IGIHE

Uko Abajyanama b’Ubuzima bahinduye ubuzima bw’abari barazahajwe n’ingaruka z’imirire mibi

1 2-07-2019 - saa 12:06, Evariste Nsengimana

Gahunda y’abajyanama b’ubuzima yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu 1995 ubwo igihugu cyashakaga uburyo bwo gukemura ibibazo by’ingenzi byari bibangamiye urwego rw’ubuzima.

Ni urwego rufatiye runini igihugu haba mu guhindura imyumvire y’abaturage mu isuku, kwirinda indwara zitandukanye n’ibindi. Uyu munsi buri mudugudu ufite abajyanama batatu cyangwa bane bawufasha muri izo gahunda.

Inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko Kugwingira ari imwe mu ngaruka z’imirire mibi zituma umwana adakura mu gihagararo no mu mitekerereze, bikagaragara iyo amupimye bagasanga uburebure bwe budahuye n’imyaka ye.

‘Gukura mu bwenge no mu gihagararo bikorwa kuva umwana agisamwa kugera nibura ku myaka itatu’. Icyo gihe ni icyo kwitondera kuko cyihariye nibura 80% by’iterambere ry’ubwonko.

Akenshi kugwingira ku bana biterwa no kubura ababitaho uko bikwiye mu gihe barwaye, kurya nabi, kubura amazi asukuye, isuku nke, kutiga neza n’ibindi.

Umuntu agerwaho n’ingaruka z’imirire mibi igihe mu mafunguro ya buri munsi hakennyemo ibitera imbaraga [nk’ibinyamafufu n’ibinyampeke], ibirinda indwara [nk’imboga n’imbuto] n’ibyubaka umubiri [nk’ inyama n’ibikomoka ku matungo].

Kugwingira ni kimwe mu bibazo bihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange kuko uwagize icyo kibazo bituma atakaza ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango.

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS (2014-2015) rigaragaza ko abafite amezi 36-59 babasha gutera imbere mu gusoma, kubara, mu gihagararo no mu myitwarire ari 63%. Bivuze ko umwana umwe muri batatu mu Rwanda yari akeneye kwitabwaho byihariye.

Icyo gihe 38% by’abari munsi y’imyaka itanu bari bagwingiye. Ibyo bituma Isi ihomba abakozi bafite ubumenyi bwayifasha guhangana n’ibibazo biyugarije.

Uko abajyanama b’ubuzima bafasha kurwanya imirire mibi n’igwingira

Abajyanama b’ubuzima ni bamwe mu bakurikirana by’umwihariko ubuzima bw’umubyeyi igihe atwite, bakamusobanurira imyitwarire ikwiye kumuranga harimo kumwigisha gufata indyo yuzuye n’ibindi bigamije kumufasha kuzabyara umwana ufite ubuzima bwiza no kumurinda ingaruka ziterwa n’imirire mibi zirimo no kugwingira.

Muhawenimana Alphonsine, ni umujyanama w’Ubuzima wo mu kagari ka Rega mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu ukurikirana ababyeyi batwite.
Yabwiye IGIHE ko babanza kubarura umubare w’abari mu kagari bashobora gusama.

Iyo birangiye bakomeza gukurikirana niba muri abo nta wasamye wabonetsemo, yaboneka bakamenyesha Minisiteri y’Ubuzima mu butumwa bugufi [SMS Rapide], bakamukurikirana bamukangurira kujya kwa muganga akipimisha nibura inshuro enye, kugira ngo azabyare umwana ufite ubuzima bwiza.

Muri icyo gihe cyose baba barateganyije umujyanama w’ubuzima uzamuherekeza, akamufasha, yamara kubyara, bakamwibutsa guhita yonsa umwana nibura nyuma y’iminota 30 umwana amaze kuvuka, kuko ayo mashereka ari umuhondo ufitiye akamaro gakomeye umwana.

Ati “Umwana wayonse aba abonye urukingo rumurinda kurwaragurika kandi afitiye umumaro ukomeye ubuzima bwe.”

Nyuma yo kuva kubyara bakomeza gukurikirana umubyeyi n’umwana bamukangurira kumukingiza inkingo zose agenewe no kutagira icyo amuha cyo kurya ataragira amezi atandatu.

Ati “Agomba kumwonsa gusa. Tukamukangurira kwibanda ku kurya indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara kugira ngo ya mashereka umwana yonka azasangemo ibyo byose kuko nawe aba abikeneye.”

Iyo yujuje amezi atandatu bamusaba gutangira kumuha imbuto zitandukanye, igikoma kiyunguruye ariko ikaba ari ifu y’imvange y’ibigori, amasaka, ingano uburo, n’ibindi.

Yavuze ko banabaha ifu ya Ongera, ikungahaye ku ntungamubiri z’ubwoko burenga 15, zirinda umwana kugira imirire mibi no kugwingira.

Ati “Tubikora kugeza umwana yujuje iminsi 1000, kuko muri iki gihe iyo umwana atitaweho neza nibwo ashobora kurwara indwara ziterwa n’imirire mibi yamuviramo no kugwingira, ndetse na nyuma y’iyi myaka dusaba ababyeyi gukomeza kumwita, tugafatanya kubaka umuryango muzima uzira imirire mibi.”

Undi mujyanama w’Ubuzima witwa Nyirazaninka Joselyne yagize ati “Dupima umwana, tukareba niba ingano ye ijyanye n’ibiro afite yaba ari mu cyatsi tugasaba umubyeyi gukomereza aho, yaba ari mu muhondo tugatangira kumukurikirana, tumwigisha uko ategura indyo yuzuye, tukamwubakira akarima k’igikoni.”

Umujyanama w’Ubuzima witwa, Mbonyumugenzi Evariste yavuze ko buri kwezi bakora igikoni cy’umudugudu, bagahurizamo abana n’ababyeyi babo tugategura indyo yuzuye.

Abaturage bahamya ko bafashijwe n’abajyanama b’ubuzima

Mukaruterana Mathilde, umwe mu bagore batwite, avuga ko abajyanama b’ubuzima bamubereye inkoramutima zimufasha kwiyitaho n’umwana atwite.

Ati “Abajyanama b’ubuzima banyigisha gutegura indyo yuzuye n’isuku ihagije, ibi byose bikazamfasha kubyara umwana ufite ubuzima bwiza murinda kurwara indwara z’imirire mibi.”

Uwamahoro Vestine ufite umuryango w’abantu batandatu, avuga ko yigeze kurwaza umwana imirire mibi nyuma akaza gukira kubera inama z’abajyana b’ubuzima.

Ati “ Umwana wanjye ajya kurwara imirire mibi byatangiye nkimutwite, kubera n’ubukene sinabonaga ibyo kurya bihagije, naho mbiboneye simenye ngo ndabitegura gute nk’indyo yuzuye.”

Abajyanama b’ubuzima basanze ari mu muhondo, apima ibiro bitandatu, batangira kumukurikirana, bamwubakira akarima k’igikoni, bamwigisha gutegura indyo yuzuye igizwe n’amata, amagi, imboga n’ibindi.

Ati “Yakize agize imyaka ibiri ubu ameze neza, iyo ntagirwa inama n’abajyanama b’ubuzima mba naramubuze rwose cyangwa yaragwingiye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko abajyanama b’ubuzima babafatiye runini mu guhashya imirire mibi.

Ako karere gafite abajyanama b’ubuzima 1 876. Umubare w’abana bafite imirire mibi wavuye kuri 356 mu 2018, ubu ni 154.

DHS ya 2015 yagaragaje ko ariko Karere kari gafite umubare munini w’abana bagwingiye bangana na 59%, isuzuma kikoreye rigaragaza ubu bagera kuri 46%.

Akenshi kugwingira ku bana biterwa no kubura ababitaho uko bikwiye mu gihe barwaye, kurya nabi, kubura amazi asukuye, isuku nke, kutiga neza n’ibindi
Inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko Kugwingira ari imwe mu ngaruka z’imirire mibi zituma umwana adakura mu gihagararo no mu mitekerereze
Abajyanama b’ubuzima ni bamwe mu bakurikirana by’umwihariko ubuzima bw’umubyeyi igihe atwite
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kamikazi 2019-07-02 08:16:32

Buryas e mo mubihugu byateye imbere haba imirire mibi abana bakarwara bwaki kandi igihugu kihagije mubiribwa?

Kwamamaza