U Rwanda rufite inzobere 19 gusa mu gutera ikinya nazo zikorera mu bitaro bikuru

3 12-10-2017 - saa 13:42, Cyprien Niyomwungeri

Raporo y’Ishyirahamwe ry’abakora umurimo wo gutera ikinya ku Isi (WFSA) yagaragaje ko muri Afurika y’Iburasirazuba abarwayi benshi bakeneye kubagwa batabona serivisi z’ikinya uko bikwiye bitewe n’ubuke bw’abaganga babikora.

Iyi raporo yakozwe mu 2015/2016 ivuga ko mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo n’u Rwanda, umuganga umwe utera ikinya abarirwa abantu 100,000, mu gihe mu byateye imbere hari abatera ikinya nibura 20 ku bantu 100,000. Gutera ikinya kandi bigabanya imfu nyinshi n’ubumuga buterwa no kubagwa.

Mu kiganiro IGIHE , Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatera ikinya mu Rwanda, Dr Uwambazimana Jeanne d’Arc , yahamije ko mu Rwanda inzobere mu gutera ikinya ari nkeya kandi ubwo buke butuma zikorera ku bitaro bikuru gusa.

Yagize ati “Mu Rwanda abari mu gihugu dukora uwo murimo [gutera ikinya] turi abaganga ni 19 kandi twese turi mu bitaro bikuru; King Faisal, Kanombe, CHUK na CHUB, uretse babiri bari i Kibungo na Ruhengeri kuko babigize ibitaro by’icyitegererezo.”

Akomeza avuga ko ku bindi bitaro by’intara n’uturere usanga abashinzwe gutera ikinya ari abarangije mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi (CMHS), ubu babarirwa muri 250. Gusa ngo ibi nta mpungenge biteye cyane kuko babitabaza bakabagira inama cyangwa bakohereza abarwayi ku bitaro byisumbuyeho.

Asobanura ko imwe mu mpamvu ituma abatera ikinya ari bake ni uko abakiri bato banga kubyiga kubera imvune zibamo zitajyanye n’amafaranga, bityo bagahitamo guhungira mu byitwa ko byoroheje kandi bibaha amafaranga menshi.

Dr Uwambazimana yemeza ko nubwo bibagora kandi bikabavuna cyane, hari intambwe imaze guterwa kandi nabo bakoresha imbaraga zose n’ubwitange kugira ngo uwageze kwa muganga atabura ubuzima ku mpamvu zo kudaterwa ikinya.

Yagize ati “Ntawabura ubuzima yageze kwa muganga kuko uwo batabashije bamwohereza ahisumbuyeho hifashishijwe ingobyi z’abarwayi, imihanda yarakozwe, ntabwo twavuga ko hari ababura ubuzima.”

Hari icyizere ko inzobere muri uyu murimo ziziyongera kuko mu Rwanda hashyizweho amasomo (Post Graduate) mu gutera ikinya, aho mu myaka nk’ine cyangwa itanu hari inzobere zindi 20 ziziyongera ku zisanzwe mu gihugu.

Bigendanye n’intego z’iterambere rirambye (SDGs), Minisiteri y’ubuzima ifite umushinga wo kugeza ubuzima kuri bose, hakaba hari icyizere ko n’ibijyanye no gutera ikinya bizitabwaho, hagatangwa amahugurwa, ibikoresho n’ubundi bushobozi byatuma bikorwa neza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko nibura ku mwaka miliyoni zirenga 234 ku Isi zikenera serivisi zo kubagwa, miliyoni zirindwi bagaterwa ubumuga no kubagwa mu buryo budakwiye n’aho abarenga miliyoni imwe bagapfa.

Mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo n’u Rwanda hakorera inzobere mbarwa mu gutera ikinya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
uwamungu 2017-10-12 11:58:05

Amabourses muhora mutanga yo kujya kwiga bya basabose bya social sciences nka management na politics na sociology mutanga ay’iki? Kuki mutayatanga kubintu nk’ibyo by’ikinya, cardiology, neurology, cancer, nephrology, civil engineering n’ahandi tudafite abahanga, abalimu bo kubyigishiza na equipment zo kwigishirizaho? Ali njye ufata icyemezo kumabourses nta yo natanga muli social sciences tutaragira impuguke muli ibyo bintu bindi bikakaye kandi tudafitiye abahanga.

2
wole 2017-10-12 10:45:02

Niba iyi nkuru ariyo koko, byaba biteye agahinda. Abatera ikinya 19 muri miliyoni 12?
Nyamara wasanga hari abana b’abahanga babuze amashuri biyicariye iwabo. Ubwirwa ni Mineduc

3
Ngofero 2017-10-12 08:21:32

Iyo mushaka kwikubira akazi muzana ibya ba specialistes. Ni uwuhe muganga ubaga nta kinya se? Bikorwa mu bitaro na za cliniques bingahe mu Rwanda buri munsi, ko muri Kigali yonyine ari mirongo? Ni nde ukura amenyo nta kinya? Ibi ni nka bimwe mwazanye ngo abakontabure b’umwuga bemewe ni 43 muri za 2013, ngo ba infirmieres bahawe diplomes na Leta nibongere bakore ibizamini butuma bemererwa kuvura, ngo kwaka ibya ngombwa byo kubaka nibijye mu maboko ya ba entrepreneurs b’indobanure gusa, ngo gutwara abantu muri bus muri Kigali ni ibya company 3 gusa, ngo abatumiza ifumbire mvaruganda hanze ni batatu gusa... Asyiiii weeee!!! Murakinyonga mumaze kubigiramo ubuzobere, ariko muraba mwagisomye. Ese ubundi urubuga rw’abasomyi mwazaruvanyeho aho kurwana no kuniga ibitekerezo batanga?

Kwamamaza