IGIHE

Ibikwiye kwitabwaho mu kugaburira no konsa umwana mu minsi 1000

2 27-08-2019 - saa 07:57, Evariste Nsengimana

Impuguke mu by’ubuzima zigaragarza ko iminsi 1000 ya mbere ya muntu arirwo rufunguzo rushobora kumufungurira cyangwa kumufungira icyerekezo cyo kuzaba umuntu uhamye, ufite igihagararo n’ibitekerezo byamufasha kubaho neza, kwigirira akamaro no kukagirira igihugu.

Iyo minsi ikubiyemo 265 umubyeyi amara atwite n’imyaka ibiri ya mbere uhereye umunsi umwana yavukiyeho. Igihe umubyeyi atwite asabwa kurya amafunguro akungahaye ibitera imbaraga [nk’ibinyamafufu n’ibinyampeke], ibirinda indwara [nk’imboga n’imbuto] n’ibyubaka umubiri [nk’ inyama n’ibikomoka ku matungo].

Ibyo bituma umwana avuka ameze neza, agakura neza afite ubuzima bwiza, umubiri ufite ubwirinzi kandi afite ibiro bihagije, nibura 2.5, agaca ukubiri n’ingaruka z’imirire mibi.

Inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko kugwingira ari imwe mu ngaruka z’imirire mibi zituma umwana adakura mu gihagararo no mu mitekerereze, bikagaragara iyo apimwe bagasanga uburebure bwe budahuye n’imyaka ye.

Gukura mu bwenge no mu gihagararo bibaho kuva umwana agisamwa kugera nibura ku myaka itatu. Icyo gihe cyihariye nibura 80% by’iterambere ry’ubwonko.

Gusa iyo uganiriye na bamwe mu babyeyi bakubwira ko bakunze kugira urujijo ku buryo bwo gutegura no guha umwana amafunguro bitamugiraho izo ngaruka n’ayo bafungura batwite nk’uko Mutimucyeye Evodia wo mu Murenge wa Kimisagara yabitangarije IGIHE.

Ati “Ikintu nzi ni uko umwana agomba guhabwa ibere gusa mu mezi atandatu ya mbere ariko atangiye kurya ntabwo ndasobanukirwa neza. Hari abavuga ngo si byiza kumuha ibisharira n’ibindi ku buryo usanga ari ukudushyira mu rujijo.”

Amafunguro ku mugore utwite

Mu kiganiro na IGIHE, umuganga w’abana ku bitaro bya La Croix du Sud, bakunze kwita kwa Nyirinkwaya, Dr Niyibizi Elie, yasobanuye ko ‘guhera umugore atwite agomba kurya indyo yuzuye kuko aba akeneye gutunga umwana no kwitunga’.

Ati “Uwo mwana aba akeneye indyo yuzuye kugira ngo abashe gukura vuba, kugira ubudahangarwa bw’umubiri no kugira ubuzima bwiza.”

Umubyeyi utwite aba akwiye kwirinda kunywa ibisindisha, itabi n’ibirimo Alcohol hamwe n’ibindi bifitanye isano kuko bishobora gutuma umwana agira ingingo ziremye nabi ntakure uko bikwiye cyangwa akarwara izindi ndwara.

Umwana ukivuka

Dr Niyibizi yasobanuye ko kuva umubyeyi akibyara aba akwiriye gushyira ku ibere uruhinja nibura mbere y’isaha imwe kuko aribwo ‘yonka umuhondo ukungahaye intungamubiri n’umubyeyi bikamworohereza kubona amashereka’.

Umwana aba akeneye konka inshuro nyinshi zishoboka, nibura imwe hagati y’amasaha 2-3 mu gihe ataratangira kurya, kandi akonka nibura iminota 15 kuko uko akurura amashereka, aya mbere aba adafite intungamubiri zihagije.

Aya aba ashobora kumumara inyota naho arimo intungamubiri atangira kuza nyuma y’iminota nibura itanu.

Ati “Umubyeyi akareba ko umwana akurura ibere neza kandi akareba ko ahaze. Ikibikubwira aratuza, agasinzira neza ariko iyo adahaze nibwo uzabona yonka intoki, asohora akarimi, ukabona ko afite ikibazo.”

Umwana acuka ryari?

Dr Niyibizi yasobanuye ko mu mezi atandatu ya mbere umwana agomba gutungwa n’amashereka nta kindi avangiwe uretse gusa igihe hagize ikibazo gituma atonswa nko kubura amashereka cyangwa icy’uburwayi bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi. Icyo gihe nibwo ashobora guhabwa amata y’ifu.

Ababyara bafite akazi katabemerera kwiriranwa n’umwana nabo ntabwo bakwiye guha ibindi bitari amashereka umwana.

Ati “Igihe afite amashereka ntibyamubuza kumukamira kuko amashereka wakamye ushobora kuyabika kugera ku masaha atandatu nta cyuma gikonjesha ufite, urongera ukayashyusha ukaba wayamuha. Ashobora no kugeza ku minsi ine cyangwa itanu mu gihe ari mu byuma bikonjesha. Amata agakoreshwa igihe nta bundi buryo umwana yabonamo amashereka.”

Igihe hatabaye impamvu zihariye zibuza umwana konka cyangwa umubyeyi konsa, aba agomba konka nibura imyaka ibiri.

Kuva yujuje amezi atandatu, umwana agomba guhabwa imfashabere. Dr Niyibizi asobanura ko guhera ku mezi atandatu kugera kuri 12, amashereka umwana yonka agomba kwiharira nibura ½ cy’amafunguro akenera.

Ati “Umwana ufite amezi 6-9 agomba guhabwa ibiryo biseye ku buryo bunoze kandi byoroshye ariko atari cyane ku buryo byafata ku kiyiko umuhesha. Ashobora gutangirira ku gikoma, andi mata atari amashereka, potaje n’imbuto.”

Icyo gihe ashobora kurya hagati y’ikiyiko 1-3 kuko aba ataramenya kurya cyangwa ngo aryoherwe ariko umubyeyi agakomeza kumumenyereza inshuro imwe cyangwa ebyiri. Agomba guharanira ko ayo mafunguro aba akungahaye ku bitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibiwurinda indwara.

Hagati y’amezi 9-12, akomeza guhabwa ya mafunguro ariko inshuro nibura enye.

Dr Niyibizi ati “N’ingano y’ibiryo ikiyongera...Aha agomba kunywa nibura 1/2 cy’igikombe cya garama 250. Uba watangiye kubisya ariko ku buryo butanoze, ari naho atangira kwiga gukanjakanja.”

Umwana ufite umwaka aba akeneye konka amashereka angana nibura na 1/3 cy’amafunguro akenera, ¾ by’igikombe cya 250g bikaba ibyo kurya bikungahaye intungamubiri, akabihabwa inshuro 4-6.

Dr Niyibizi ati “Umwana wagize umwaka aba ashobora gufata no ku mafunguro y’abantu bakuru.”

Hari ubwo umwana ahabwa amafunguro atandukanye, amwe akayanga. Uyu muganga avuga ko icyo gihe umubyeyi adakwiye gucika intege ariko na none ntihabeho kumuhatiriza, icyo yanze ukamwihorera naho icyo yakunze ukakimuha buri munsi.

Kugira ngo umwana akomeza kugira ubuzima bwiza agomba gukomeza guhabwa inkingo zose, ibinini bya vitamine n’iby’inzoka, akagirirwa isuku, akanavuzwa igihe adakura neza cyangwa afite ikindi kibazo cy’ubuzima.

Abahanga basobanura ko umwana aba akeneye konka inshuro nyinshi zishoboka, nibura imwe hagati y’amasaha 2-3 mu gihe ataratangira kurya

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
katy peace 2019-08-28 09:51:42

nimumfashe mwababyeyi mwe,izi 15min nizo umwana yonka amabere yombi,cg nibere rimwe rimwe yonka 15min?murakoze

2
Jose 2019-08-27 14:59:53

Thanks

Kwamamaza