iyo ngeso igira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kanama 2017, Dr Gasana ufite ivuriro mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko kwikinisha ari igikorwa gishingiye ku myanya ndangagitsina ariko gifatwa nko kwikunda, kubera ko benshi babisimbuza imibonano mpuzabitsina batinya kuyanduriramo indwara.

Avuga ko kwikinisha bigira ingaruka mbi cyane ku buzima bwa muntu zirimo kwibagirwa, kurangiza vuba ku bagabo, gupfuka umusatsi, kurwara umwijima, impyiko n’umutima n’ibindi.

Yakomeje agaragaza ko n’abagore bikinisha bibagiraho ingaruka kuko bituma bazana ururenda mu myanya ndangagitsina ndetse bikanatuma barangiza batinze.

Yagize ati “ Ku bagore bituma barangiza batinze ku buryo hari n’abarangiza gukorana imibonano n’abagabo babo bagashakisha ubundi buryo bari bukoreshe kugira ngo barangize uretse ko binabatera kuzana ururenda mu myanya ndangagitsina ndetse rimwe na rimwe n’ibisebe.”

Impamvu zitera kwikinisha

Dr Gasana avuga ko kwikinisha bituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo guhemukirwa n’uwo mwakundanye, kureba filimi z’imibonano mpuzabitsina, gutinya kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Yagize ati “Impamvu zibitera zo ni nyinshi kuko harimo kuba umuntu ahora yigunze yumva nta muntu ashaka kubana na we, guhemukirwa n’umukunzi wawe wajya ubona umukobwa cyangwa umuhungu ukamubona muri ya shusho y’uwaguhemukiye, gukunda kureba filimi z’ubusambanyi n’amafoto y’abambaye ubusa n’ibindi.”

Yasoje avuga ko iyi ngeso yo kwikinisha bishoboka ko umuntu yayireka aboneraho kugira inama ababikora kugana muganga kugira ngo abagire inama y’uko babireka.

Dr Gasana arakangurira abafite ingeso yo kwikinisha kugana muganga akabagira inama z'uburyo babireka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kivumu 2017-09-21 10:07:57

ibyo uvuze nibyo ndabyemeye. ariko se uwabireka atarinze kujya kwa muganga haricyo byamumarira?

2
User7 2017-09-19 17:25:30

Docteur pirate. Ahubwo niwe ukeneye ubufasha akore ubushakashatsi abaze ababizi neza nka ba Dr Catherine Solano. Pathetic

3
Karegeya 2017-08-29 17:53:58

Njye maze imyaka 13 nikinisha nabuze uburyo Nabivamo, nubu ndi kubikora mumfashe nshike iyi Satani nukuri.

4
Whatever 2017-08-16 16:42:53

IBIBAZO BYO KWIKINISHA BIGIRA INGARUKA ZIRI PSYCHOLOGICAL (URUGERO: KUMVA KO WIHAGIJE SEXUALLY UDAKENEYE UMUGORE). KURUSHA UKO BYABA PHYSICAL. NAHO IBYO MUGANGA AVUZE NDABIHAKANYE

5
Hamisi 2017-08-12 04:39:41

Nibibi

6
$Dolta 2017-08-03 12:50:55

ntawe utinya ishyamba atinya nicyo yahuriyemo nacyo;sinivuze ark ibyo bababwira nibyo ikibabaje kuruta ibindi nugutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ubuhamya mfite nabyifuje bintwara amafaranga menshi nubu ubikora nagane abanganga hakiri kare ugira agahinda iyo ubona ntacyo ushoboye ugeze igihe cyo gushaka kdi ababikora bifashishe amasengesho babaturwe icyo cyaha satani nimubi aguteza byinshi ukibona uri imbata zabyo.murakoze kubabasha kumva bafite ubushake bwo kubivamo YESU abasange mubaturwe mumwijima wicyo cyaha

7
$Dolta 2017-08-03 12:50:55

ntawe utinya ishyamba atinya nicyo yahuriyemo nacyo;sinivuze ark ibyo bababwira nibyo ikibabaje kuruta ibindi nugutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ubuhamya mfite nabyifuje bintwara amafaranga menshi nubu ubikora nagane abanganga hakiri kare ugira agahinda iyo ubona ntacyo ushoboye ugeze igihe cyo gushaka kdi ababikora bifashishe amasengesho babaturwe icyo cyaha satani nimubi aguteza byinshi ukibona uri imbata zabyo.murakoze kubabasha kumva bafite ubushake bwo kubivamo YESU abasange mubaturwe mumwijima wicyo cyaha

8
Jd 2017-08-03 12:17:01

iyi Tel4ne-786373223 Niyo Umuntu Ushaka Umuti Wabaswe Nokwikinisha Yahamagaraho Akabona Muganga Vestine Naho Iriya Yatigo Iherwa 0054 Ntimuyihamagare N.B. Kereka Ushaka Ubuhamya Bwibyo Yiboneye Namaso Kubijyanye Numuti Wa Evegreene Murako

9
Jd 2017-08-03 03:49:43

ndabashishikariza Kugana Vestine Ibyo Ako Byujuje Ubuziranenge Kbs Pfite Ubuhamya Ushaka Uko Yamubona Namuha Tel Ye Akamusanga Akamuvura Byihuse-722780054

10
Billy 2017-08-03 02:50:19

Sinshobora guhakana ibyo muganga yavuze jyewe ntari umuganga, gusa iki kibazo aho nabonye bakivuga hose, haba mubiganiro live cg kuma TV, kuma radio cg kuma websites y’ubuzima, ni ubwambere numvise umuganga uvuga ko iriya ngeso itera ziriya ndwara. Icyo abandi bahurizagaho, ni ingaruka mbi ngo igira kumuntu uyikora cyane, akazinukwa kugirana imibonano nuwo bashakanye cg ngo banayigirana ntanyurwe nayo ngo agashaka kwigumira muri ibyo. Naho Dr. Gasana simpakana ko wenda adafite ubushakashatsi bwabyo yakoze, why not?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza