IGIHE

Impuguro za Dr Habumugisha ku myifatire yarinda umuntu kugana ku rupfu igihe kitaragera

33 27-09-2019 - saa 11:14, Ndayikunda Josué

Ubuzima ni ingenzi ndetse buri wese aharanira kububungabunga cyane ko iyo amagara asesekaye atayorwa. Kubaho no kuramba bisaba kwitwararika ku bintu bimwe na bimwe bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’ikiremwamuntu.

Impuguke mu bijyanye n’imibereho myiza y’abantu, Dr Habumugisha Francis yagaragaje bimwe mu by’ingenzi bishobora gufasha umuntu gusigasira amagara ye by’umwihariko yitwararika gukurikiza inama z’abaganga.

Izi ni zimwe mu ngingo z’ingenzi, Dr Habumugisha agaragaza zishobora kwihutisha umuntu ku nzira igana ku rupfu.

1. Gukora siporo utandikiwe na muganga

Gukora siporo utandikiwe na muganga ni imwe mu nzira igutwara ku rupfu igihe kitaragera. Twigishijwe kenshi ko siporo ari nziza ku buzima ariko hari ibigomba kuyibanziriza. Ese umubiri wawe ni ibiki wemerewe, ni izihe siporo wakora, kangahe mu cyumweru?

Kirazira gukora siporo urugero nko kunyonga igare kandi mu mavi ufite ikibazo, ibi bizatuma amagufwa arakoranaho bikuviremo ibibazo.

Kirazira kandi gukora siporo zikomeza inda mu gihe umugongo watangiye kugira ikibazo, amagufa azakoranaho bikugwe nabi. Kirazira guterura ibyuma ufite ikibazo cy’umutima ubyimbye kuko byongera ingaruka z’ubuzima.

Kirazira kandi gukoresha massage izo arizo zose ufite ikibazo cyo gufatana kw’amaraso kuko bya bibumbe bidatuma amaraso atembera neza bigatuma zifungana.

Kirazira kandi gukora siporo iyo ariyo yose umaze igihe gito ubazwe. Mbere yo gukora siporo irinde kuko abenshi barazikora zikabarwaza, zikabahuhura cyangwa zikabica.

Mbere yo gukora siporo gana umutoza mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri akagupima ngo umenye uko uhagaze.

2. Kugira ubwoba iyo ukimenya ko urwaye

Kurwara birasanzwe, iyo hari ibyabuze mu mubiri kandi umubiri wari ubikeneye, iyo hari ibyabaye byinshi kandi umubiri udakeneye, n’iyo hari ibice by’umubiri bidakorera ku murongo wabyo.

Kurwara si cyo kibazo, abenshi bicwa n’ubwoba bagira nyuma yo kumenya ko barwaye, abenshi bangizwa no kubyibazaho kenshi.

Ushobora kurwara diabète ariko ibitekerezo uyigiraho, ibibazo utangira kugira, umuhangayiko ugira ushobora gutera n’ibindi. Ukimara kumenya ko urwaye, ukeneye umujyanama.

Umwe mu baganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko abantu batatu kuri bane, bari mu bitaro baba bafite indwara zituruka ku marangamutima badashobora kugenzura.

Inzobere zigaragaza ko mu gihe abantu bamenya kugenzura ibyiyumviro byabo, batatu kuri bane baryamye mu bitaro ntibaba bahari.

Ni byiza ko ukimara kumenya ko urwaye, ugana abajyanama beza, bakakuyobora inzira ikwiye.

3. Kurya bitagira gahunda

Turi ibyo turya! Abanyarwanda bo hambere babiciye mu mugani ngo “Amagara aramirwa ntamerwa”.

Mbere yo kugira ifunguro ufata ugomba kwibaza ngo ndarya iki, ku ruhe rugero kandi ryari. Hari abagenewe kurya gatatu ku munsi n’abagenewe inshuro ebyiri.

Abagenewe kurya gatatu ku munsi ni ababyeyi bonsa, abagore batwite abategetswe indyo runaka kubera uburwayi bafite n’abakora imirimo y’imbaraga nk’abubatsi, abakanishi, abikorezi n’abandi.

Abakora imirimo yo mu biro ntawe ukwiye kurenza inshuro ebyiri ku munsi. Ibyo urya byose hakabaye hari uwakwandikiye ko umubiri ubikeneye.

Abantu ntibabereyeho kurya ahubwo barya ngo babeho. Hari abafata ibyo kurya by’abana ari abagabo cyangwa abagore.

Iyo ugannye inzobere mu by’imirire, baragupima bakamenya, ibyo ubura ukeneye, ibyo utabona kandi wari ubikeneye. Ushobora gusanga ukeneye inyunganiramirire umubiri ukeneye.

Ifunguro rya mu gitondo ubundi rikwiye gufatwa hagati ya saa Moya na saa Yine; iryo ku manywa rikaba hagati ya saa Sita na saa Kumi; irya nijoro ryo rifatwa umuntu abura amasaha abiri ngo aryame.

Nibura hagati y’ifunguro n’irindi hakwiye kubamo amasaha atandatu. Kirazira gufata ibyo kurya bitera imbaraga nk’amashaza, ibishyimbo, ibijumba, ugiye kuryama. Si byiza kunywa amazi uri kurya cyangwa kumira ibyo kurya utakanjakanje.

4. Gukoresha ibiyobyabwenge

Gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, mugo, cocaine n’ibindi biri mu byaguhuza n’urupfu vuba.

Ibiyobyabwenge bimaze gufata indi ntera mu Rwanda, Afurika n’ahandi ku Isi. Bigira ingaruka nyinshi mu buzima ku babinyoye kandi ntibirobanura urubyiruko n’abakuru.

Bituma abantu baba ba zezenge, byica ahazaza habo, bakangirika ku bwonko, ndetse bigatuma abenshi bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bagakuramo indwara nyinshi nka SIDA na Hepatite n’izindi.

Ibiyobyabwenge ntibigomba gusomwaho kuko ubikoze ahita abirundukiramo akazisanga atagifite igaruriro. Uburyo bwo kwirinda ibiyobyabwenge ni ugutekereza ku nzozi zawe n’aho ushaka kugana.

5. Kwikorera ibyo udashoboye

Kwikorera ibyo udashoboye ni imwe mu nzira yakugeza ku rupfu igihe cyawe kitaragera.

Burya n’ubwonko bwawe hari igipimo cy’ibyo butagomba kurenza. Ku bantu bakora akazi kabasaba gukoresha ibyo babitse mu bwonko nk’abarimu bategura amasomo, abanyamategeko, abakorera akazi kuri za mudasobwa, abacungamari bagomba gukora byibuze amasaha atatu ku munsi ntarenge atanu. Iyo bitabaye ibyo ubwonko buba buvunika. Kirazira gukoresha ubwonko ibyo butabasha kwikorera.

Ibimenyetso bigaragaza ko umuntu ashobora guturika imitsi y’ubwonko, kurwara umutima birimo kugira umutwe w’uruhande rumwe, kureba ukumva amaso aremereye n’ibindi.

Ibi niba byaratangiye kukubaho, ni byiza ko wahagarika kwikorera ibyo umubiri wawe udashoboye. Niba byarabaye ukeneye nibura gukora siporo cyangwa gukorerwa massage igufasha kongera kumererwa neza.

6. Kwiyandarika

Ushobora kwiyandarika ugakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bikagutera indwara zakwihutisha mu nzira igana ku rupfu.

Ushobora kuba usomana, cyangwa bagukorera massage ariko uyigukorera intoki ze zidakingiye, kureba muro televiziyo igihe kirekire, gutura hafi y’iminara, guhoza telefoni ku gutwi kuko iyo imirasire ibaye myinshi byangiza ubuzima bwawe.

Ni byiza gutangira gufata ingamba kuko bizagutera indwara hato bikaba byanakwegereza urupfu.

7. Ibyonnyi by’umubiri

Ibyonni akenshi bituruka mu buzima bwa cu bwa buri munsi, nk’imirasire iva muri za telefoni zacu, ibyo kurya byaciye mu nganda, ya kawunga yanyuze mu byuma amenyo yayo akavunguka agashira ku buryo bisigara mu ifu, imiti yo kwa muganga, inzoga, itabi, umunaniro ukabije n’ibindi bivanwa mu nganda.

Ibi byonnyi iyo byamaze kuba byinshi mu mubiri utangira kugira amaso atukura n’amabara y’umukara mu kirenge.

Kanseri igaragara mu gihe cy’imyaka 15 kugira ngo amabere atangire kwangirika ku bagore na prostate ku bagabo. Ni byiza kwirinda kuko bishobora kuba byaratangiye ariko utabizi.

Ibi byose ariko hari amahirwe yo kuba wabyirinda ubifashijwemo na Goodrich Life Care ikorera mu nyubako ya Elite Villa ku Kacyiru. Aha wahabonera imiti cyangwa ugahabwa ubujyanama bwagufasha mu gihe watangiye guhura n’ibibazo.

Impuguke Dr Habumugisha ni umuyobozi wa Goodrich Life Care ikorera mu nyubako ya Elite Villa ku Kacyiru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Mutabazi 2019-09-30 02:42:47

Hoa li I think Sinzi icyo apfa na Doctor ,gusa ibintu Dr avuze njye mbonye ari ukuri .naho kwitotomba kwa ntikuzamubuza kwijiza wowe komeza ukanure .bro iyisi aho igize nukujyamo ugakora nibuo byinjiza naho comment nkizo zawe ntacyo zakumarira nushaka kora ibyawe kdi ntukarwanye Uzi gukora ahubwo ujye umwigiraho kuko ntuzigira Ku munebwe.Imana iguhe ibitekerezo bizima nicyo ngusabiye

2
paul 2019-09-28 01:22:39

Dr Inama atanze ni nzira ariko nawe tumuhe Inama yo kuzasaba imbabazi ku bantu bose batishimiye ibyo yakoze byo gukubita umukobwa mukuru yakoreshaga kuko biriya byagaragaje ko yayobowe n’ubwibone bushingiye ku busa kuko umuntu wese aba afite agaciro ke igihe cyode

3
Hoa Le 2019-09-27 19:15:50

Business yuyu mugabo naba escro biwe baba Filipinos nukuyamagana. Mubindi bihugu batangiye kuyamagananira kure, Leta yacu igomba gupima ubuziranenge bwa Products zigurishwa na Goodrich. Business ye naba Filipinos babeshyako products zikorerwa muli Amerika, nakoze research nsanga ataribyo. Abanyamakuru muzamubaze aho yavanye Doctorate (PhD). Narebye videos ze kuli YouTube, Iyi business model ye ishingiye kukwizeza ibitangaza, abeshya.

4
Hoa Le 2019-09-27 19:02:53

Hagire uzamutubariza aho yavanye PhD yiwe ko atagaragara muli database za Atlantic International University (AIU) avugako yizeho.

5
Koko 2019-09-27 17:06:04

Hahhhh mbega inama za Dr ubu c aragirango agaruke mwisura nshya, ubu yatanze amafranga ngo avugwe kandi rwose izi nama atanga ntawe uziyobewe nta gishya. Gusa nukongera kwigaragaza mwisura nshya.

6
John 2019-09-27 16:46:21

Wamugabowe wiyita Dr Urabeshye pe ibyo uvuga kuri siporo ntago iyizi ntago wayize banza ugishye inama abayize babanze bakubwire akamaro kayo nuko siporo imaze guhinduraneza ubuzima bwabantu bose nabanga batangije siporo barabyivugira ntukavange siporo nimiti ntago bihura siporo nayo ibarwa nkumuti ikorwa igihe cyayo numuti ukagira igihe cyawo.
Umuntu kugirango akomeze kugira ubuzima bwiza anakora siporo nibirura yemerewe gukora siporo 3 mucyumweru indiminsi akaruhusta umubiri nicyo gitekerezo cyajye.

7
Bizimana Jean Robert 2019-09-27 16:23:05

Wow, Wow
Uri Umuhanga kabisa ,uravuga ibyo uzi,Komeza ufashe Abanyarwanda
Congs Big Man

8
Gasore 2019-09-27 15:53:05

Yongere ho ko gukubita umukobwa cg umugore ari ibyo kwirinda mu Rwanda kugirango ururamiremo.

9
Larson 2019-09-27 12:46:26

Uyumugabo ariyemera. Kandi kwiyemera bibanziriza gupfa

10
Hg 2019-09-27 10:48:41

Should not beat people

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza