U Rwanda rurakira inama nyafurika ku kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose

1 26-06-2017 - saa 18:55, Cyprien Niyomwungeri

Biteganyijwe ko ba Minisitiri b’ubuzima bo mu bihugu 18 bya Afurika, abaganga, abaterankunga n’abafatanyabikorwa bateranira i Kigali mu nama y’iminsi ibiri igamije kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose no kurwanya indwara ahanini usanga zihuriweho n’ibihugu byinshi kuri uyu mugabane.

Iyi nama y’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuzima ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) izaba ku wa 27 na 28 Kamena, ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyira abaturage imbere: Inzira iganisha ku ntego y’Ubuzima kuri bose muri Afurika.”

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yasobanuye ko iyi nama ari urubuga rwo kuganira ku ngamba nshya zo gukemura ibibazo byugarije ubuzima bw’abaturage muri Afurika, gushyigikira imbaraga ibihugu bishyira mu rwego rw’ubuzima n’uruhare rw’abafatanyabikorwa.

Yongeyeho ko iyi nama isanze u Rwanda hari byinshi rwakoze mu kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose, ari nacyo cyatumye ruhabwa kwakira iyi nama. Gusa ngo hari ibindi byo kwitabwaho ku rwego rw’umugabane wose cyane cyane guhangana n’indwara ibihugu byinshi bihuriyeho.

Yagize ati “Tuzaganira no kureba uburyo na babandi bake bataragerwaho n’izo gahunda twashyiramo imbaraga nk’ibihugu bya Afurika kugirango dufatanye kurwanya indwara duhuriyeho cyane cyane duharanira ko buri Munyafurika agerwaho na serivisi z’ubuzima.”

Dr.Gashumba avuga ko ari umwanya ibihugu bya Afurika bibonye wo kwigira ku bunararibonye bw’ibindi bihugu bikarushaho guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Mu rwego rwo kwita ku buzima bwa bose, u Rwanda ruzasangiza ibindi bihugu uko rwageze ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) mu rwego rw’ubuzima, aho imfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse ziva kuri 476/ 100 000 mu 2010 zigera kuri 210/ 100 000, ababyeyi babyarira kwa muganga bava kuri 69% bagera kuri 91%.

Imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zaragabanyutse bava kuri 76/1000 mu 2010 bagera kuri 50/1000 muri 2015. U Rwanda ruri kandi mu bihugu bike byageze kuri gahunda yo gukingira kuko bihagaze kuri 93% mu gihugu cyose, gahunda yo kurwanya igituntu no gutanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida aho abarenga 80% bayifata.

Amasezerano ya Abuja ateganya ko urwego rw’ubuzima rugomba kugenerwa nibura 17% by’ingengo y’imari, u Rwanda rwarengeje iki kigero. Banki y’Isi itangaza ko icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 28 mu 1994 kikagera ku myaka 66 mu mpera za 2015.

Mu Rwanda kugeza ubu hari abajyanama b’ubuzima 45,516 ku rwego rw’umudugudu, bavura 80% by’indwara. Mu myaka irindwi ishize abantu bagera kuri 900 000 bavuwe n’abajyanama b’ubuzima badakoze ingendo ndende.

Umusanzu w’uru rwego kimwe n’ibikorwa remezo, wagabanyije ingendo zikorwa n’abarwayi bajya cyangwa bava kwivuza ku minota 61.4 mu 2010 bikagera kuri 56.5 mu 2017. Bagize uruhare kandi mu gutuma kuri ubu abagore bafite abagabo bagera kuri 53% bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Abakoreshaga mutuweli mu 2005 bari 44% ubu bageze kuri 84.3%, mu gihugu habarurwa poste de santé 406, ibigo nderabuzima 499, ibitaro by’uturere 36, ibitaro by’icyitegererezo birindwi.

Mu mpera z’umwaka ushize Perezida Kagame yatangije ibikorwa byo gutwara amaraso mu bitaro hifashishijwe indege nto zizwi nka drones, aho u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Isi gikoresheje iri koranabuhanga.

Iri koranabuhanga ryafashije kuva ku mwanya ungana n’amasaha ane kugeza ku minota itarenze 45 y’urugendo rukorwa mu kugeza serivisi ku barwayi baba bakeneye amaraso kwa muganga. Kugeza ubu ibitaro umunani bigerwaho n’iri koranabuhanga ni Kabgayi, Nyanza, Muhororo, Gitwe, Kirinda, Gakoma, Gikonko na Kaduha.

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Diane Gashumba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gikundiro 2017-06-27 02:19:51

Iyi raporo irashimishije cyane! Abajyanama b’ubuzima n’inkingi y’ubuvuzi bwihuse kuri bose. Dukomereze aho, imihigo irakoneje!!

Kwamamaza