Umujyi wa Kigali wihariye 33 % by’abarwayi b’igituntu bari mu Rwanda

0 21-06-2017 - saa 18:31, Mukaneza M.Ange

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu mujyi wa Kigali ariho hakomeje kugaragara umubare munini w’abarwayi b’igituntu aho wihariye 33.6% by’abarwaye iyi ndwara mu gihugu hose.

Ibi byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya indwara y’igituntu by’umwihariko ku babana na virusi itera SIDA, yateranye kuri uyu wa 21 Kamena 2017. Yateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA (RRP+).

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya igituntu muri RBC, Dr Migambi Patrick, yagaragaje ko ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA usanga aribo bafite ibyago byinshi byo kwandura igituntu.

Ati “Mu Rwanda dukurikije imibare dufite, twabonye ko abantu babana n’ubwandu bafite ibyago byo kwandura igituntu ku kigero cya 17%. Bivuze ko abantu bafite ubwandu bashobora no kurwara indwara y’igituntu.”

Yakomeje agaragaza ko mu barwayi benshi bagaragayeho igituntu, abasaga 30% usanga bari mu Mujyi wa Kigali, ari nayo mpamvu ku bufatanye na RRP+, hatangijwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kujya kwipimisha iyi ndwara.

Imibare itangwa na RBC igaragaza ko mu barwayi b’igituntu 5 763 bagaragaye mu 2015/16 mu gihugu hose, abagera ku 1 935 batuye mu Mujyi wa Kigali. Mu barwaye iyo ndwara kandi abagera ku 1 429 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Zimwe mu mpamvu zituma mu Mujyi wa Kigali indwara y’igituntu iri ku kigero cyo hejuru, harimo imiturire igaragaramo ubucucike no kuba ubwandu bw’agakoko ka SIDA buri ku kigero cyo hejuru ahabarurwa abagera kuri 7.3% bayirwaye.

Umuyobozi wa RRP+, Muneza Sylvie, yavuze ko bateganya kumanuka hasi bakagera ku banyamuryango babo, bakabakangurira kujya kwipimisha igituntu kugira ngo abo bagisanganye batangire kuvurwa hakiri kare.

Ati “Igituntu na SIDA akenshi biragendana. Usanga ari kimwe mu byuririzi ku muntu ushobora gusanga abana na virusi itera SIDA; ari abakuze, ari abana bose usanga igituntu kibageraho.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA mu Rwanda (UNAIDS), Dr Betru Tekle, yavuze ko bashima byinshi igihugu cyakoze mu bijyanye no kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, kandi ko biteguye gutanga umusanzu muri ubu bukangurambaga bwo guhashya igituntu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwagaragaje ko 3% by’Abanyarwanda babana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA. 85% muri bo bafata imiti igabanya ubukana.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya igituntu muri RBC, Dr Patrick Migambi, avuga ko ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA usanga aribo bafite ibyago byinshi byo kwandura igituntu

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza