Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu masaha 24 ashize hafashwe ibipimo 5.266 bya Covid-19, habonekamo abantu 179 banduye iki cyorezo mu gihe abandi 130 bari barwaye bakize.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisante kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mata 2021, rigaragaza ko muri rusange ubwandu bushya bwabonetse cyane mu Ntara y’Amajyepfo.
Ni mu gihe hari imirenge itandatu yo muri iyi ntara kuva kuri uyu wa Gatatu iri muri gahunda ya Guma mu Rugo izamara ibyumweru bitatu.
Minisante igaragaza ko muri Huye hagaragaye abanduye bashya 62, Nyamagabe 46 na Gisagara 14. Ni mu gihe Umujyi wa Kigali wagaragayemo abantu 13, ibintu bitaherukaga kubaho.
Uturere twa Rutsiro, Nyamasheke, Nyabihu n’ahandi dukomeje kutagaragaramo ubwandu bushya bwa Coronavirus. Mu gihe uyu munsi mu gihugu hose nta muntu n’umwe wishwe n’iki cyorezo, umubare w’abo cyahitanye wagumye kuri 314.
Kugeza ubu abantu 1892 ni bo bakirwaye Coronavirus barimo batanu barembye cyane. Kuva muri Werurwe 2020, hamaze gufatwa ibipimo 1.194.484, byasanzwemo abarwayi 23.041 mu gihe abakize bose ari 20.835.
Inzego zishinzwe ubuzima zikomeje gushishikariza Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus arimo kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi.
07.04.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/LHCpvUMLaX
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 7, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!