IGIHE

U Rwanda rwungutse amavuriro y’ibanze yo ku rwego rw’Akagari 156 mu mwaka umwe

2 15-05-2019 - saa 12:11, Evariste Nsengimana

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko ku bufatanya n’iy’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa mu gihugu hose hubatswe amavuriro y’ibanze [Health Post] ku rwego rw’Utugari agera ku 156 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ugiye kurangira.

Byatangajwe ku wa 13 Gicurasi ubwo Minisiteri y’Ubuzima yagaragarizaga Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2019/2020 izashyirwa mu nzego ziyishamikiyeho.

Avuga ku mikoranire ya Minisante na Minaloc ku micungire y’ibigo by’ubuvuzi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minaloc, Ningabire Yves Bernard, yavuze ko hubatswe amavuriro mato 156, atwaye miliyari 3 Frw.

Ati “Muri uyu mwaka turimo dusoza, Minaloc ibinyujije muri RODA, amafaranga yari agenewe imishinga y’ubudehe habayeho ubwumvikane ko miliyari 3 Frw zishyirwa mu kubaka Health Post nk’uko byari byavuzweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu.”

Yavuze ko yose yakoreshejwe mu kubaka amavuriro mato [Health Post] 156 ndetse amwe yatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi.

Ati “Byanakozwe neza kuko 91 zimaze kuzura, ubu zirakora zabonye n’ibikoresho. Izindi 65 nazo zimaze kuzura zisigaje kubona ibikoresho.”

Ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) mu 2017, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko ‘hirya no hino mu gihugu hazubakwa Poste de Santé zigera ku 150’.

Gahunda yo guha buri kagali ivuriro rito Uturere tumwe tuyigeze kure. Nk’Akarere ka Nyanza umwaka ushize utugari tubiri gusa nitwo twari dusigaye tutarazibona natwo tugomba kuzibona bitarenze 2019.

Mu kwezi gushize Akarere ka Nyagatare kungutse amavuriro mato 23, gahita kagira 53 muri rusange. Aka Burera kari gafite amavuriro mato 30 ariko kihaye intego ko uyu mwaka uzarangira gafite 69 ndetse imirimo yo kuyubaka yaratangiye.

Kuva mu 2010 kugeza 2017, mu gihugu hose hari hamaze kubakwa ibitaro by’icyitegererezo birindwi, ibyo ku rwego rw’Intara bine, iby’Uturere 36, ibigo nderabuzima 499 na poste de Santé 471.

Imwe muri Poste de santé zubatswe mu Karere ka Nyagatare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bimawuwa 2019-05-15 15:39:12

Nibyiza cyane ubundi igihugu gifite inshingano ziterambere gihera kubuvuzi iyo ubuvuzi buri kurwego rwiza nu buzima bwabaturage buba bwiza. ingingo yi mari yi gihugu 1/2 yagakoreshejwe mubuvuzi nu burezi asigaye agakora ibindi bisigaye.

2
Andreya Rudatinya 2019-05-15 09:33:14

Nibyiza cyane! Ko muvuga kubaka no gushyiramo ibikoresho murayo mavuriro.
None se se ko mutatubwira abakozi bazakora muri ayo ma poste de santes abaribo nuko muteganya kuzababona?!
Nibande? murabigisha mute?

Kwamamaza