Mu mwaka umwe u Rwanda rukoresha Drones mu bikorwa by’ubuvuzi, zimaze kurugeza kuki?

7 3-10-2017 - saa 12:08, Herve Ugirumukunda

U Rwanda rwatangije igikorwa cyo kwifashisha indege nto zitagira abapilote(Drones) mu bikorwa byo kugeza amaraso ku Bitaro byo hirya no hino mu gihugu, mu Ukwakira umwaka ushize.

Ubwo Perezida Kagame yatangizaga ku mugaragaro iki gikorwa yavuze ko izo ndege zifatiye runini u Rwanda kuko zizoroshya ubutabazi ku barwayi bakeneye amaraso byihutirwa batuye mu misozi aho byari bisanzwe bigorana kuyageza vuba.

Drones zikoreshwa mu Rwanda ni iz’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zipline ku bufatanye n’ikigo gikora ibijyanye no gutwara imizigo, UPS.

Hari abajya bibaza niba drones ari zo zihutirwaga mu rwego rw’ubuzima ndetse bamwe bakagera aho kunenga bavuga ko u Rwanda rwigerejeho.

Abo barimo na Jennifer Foth, umukozi mu kigo Clinton Health Access Initiative mu bijyanye no gutanga inkingo hirya no hino ku Isi, uherutse kunyuza mu kinyamakuru cy’ikoranabuhanga, Quartz, inkuru ivuga ko amafaranga u Rwanda rwashoye mu mushinga wa drones yari akwiye gushyirwa mu kubaka imihanda no kugura imiti ya Malariya n’igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida.

Gusa Umuvugizi wa Zipline, Justin Hamilton mu kiganiro yagiranye na IGIHE yahamije ko mu mwaka ushize, drones zakoze byinshi bikomeye mu gutabara ubuzima bw’Abanyarwanda ku buryo nta gikorwa cy’iterambere cyihutirwaga kuzirusha.

Yasobanuye ko kuri ubu, utwo tudege tumaze kogoga ikirere cy’u Rwanda mu rugendo rwa kilometero zisaga 100 000, aho zatanze udupaki tw’amaraso 2600.

Drones za Zipline zagiye ingendo 1400 zijya mu bitaro 12 birimo Muhororo, Kabgayi, Nyanza, Gitwe, Gakoma, Gikonko, Kaduha, Kabaya, Shyira, Ruhango, Kirinda na Ruli.

Hamilton yakomeje avuga ko nyinshi muri izo ngendo zisaga 1000 zabaga zigamije gutabara bwangu abarwayi bekeneye amaraso, biganjemo ababyeyi bahuye n’ikibazo cyo gutakaza amaraso menshi mu gihe cyo kubyara n’abakomeretse.

Drones zikoreshwa mu Rwanda zibikwa neza

Uburyo izo drones zikoreshwa bumaze kumenyererwa: Umukozi wo mu bitaro yoherereza ubutumwa kuri telefoni cyangwa kuri Whatsapp mugenzi we wa Zipline, amubwira ko akeneye amaraso.

Uyu nawe abona ubutumwa agatanga ingano y’amaraso ashaka mu bubiko bakayashyira muri drones ikayanyarukana, mu gihe kitageze ku minota 30 ikayashyira hafi y’ibitaro, aho afatwa akagoboka uyakeneye.

Drones zishobora kuguruka ibirometero 135 zidakeneye kongerwamo umuriro; zatabaye benshi nk’uko Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba yabigarutseho ubwo u Rwanda rwahabwaga igihembo kubera ako gashya.

Ati “Ni ikimenyetso kigaragaza imbaraga n’ubushake bwinshi ubuyobozi bw’igihugu cyacu bushyira mu guteza imbere imitangire ya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda. Nta gushidikanya ko byadufashije kugabanya impfu cyane cyane iz’abana n’ababyeyi.”

Ubuyobozi bwa Zipline buvuga ko ikoreshwa rya drones mu gutanga amaraso ryafunguye imiryango, ku buryo mu minsi iri imbere, bateganya kurikoresha mu gutanga inkingo, ibinini, imiti igabanya ubukana bwa SIDA n’ibindi bikoreshwa kwa muganga bitaremereye.

Perezida Kagame ubwo yatangizaga ku mugaragaro ikoreshwa rya Drones mu bikorwa by'ubuzima
Ipaki irimo amaraso iterekwa neza imbere y'ibitaro Drones iyajyanyeho
Abakozi ba Zipline mu Rwanda bamaze kuzobera mu kohereza amaraso ku bitaro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
jimmy 2017-10-04 06:44:40

wowe wiyise ikibasumba. warize??? kuki udatekereza umwanya imodoka yamara munzira itwaye ayo maraso? ibihugu biri gutera imbere bishira amafaranga muri technologie. imodoka inywa carburant ikagira umuchaufeur uhembwa n abamuherekeza. kandi nayo igura amafaranga. ariko iyi drone ibikora yonyine bayicometse n umuntu uyiyobora ari kure. kandi umuvuduko igira uba ukubye inshuri 10 uwimodoka. tuve muri analogue tujye muri digital.

2
kagabo 2017-10-04 03:28:24

iyi nkuru ntifatika neza turasaba ubuhamya bw’abaganga n’abaturage baturiye ibyo bitaro bayajyanamo(amaraso) bishobora kuba ari za SCAM SCAM SCAMMMMMMMM

3
Ikibasumba 2017-10-04 02:34:13

Abazungu baje iwacu gukora igeragezwa rya Drones zabo kuko ibihugu byabo byabangiye kubihakorera kuko nta muturage wo mubihugu byateye imbere wakwemera ko Drones zihora zinyura hejuru ye zimufotora atabizi...none ngo ziragemura amaraso...kuki ayo maraso atajya ashakirwa mubaturiye ibitaro akenewemo cg akajyanwa mu modoka akabikwa neza aho azakoreshwa nkuko byagendaga na kera hose...ko nta kibazo byigeze biteza...

4
nibikora 2017-10-03 13:11:41

Hhhhhh ndabasetse maraliya yacitsehhh

5
Bizimana Christian 2017-10-03 08:18:33

nisawa Ariko Ndunga Muryawawundi Wagize Ati Ayo Mafaranga Yakubaka Iminda;kubeko Ndumva Amaraso Yakabitswe Kubitaro

6
#MyExprience 2017-10-03 07:17:00

Ntagikorwa kiza nkiki cyabaho gitabara ubuzima, ariko ikibazo nabatumva ko ubushakashatsi ari yo ntwaro ya mbere kuwifuza iterambere, ubwo rero dutegereze ntago ari ukubyuka ngo twabigezeho, Buriya abatabona ko President Kagame ari umunyabwenge cyane kandi agakunda abantu sinzi amaso n’ ubwenge bakoresha, ubundi ahandi drones zikoresha mubikorwa byo kurimbura abandi naho imitekerereza ya Kagame iratandukanye, ntibyamunaniye kuzikoresha mu gisirikare ariko we yahisemo kuzikoresha arengera abantu, AbanyaRwanda turabizi ubwo rero abo bavuga ngo kubaka imihanda nuko babifitemo inyungu zibihugu byabo kuki batavuze kubaka inganda nini, nuko iyo mihanda ibafasha gucuruza ibiva iwabo, simvuze ko tudakeneye imihanda ariko bamenye ko ataribo baduhitiramo ibyo dukora. Ubwo rero byanjye banubaha ibyo abayobozi bacu baba baduhitiye.

7
Emmanuel 2017-10-03 06:37:30

Uyu mushinga wa Drones waje ukenewe kabisa, uvuga ko byarutwaga no gukora imihanda, ngirango nuko atazi aho u Rwanda rugeze, imihanda nayo turayikora, Malariya twarayiranduye hafi kuyigira amateka, na SIDA ntituyoroheye.
Ahubwo Projet Drones yongeremo ingufu kuko ubu terrain y’u Rwanda barayizi, bamaze kubona igikwiye gukorwa
n’uburyo babikora. Bravooooo....oh!!!
Mu minsi mike ubu bunararibonye bwacu tubusangize n’abandi banya Africa indwara zazahaje.Murakoze.

Kwamamaza