Ubushakashatsi bwagaragaje ko abafite ubumuga bwo kutabona bazaba bikubye gatatu mu 2050

0 3-08-2017 - saa 10:26, Jean Pierre Tuyisenge

Umubare w’abantu bafite ubumuga bwo kutabona ku Isi ushobora kuzaba warikubye gatatu mu 2050 bakava kuri miliyoni 36 bariho ubu bakagera kuri miliyoni 115 bitewe n’ubwiyongere bw’abantu ndetse no gusaza kwa benshi.

Ubushakashatsi bwasohotse kuri uyu wa Kane ku itariki ya 3 Kanama 2017, bwakozwe bukanandikwa mu kinyamakuru Lancet Global Health journal cyandika ku buzima, bugaragaza ko abantu bafite uburwayi bw’amaso butavurwa n’amadarubindi cyangwa ngo bukire bayabaze, nabo bazikuba ishuro hafi y’eshatu, bakazava kuri miliyoni 217 bakagera kuri miliyoni 588 muri uwo mwaka.

Bwagaragaje kandi ko uduce tuzibasirwa cyane ari utwo ku mugabane wa Afurikana Aziya.

Bwerekana ko mu mibare yaturutse mu bihugu 188 yarebaga ku bwiganze bw’abafite ubwo bumuga, umubare w’ababufite muri buri tsinda ry’abantu ( Abagabo, abagore, abana, abakuze, abakiri bato,...) waragabanutse ukava kuri 0.75% mu 1990 ukagera kuri 0.48 mu 2015.

Umubare w’abafite ubumuga bukomeye bw’amaso nawo waragabanutse bava kuri 3.83% ugera kuri 2.9% mu gihe nk’icyo.

Umwe mu bagize uruhare mu kwandika ubwo bushashatsi wo muri kaminuza ya Anglia Ruskinyo mu Bwongereza yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko “ibyo byatewe no kuba ubuvuzi bwaragiye butera imbere”.

Gusa avuga ko iyo mibare igenda yiyongera bitewe n’uko abantu bagenda basaza. Yavuze ko uburwayi bukomeye bugaragara mu bantu bakuze.

Ubwo bushakashatsi ntibwitaye ku iterambere rishobora kuzaza mu buvuzi, cyangwa koroherezwa mu kugera kuri serivisi z’ubuvuzi. Ati “ Nta muntu ushobora kubireba ngo amenye uko bizagenda.”

Ubwo bushakashatsi busobanura ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ari umuntu utabasha kwitwara mu modoka, utanabasha kumenya uwo bahuriye mu muhanda.

Bourne yavuze ko kugira ngo umubare w’abatabona ugabanuke, hagomba kongerwa imbaraga mu buvuzi haba ku rwego rw’igihugu, mu karere no ku Isi muri rusange.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza