IGIHE

Ikoranabuhanga mu mujishi wo kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda ubuzima bw’imyororokere

4 29-07-2019 - saa 17:41, Cyprien Niyomwungeri

Mu 2013, Tuyishime Claudine wari ufite imyaka 15 yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza, yatewe inda n’umugabo w’imyaka 37, wamushutse ko bakoze imibonano mpuzabitsina nijoro ari bwo yamutera inda naho ku manywa bidashoboka, anongeraho ko ubwo batari mu kigero kimwe adashobora kuyimutera.

Kubyara byamugizeho ingaruka zirimo kuva mu ishuri, kwirukanwa n’ababyeyi ndetse no kurwara Fistula, kuko ubwo yari atwite atitaweho uko bikwiye.

Ati “Mama ntabwo yigeze anganiriza ku buzima bw’imyororokere, nibyo nageragezaga kumubaza yahitaga ambwira ngo ni uburaya bigera aho ndamwihorera”.

Ubuhamya bwa Tuyishime hari benshi mu bangavu batewe inda babusangiye, kuko batabonye amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere yaba ayo bahawe n’ababyeyi, abarezi cyangwa ayo bakuye ahandi hantu hizewe.

Mu gukemura iki kibazo, Minisiteri y’ubuzima, ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga n’abafatanyabikorwa nka Imbuto Foundation, UNFPA, bashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye bufasha urubyiruko kubona amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere.

Aha twavuga ikoranabuhanga ryitwa Mobile for Reproductive Health (M4RH), rikoreshwa mu koherereza ubutumwa bugufi (SMS), urubyiruko ku nyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Iri koranabuhanga rituma rubasha kumenya uburyo bwo kwirinda indwara, kumenya uko umuntu yaringaniza urubyaro, ikanabwira abantu aho bashobora kubona ibikoresho byabafasha kuboneza urubyaro biboroheye.

Mukamwezi Odette w’imyaka 20 wo mu Kagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, ukoresha M4RH, yemeza ko yamufashije kumenya uko yakwifata bityo akirinda inda itateguwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati “Ababyeyi banjye birirwa mu kazi ntabwo tujya tubona umwanya wo kuvugana ariko M4RH, yamfashije kumva akamaro ko kwifata, uko nakoresha agakingirizo kuko iduha amakuru tutapfa gusanga ahandi”.

‘Tantine’ yagobotse benshi

Imibare igaragaza ko mu Rwanda urubyiruko rurenga 70% by’abaturage barwo, kandi abenshi bakoresha ikoranabuhanga yaba mu mashuri n’ubuzima busanzwe kuko imibare y’Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwerekana ko abatunze telefoni barenge 75%.

Abakurikiranira hafi iby’ubuzima bw’imyororokere, ababyeyi n’abahanga mu ikoranabuhanga bashimangira ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere byaba intwaro ikomeye yo gukemura burundu ikibazo cy’inda zitateguwe.

Uhirwa Sylvie na musaza we Muzungu Hirwa Sylvain, bakoze umushinga bise ‘Tantine’, ubwo bigana mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma yo kwitegereza imibereho igoye y’abangavu mu nkambi y’impunzi ya Mahama icumbikiye impunzi y’Abarundi.

Tantine ni urubuga rukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amakuru ku buzima bw’imyororokere n’imihindagurikire y’umubiri.

Uhirwa yabwiye IGIHE ko ikoranabuhanga bamaze kubona ko ryaba umuti w’ikibazo cy’inda zitateguwe agendeye ku bantu bakira kuri Tantine, bashaka ubumenyi cyangwa inama zitandukanye.

Ati “Hari ababona amakuru mbere yo kugira ibyemezo bafata n’abayabona nyuma kandi kuba amakuru yizewe ahari bifasha mu kugabanya inda zitateguwe. Hari nk’uba yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye akakubaza ngo nkore iki, ukamubwira uti genda ugure iki kinini, urumva uba umufashije kwirinda inda itateguwe”.

Akomeza avuga ko kera abana b’abakobwa babonaga umwanya wo kuganira n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere, ba nyirasenge n’abandi ariko ubu byadohotse, ari yo mpamvu ikoranabuhanga rikoreshwa cyane n’urubyiruko ryanifashishwa mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Ni ingenzi kuko ugereranyije na kera ubu ikoranabuhanga ririmo gukwira hose, umwana wese usanga akura akeneye ikoranabuhanga kandi ni uburyo bwiyubashye. Niba ushaka amakuru urijyaho ukayabona utarindiriye kubaza umuntu ngo aguseke cyangwa amenye ibyo ashaka”.

Kugeza ubu abakoresha Tantine bararenga 1000 ariko ntabwo baragera ku 5000, bakaba babona amakuru yizewe kandi yihuse.

Imibare ya Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (Migeprof), mu 2016 abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 500 batewe inda zitateguwe.

Imibare ya OMS yo igaragaza ko nibura miliyoni 21 z’abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19, na miliyoni 2 z’abari munsi y’imyaka 15, baterwa inda buri mwaka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho hari impungenge ko iyi mibare izakomeza kwiyongera kugeza mu 2030 cyane cyane muri Afurika.

Uhirwa watangije application ya Tantine(uri hagati) na bagenzi be Consolatrice Byiringiro na Marie-Claire Umuhoza

‘Umbrella’ yitezweho byinshi

Umbrella ni undi mushinga ujyanye n’uburyo bw’ikoranabuhanga (application) rya telefoni uzajya ufasha cyane abangavu gukurikirana iby’ingengabihe y’imihango, ngo bajye babasha kwifatira icyemezo kirebana n’ubuzima bw’ imyororokere, bashingiye ku makuru afatika.

Ifasha abakobwa kumenya ibijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere bakamenya igihe imihango yabo izabera, ikanafasha abagore batwise bwa mbere igihe bagira kwa muganga, uko bitwara, ibyo barya no gusobanukirwa ibigenda biba ku mibiri yabo.

Yaba ufite telefoni igezweho azabasha kubona amakuru binyuze kuri application, naho abafite izisanzwe babe bahabwa aho bazajya banyura bakayabona.

Hari kandi n’izindi porogaramu za telefoni zifasha abagore n’abakobwa kumenya igihe cyabo cy’uburumbuke (hari nka Period Tracker...), ku buryo zituma bamenya neza igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’icyo kwifata.

Nzayituriki Chantal, ni umukobwa w’imyaka 27 atuye ku kagari ka Cyahafi mu Murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko we adoshobora gutunga telefoni ngendanwa itarimoporogaramu (App), igaragaza ukwezi k’umugore kuko ngo iramufasha cyane.

Ati “Ubu mba mfite telefoni yanjye igezweho, nashyizemio application imfasha buri gihe nkamenya ngo ngeze muri iki gihe, iyo ngeze mu gihe cy’uburumbuke irabimbwira naba ndi hafi kujya mu mihango nabwo ikabimbwira.”

Ikoranabuhanga, umuti urambye

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Amb. Nyirahabimana Solina, avuga ko kuba abanyarwanda benshi by’umwihariko urubyiruko basigaye bafite telefoni, ari amahirwe mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Ikibazo cy’inda zitateguwe kiraduhangayikishije, ababyeyi biyumvishemo inshingano yo kwigisha abana babo ku buzima bw’imyororokere ndetse tukanakoresha ikoranabuhanga ririmo gutera imbere muri iyi minsi kandi rikoreshwa n’urubyiruko rwinshi, byadufasha kugabanya iki kibazo kuko twasanze hari n’abaterwa inda kuko nta bumenyi bafite ku buzima bw’imyororokere”.

Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson, avuga ko kwigisha ubuzima bw’imyororokere hifashishijwe ikoranabuhanga bizatanga umusaruro mwiza bufatanyije n’ubundi busanzwe buriho bikagira impinduka igaragara mu buzima bw’abanyarwanda.

Ati “Iyo ufashe amakuru y’ingenzi nk’ay’ubuzima bw’imyororokere ukayacisha muri telefoni bahorana mu mifuka, mu bikapu byabo, ni ukubagezaho amakuru ku buryo bworoshye kuruta uko abandi babikora, bikaba bizatanga umusaruro mwiza”.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ikoranabuhanga mu gutanga amakuru y’ubuzima bw’imyororokere ari ingenzi kuko no mu zindi ngeri ryatanze umusaruro ufatika.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mahoro 2019-07-29 15:08:55

Tantine ni application nziza buri muntu wese yagakwiye gutunga muri telephone ye

2
Mahoro 2019-07-29 15:08:54

Tantine ni application nziza buri muntu wese yagakwiye gutunga muri telephone ye

3
Kagabo 2019-07-29 14:04:55

Iyo app ninziza pe!ahubwo mwari mukwiye kuba mwasobanuriye abantu uko ikoreshwa bakabimenya!iyi nkuru ntabwo irimo ifasha abantu mu kwirinda cg se kuboneza urubyaro

4
barakabaho 2019-07-29 11:50:02

umwana wize igitwe marie claire komeza werekane ubwenge . GITWE UNIVERSITY OYEEEE
Ubu ugiye kujya witwa umunyeshuri wa UR .

Kwamamaza