IGIHE

Umutima w’umuntu ushobora kuzajya usimbuzwa uw’ingurube

5 21-08-2019 - saa 22:35, Ndayikunda Josué

Abashakashatsi bagaragaje ko mu myaka iri imbere, bimwe mu bice by’inyamaswa bishobora kuzajya byifashishwa mu gusimbura iby’abantu byangiritse, uburyo buzwi nka xenotransplantation.

Mu bijyanye n’umutima by’umwihariko, bitekerezwa ko mu myaka iri imbere umuntu azaba ashobora guhabwa umutima w’ingurube kandi ugakomeza gukora inshingano zawo neza, bitewe n’ingano yawo kimwe n’indi miterere ijya kumera nko ku muntu.

Umuhanga Terence English wabashije kuba Umwongereza wa mbere wahinduye umutima w’umuntu mu myaka 40 ishize, aheruka kubwira Sunday Telegraph ko gufata umuntu ukamuteramo urugingo rw’inyamaswa (xenotransplantation), byafasha benshi usanga bamara igihe bategereje kubona umugiraneza ubaha urugingo, igihe barukeneye.

Yavuze ko abahanga barimo gutegura uburyo bwo gufata impyiko y’ingurube igahabwa umuntu, igikorwa giteganyijwe mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ati “Ibizamini nibigaragaza ko impyiko y’ingurube ishobora gukora mu muntu, bizaba bishoboka neza ko n’imitima yakwifashishwa mu muntu kandi igatanga umusaruro mu myaka mike iri imbere.”

Yakomeje avuga ko “Nibikora ku mpyiko, bizakora no ku mutima."

Ni igikorwa cyitezweho impinduka zikomeye kubera ibibazo by’abantu batandukanye usanga bakeneye ingingo, ariko badafite aho bazivana.

Umutima w’umuntu ushobora kuzajya usimbuzwa uw’ingurube mu myaka iri imbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
sam 2019-08-29 01:07:41

ariko ubwon bazajya babikora uwo babikorey atabiz kugira ngo bamufash

2
KDALI 2019-08-22 05:03:58

Ni byiza.
Bazakore n’ubushakashatsi kuri pancréas, barebe ko Diabète yagabanuka. Hari igihe byakwemera umuntu ahawe pancréas y’ingurube!

3
Eugene 2019-08-22 00:53:14

Nimugerageze nababwira iki

Ibyo mwibwira sibyo Iyaremye umuntu yibwira

4
Joseph 2019-08-21 23:42:03

Ingurube ni inyamaswa nziza ifite akamaro gakomeye ku muntu. Kuba yenda kugira imiterere ihuye niya muntu niyo mpamvu bibujijwe kuyirya. Ninko kurya umuntu. Murakoze

5
Ben 2019-08-21 22:15:43

Ubwo se Abisiramu Bakwemera umtima waharamu koko ahubwo Ntibakwemera Bakipfira 🤣🤣🤣

Kwamamaza