IGIHE

Udukingirizo dusaga miliyoni eshatu twiganjemo utw’abagore tuzakwirakwizwa mu Rwanda mu 2020

2 2-12-2019 - saa 13:57, IGIHE

Umuryango urwanya SIDA (AHF) watangaje ko mu 2020 uzatanga udukingirizo turenga miliyoni eshatu tuzasakazwa mu gihugu hose mu rugamba rwo kugabanya ubwandu bushya by’umwihariko mu rubyiruko.

Ni itangazo ryatanzwe mu gihe u Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Cyorezo cya Sida n’Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Afurika, ICASA.

Iyi nama iri kuba ku nshuro ya 20 yatangiye kuri uyu wa 2 Ukuboza, izasozwa ku wa 7 Ukuboza 2019.

Buri mwaka, udukingirizo turenga miliyoni 20 dukwirakwizwa mu Rwanda bigizwemo uruhare na Guverinoma n’indi miryango y’ubuzima. Muri two miliyoni 15 zigurishwa mu maduka, miliyoni eshanu zigakoreshwa mu bajyanama b’ubuzima n’amavuriro, miliyoni imwe n’igice tugafatirwa mu tuzu twabugenewe aho dutangirwa ubuntu.

AHF isanzwe itanga udukingirizo miliyoni eshatu buri mwaka yavuze ko izatwongera ndetse mu mwaka utaha izaha umwihariko utw’abagore.

Umuyobozi wa AHF Rwanda, Dr Brenda Asiimwe Kateera, yabwiye KT Press ko “Muri uyu mwaka twarengeje intego yacu yo gutanga udukingirizo miliyoni eshatu. Twahisemo kongera umubare w’udukingirizo by’umwihariko twibanda ku tw’abagore kuko aritwo tubura mu gihugu.’’

AHF itangaza ko ubwitabire bw’abagabo bagura udukingirizo bugera kuri 80% mu gihe abagore bari kuri 20%.

Ubushakashatsi bwo muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2012, bwasanze impamvu ya mbere ituma udukingirizo tw’abagore tudakoreshwa cyane iterwa n’uko tugira urusaku igihe cy’imibonano mpuzabitsina ndetse kugakoresha bisaba kugafata ku buryo ukarekuye gashobora no kumuhera mu gitsina.

Icyemezo cyo kongera udukingirizo, AHF yagifashe nyuma yuko muri Nyakanga urubyiruko rwihariye umubare munini w’abafashe udukingirizo mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ryabereye i Gikondo ryitabiriwe n’abasaga 400 000.

Mu byumweru bibiri ryamaze, urubyiruko rwafataga udukingirizo turenga 20,000 buri munsi mu gihe hari hateganyijwe udupaki 600,000.

Mu kongera uburyo bw’ubwirinzi bwa SIDA, AHF yafunguye ahantu hatanu hatangirwa udukingirizo tw’ubuntu mu Mujyi wa Kigali harimo Nyamirambo, Remera-Migina, Gikondo na Nyabugogo

Ubusanzwe udukingirizo tugurishwa 100 Frw na 300 Frw muri farumasi, utubyiniro na hoteli.

Nubwo gukoresha agakingirizo ari bumwe mu bwirinzi kuri SIDA, imibare igaragaza ko ubwandu bushya bukiri hejuru, aho abantu 80, 000 biganjemo urubyiruko bandura.

Raporo y’Ubushakashatsi bwa RPHIA (Rwanda Population HIV Impact Assessment) yo muri Nzeri 2019 yerekanye ko mu Rwanda abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA ari 3%; abari hagati y’imyaka 15 na 45 bageze kuri 2.6%. Iyo nyigo igaragaza ko abagore aribo banduye (3.7%) kurusha abagabo (2.2%).

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko usibye kuba agakingirizo kifashishwa mu kurinda inda zitateguwe, kanarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuri 98%.

Umuryango urwanya SIDA (AHF) watangaje ko mu 2020 uzatanga udukingirizo dusaga miliyoni eshatu tuzasakazwa mu Rwanda hose
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Claude 2019-12-03 12:04:21

Ese abantu bazi ko turiya fukingirizo aritwo dutera sida? Abazungu baduhera udukingirizo ubuntu gusa kuko badukunda? Ikigaragara ni uko ubuyobozi buzakanguka urubyiruko rwarabaye ingumba, abandi barayirwaye. Ntibibwire ngo umuzungungu ashora ahatunguka, cyangwa adufitiye impuhwe nyinshi cyane!!

2
hitimana 2019-12-02 09:54:40

Nkuko guha Abangavu (teenager girls) ibinini bibabuza kubyara byatuma ubusambanyi bwiyongera,ni nako Gukwirakwiza Kapote mu bantu byongera ubusambanyi ku isi yose.Nubwo bigabanya Sida,bituma imana yaturemye ibabara cyane,kubera ko itubuza gusambana.Nubwo yicecekera,yashyizeho umunsi izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.Hazarokoka abantu bayumvira gusa nkuko bible ivuga.Nubwo benshi batita kubyo bible ivuga,ni igitabo imana yaduhaye ngo kituyobore.Kubera ko abantu batita kubyo bible ivuga,bakora ibyaha byinshi bigatuma isi iba mbi:Intambara,kwica,kwiba,gusambana,etc...

Kwamamaza