IGIHE

Serivisi z’ubuzima zigiye kwegerezwa amashuri, abarimu bahugurirwe gutanga ubufasha bw’ibanze

3 10-01-2019 - saa 09:16, Emma-Marie Umurerwa

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima zivuga ko ku Bigo by’Amashuri hashyizwe serivisi z’ibanze z’ubuvuzi byatuma umubare w’abana basiba ndetse n’abata ishuri ugabanuka.

Mu bice by’icyaro, iyo umwana afashwe n’uburwayi runaka ari ku ishuri mwarimu amuha umwana baturanye ngo amujyane iwabo.

Kubera ko ababyeyi baba bagiye mu murima cyangwa mu bundi bushabitsi, rimwe na rimwe umwana watashye arwaye ategereza ko bataha ngo bamujyane kwa muganga, uko gutegereza kukamuviramo kuremba.

Icyifuzo cy’abarimu ni uko ku bigo by’amashuri hashyirwa ubuvuzi bw’ibanze, abarimu bagahugurwa uburyo bajya bita ku mwana wafatiwe ku ishuri.

Umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, Ntuyahaga Emmanuel, ni umwe mu bashyigikiye iyi gahunda.

Ati “Hari igihe umwana aza ku ishuri ari muzima noneho akaharwarira, icyo mwarimu akora ni ukumwohereza iwabo. Ariko ku ishuri hari serivisi z’ibanze z’ubuzima n’imiti y’ibanze, umwarimu yakwita ku mwana mbere y’uko amwohereza iwabo. Bikozwe bityo byagabanya umubare w’abana basiba ishuri ndetse n’abata ishuri.”

Ushinzwe ishami ryo kurwanya indwara zandura mu Muryango Partners in Health / Inshuti mu buzima, Dr Jean d’Amour Ndahimana, avuga ko ku bufatanye na Minisante, umwaka ushize wa 2018 batangije gahunda yo guhugura abarimu uko basuzuma indwara zimwe na zimwe n’uko batanga imiti y’ibanze.

Ati “Umwaka ushize twabigerageje mu bigo by’amashuri icyenda yo mu Karere ka Kayonza, byigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 17. Ikintu twabonye ni uko nyuma y’amezi arindwi twasanze abana barenga 20 baragiraga umuriro buri munsi, muri bo abagera kuri 12 babaga barwaye malariya.”

Yakomeje avuga ko bahuguye abarimu banabaha ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gusuzuma malariya, umwana yafatwa ahinda umuriro bagahita bamusuzumira ku ishuri aho kumwohereza iwabo.

Ati “Tujya gutangira iriya gahunda twari twakoze inyigo igaragaza ko muri biriya bigo abana 50% basiba ishuri kubera uburwayi. Ariko aho dutangirije iriya gahunda, abana basibaga ishuri kubera kurwara bagabanutseho 30%.”

Dr Ndahimana yakomeje avuga ko iyi gahunda bateganya no kuyigeza mu Turere twa Burera na Kirehe, aho Umuryango Partners in Health / Inshuti mu buzima ukorera.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Malick Kayumba, yavuze ko iyi gahunda yo kwegereza serivisi z’ubuvuzi ku mashuri yatangiye gukorwa.

Ati “Hari n’indi nyigo iri gukorwa ku buryo abarimu bazajya bahugurwa hanyuma kuri buri kigo cy’amashuri hakaba hari “valise” irimo ibyangombwa by’ibanze by’ubuvuzi noneho umwana yarwara umwarimu ufite bwa bumenyi bw’ibanze akaba yamusuzuma mbere yo kumwohereza kwa muganga.”

Inama ya 15 y’Umushyikirano yafashe imyanzuro irimo uwo gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi. Ibi bikaba bitagerwaho umwana adafite ubuzima bwiza mu rugo ndetse no ku ishuri.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Muzito 2019-01-11 02:38:07

Nukuribnibyo ko bahugura umuturage utarageze mu ishuli c? Kdi ko avura kurusha kwa muganga? Umwalimu we yabikoraneza cyane, muzafate abafite Ao muri biology Bo sinangombwa amahugurwa nubundi Ni abaganga

2
Ndiho 2019-01-10 22:03:31

Iki gikorwa ni inyamibwa. Twe abarezi twagitangiye cyahinduye byinshi mu gusiba kw’abana, kigabanya abana babanzaga kujyanwa mubavuzi gakondo kandi barwaye malaria, yemwe nabarimu basibaga kubera uburwayi. Kiracyenewe nabandi hose ababishinzwe babyihutishe

3
Habimana 2019-01-10 12:49:36

Iyi serivisi y’ ubuzima mu mashuli ni nziza cyane. Ifite akamaro kuko:

â–¶Abalimu babashije gushinga clubs z’ ubuzima, ubu abalimu bafite ikibahuza.
â–¶abanyeshuli abalimu barivuza mu buryo bworoshye bitagombye ko hicwa akazi (ku bagiriye ikibazo Ku ishuli).
â–¶gusiba ku banyeshuli byaragabanutse
â–¶abalimu bamaze kumenya kuvura indwara ya malaria

Mu mibare yihuse nibuka n’ uko kuva 04/10/2018-14/11/2018, havuwe abantu 491, muribo abalimu ni 17, 3 basangwanye malaria. Ubwo 474 ni abanyeshuli, 203 bavuwe malaria. Aba bose bsravuwe barakira. Ibi ni mu kigo cya GS Nyagasambu kiri mu karere ka Kayonza.

Kwamamaza