Umwana wateweho amaboko y’umuntu wapfuye abasha gukora neza

3 27-07-2017 - saa 15:16, Nyishimire Euphrasie

Zion Harvey umwana w’umuhungu w’imyaka 10 ukomoka muri Amerika, yabaye umwana wa mbere ku isi washyizweho amaboko y’undi muntu akaba abasha gukora neza ndetse no gukina n’abandi bana.

Ubwo yari afite imyaka ibiri,Zion yafashwe n’indwara yitwa Sepsis yamunegekaje bikaba ngombwa ko akurwaho amaboko yombi .

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko muri Nyakanga 2015 ubwo Zion yari agize imyaka umunani aribwo itsinda ry’abaganga bamuteyeho andi maboko yakuwe ku wundi mwana wapfuye.

Mu mezi umunani nyuma yo gushyirwaho aya maboko Harvey ngo yabashaga gushushanya akoresheje ayo maboko ndetse no gukina imikino itandukanye nk’uko byatangajwe n’umuganga wo mu bitaro by’abana bya Philadelphia aho uyu mwana yavuriwe.

Kuri ubu abasha gukora ibintu bitandukanye nko koza amenyo gushushanya, kwiyambika imyenda ndetse no gukina umukino wa Baseball ukinwa hifashishijwe amaboko abiri kuko ibipimo bigaragaza ko nubwo amaboko yateweho ari ay’umwana wapfuye ariko ubwonko bwe bwamaze kwakira ko ari nk’aye.

Ibi byabaye mu gihe hari undi muntu mukuru wigeze guterwaho amaboko nk’aya muri 1998, gusa Zion niwe wa mbere uteweho amaboko akiri umwana muto cyane.

Abaganga bahoraga bakurikiranira hafi uyu mwana
Kugeza ubu uyu mwana abasha gushushanya akoresheje amaboko yateweho
Zion abasha gukina baseball akoresheje amaboko yombi
Zion yateweho amaboko mu 2015
Zion yaciwe amaboko kubera indwara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ndibaza 2017-07-28 00:03:14

Buriya kubwira uyu mwana ko bamuteyeho amaboko yumupfu ntibyamubangamira la?ko numva kuyakoresha bishobora kumuhungabanya la?

2
DIDIER 2017-07-27 10:28:09

ASSAN

3
Emma 2017-07-27 09:49:51

Yooo
Murasanasana Imana ijye ibayobora

Kwamamaza