IGIHE

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe inkingo ugiye kugira ishami mu Rwanda

0 12-06-2024 - saa 12:04, IGIHE

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’Inkingo, International Vaccine Institute (IVI) , Dr. Jerome H. Kim, basinye amasezerano agamije guzatangiza Ishami ry’icyo kigo rishinzwe Afurika, rikagira icyicaro mu Rwanda.

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, agamije ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano asinywe mu gihe mu Rwanda hari kubaka Uruganda rwa BioNtech ruzajya rukora inkingo zitandukanye.

IVI ni Umuryango udaharanira inyungu ugamije gukora ubuvugizi kugira ngo inkingo ziboneke kandi zigere kuri bose, binyuze mu bufatanye n’ibigo by’ubushakashatsi, za Guverinma n’inganda zikora imiti n’inkingo.

Uyu muryango ugira uruhare mu ikorwa ry’inkingo nshya, igerageza no kuzikwirakwiza hirya no hino ku Isi.

Icyicaro cy’uyu muryango washinzwe mu 1998, giherereye i Seoul muri Koreya y’Epfo.

Impande zombi ziyemeje gukorana mu rwego rwo kugeza inkingo kuri bose
Dr Jerome H. Kim na Dr Nsanzimana ubwo bari bamaze gusinya amasezerano
U Rwanda rugiye kwakira icyicaro cy'uyu muryango mu gihe ruri kubaka uruganda rwa BioNtech ruzajya rukora inkingo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza