U Rwanda rwakubise inshuro ubusumbane hagati y’abagore bakize n’abakennye mu buvuzi

0 18-10-2017 - saa 08:22, Jean Pierre Tuyisenge

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage ku Isi, UNFPA, ryasohoye raporo igaragaza ko hari ubusumbane bukomeje gufata indi ntera hagati y’abakobwa n’abagore b’abakene n’abakire ku bijyane n’ubuzima bw’imyororokere mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

U Rwanda rugaraga ko rwateye intambwe kubera gahunda zikomeye zo kwegereza serivisi z’ubuzima abaturage.

Ni raporo yiswe World Apart bishatse kuvuga ko Isi igabanyije mu bice bitandukanye, igaragaza ko abagore n’abakobwa bakurira mu buzima bw’ubukene batagira amahirwe yo kugera kuri serivisi z’ubuzima mu buryo bungana n’abakomoka mu miryango ikize cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Igaragaza ko kugera kuri izo serivisi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere biri munsi y’ijanisha rya 20%, ikagaragaza ko imirimo bakora n’ubuzima babamo bituma batagira umwanya wo gutekereza uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Iyo raporo igaragaza ko abagore bakennye batanagira uburyo bwo kwita ku buzima bwabo n’ubw’abana babo mbere yo kubyara, ku buryo ngo abagera kuri 20% ari bo bonyine bagira ubushobozi bwo kwita ku buzima bwabo n’ubw’abana babo.

Ibyo ngo bikunda kugaragara mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no muri Aziya aho abagore bo mu byaro bagorwa no kugera ahatangirwa serivisi z’ubuzima. Igaragaza ko icyo cyuho kigaragara cyane mu bihugu 48 biri mu nzira y’amajyambere.

Hagaragaramo kandi ko abagore bakize bagera kuri izo serivisi z’ubuzima inshuro enye ugereranyije n’abagore bakennye, abakennye kandi ngo bagera kuri 20% baba bashobora kwibyaza batagiye kwa muganga, bikaba byatuma habaho kwiyongera kw’impfu z’abana bapfa bavuka.

Iyo raporo igaragaraza ko nubwo imibare yatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2014 igaragaza ko abagore bakora akazi bari hagati y’imyaka 25 na 54 biyongereye, ngo abo mu bihugu abagore babyara cyane bagabanutseho 20% na 22% kubera kwita ku bana no gutwita.

Raporo yakozwe na UNFPA mu 2015 yagaragaje ko abakobwa bavuka mu miryango ikennye bagera kuri miliyoni 14.5 bo mu bihugu 156 babyaye bataruzuza imyaka 19 bituma bava mu ishuri abandi bapfa babyara.

U Rwanda si ko bimeze

Raporo ya UNFPA igaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byabashije guhangana n’ubusumbane bw’abagore mu kugera kuri serivisi z’ubuzima mu gihe cy’imyaka 10, (2005-2015), aho abasaga 70% bazigeraho bakanaringaniza imbyaro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima( RBC), Dr. Condo Umutesi Jeanine, yavuze ko impamvu u Rwanda rutarangwamo ubusumbane ari uko hagiye hashyirwaho ingamba zidasiga inyuma uwo ari we wese mu kugera kuri serivisi z’ubuzima n’izigamije imibereho myiza.

Yagize ati “ Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ibishoboka byose byatuma ubusumbane bugabanuka mu banyarwanda nk’aho yashyizeho VUP ku buryo umukire n’umukene nta kinyuranyo kinini gihari, turabibona cyane mu rwego rw’ubuzima aho abana bapfa bakiri bato bagabanutse, ndetse ababyeyi bose bakaba babyarira kwa muganga.”

Kugeza ubu iyo raporo igaragaza ko mu Rwanda abana bapfa bavuka ari 210 mu bana ibihumbi 100.Igaragaza kandi ko kubera gahunda y’ubwisungane mu kwivuza no kwifashisha abajyanama b’ubuzima begereye abaturage, byatumye serivisi z’ubuzima zigera kuri bose hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima( RBC), Dr. Condo Umutesi Jeanine nUmuyobozi uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima( RBC), Dr. Condo Umutesi Jeanine
Umuyobozi uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza