IGIHE

Ubushakashatsi bwerekanye ko uwavuwe Ebola akayikira asigarana amahirwe make yo kuramba

0 6-09-2019 - saa 14:12, Evariste Nsengimana

Inyigo yakorewe ku bantu bagaragaweho Virus ya Ebola nyuma bakavurwa bagakira yerekanye ko baba bafite ibyago byinshi byo gupfa vuba bishwe n’ubumuga ibasigira burimo ubw’indwara z’impyiko n’izindi.

Iyi nyigo yatangarijwe mu kinyamakuru Lancet Magazine kuri uyu wa Gatatu yakorewe ku bantu 1,130 bo muri Afurika y’Uburengerazuba barokotse Ebola hagati ya 2013 na 2016.

Yerekanye ko ibyago byabo byo gupfa byiyongera inshuro eshanu ugereranyije n’ay’abaturage basanzwe bo muri Guinée, kimwe mu bihugu Ebola yibasiye muri iyo myaka.

Iyo nyigo yerekanye ko ibyago byo gupfa vuba biba byinshi bitewe n’igihe umuntu yamaze mu bitaro avurwa Ebola kuko ibasigira izindi ndwara zikomeye, igatanga inama yo kuzikoraho iperereza ryimbitse.

Iyo nyigo igaragaza ko muri abo bantu 1130 bakize Ebola bakurikiranywe mu mezi 22 yakurikiye, hari hamaze gupfamo 59 barimo 37 bazize indwara zifata impyiko nk’uko byatangajwe n’imiryango yabo.

Reuters yanditse ko bitakundiye abakoze iyi nyigo gukusanya ibyatumye bapfa bose kubera ko bamwe nta nyandiko zo kwa muganga zabonetse, abandi imirambo yabo itabashije gukorerwa isuzuma ariko icyagaragaye ari uko Virus ya Ebola yangiza bikomeye impyiko.

Umwe mu itsinda ry’abaganga ba Loni batanga ubufasha kuri Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomoka muri Guinée witwa Dr Mory Keit yagize ati “Nubwo ibimenyetso by’icyabishe bidahagije ku barwayi benshi, ibibazo by’impyiko nibyo byica abakize Ebola.”

Ebola yongeye kugaragara muri RDC ku nshuro ya 10 guhera umwaka ushize imaze kugaragara ku basaga 3000 barimo 2000 yishe. Mu 2013-2016 ubwo yibasiraga Afurika y’Uburengerazuba yishe abasaga 11 mu bihumbi 28 bayanduye.

Ubushakashatsi bwerekanye ko uwavuwe Ebola akayikira asigarana amahirwe macye yo kuramba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza