Rwamagana: Abisuzumisha indwara zitandura baracyari mbarwa, abenshi bajyayo bikekamo malaria

0 18-05-2017 - saa 09:15, Evariste Nsengimana

Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Gahengeri giherere mu Murenge wa Gahengeri, mu Karere ka Rwamagana, bwatangaje ko imibare y’abisuzumisha indwara zitandura igenda yiyongera nubwo abenshi mu bazisuzumisha bajyayo ari uko bafite ibimenyetso by’izindi ndwara nka Malariya n’izindi.

Ubwo ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyasuraga uturere twakoze ibikorwa by’indashyirwa mu buzima, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahengeri, Kaberuka Gerard, yavuze ko umurenge wateguye icyumweru cy’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, kigamije gufasha abaturage kwirinda indwara by’umwihariko izitandura, iziterwa n’imirire, isuku n’ibindi.

Yavuze ko impamvu bateguye iki gikorwa, ari uko abipimisha indwara zitandura bakiri bake bigasaba kubasanga mu giturage bakabasuzuma, urwaye agahabwa ubuvuzi bw’ibanze.

Kaberuka yavuze ko abantu bajya kwisuzumisha izo ndwara nta kintu barwaye bakiri bake kuko abenshi byajyayo ari uko bafite izindi barwaye, bapimwa bakabasangamo zimwe mu ndwara zitandura.

Yagize ati “Bishimye kuba twabasanze hafi y’aho baba. Kubera kwigisha, ubu tugeze hafi kuri 87% by’abisuzumisha izi ndwara buri kwezi. Ku buryo ubona babikangukiye ariko ahanini ni abaza bafite ibimenyetso runaka byo kurwara izindi ndwara nka Malariya n’inzindi. Iki gikorwa bisa nk’aho kigamije kureba bamwe batabasha kugera ku kigo nderabuzima.”

Umwe mu baturage wari wagiye kwisuzumisha witwa Seminani Thomas, yavuze ko ubusanzwe atari azi igisobanuro cy’indwara zitandura.

Yagize ati “Njyewe sinari nzi indwara zitandura, gusa bavuze ko baza kuzisuzuma niko kuza ubu badusobanuriye, baradusuzuma kandi twizeye ko uwo basanga azirwaye yakurikiranwa. Banatubwiye n’ibyo twakora tuzirinda harimo gukora siporo ngororamubiri, kwirinda kunywa inzoga nyinshi, kutanywa itabi ryinshi n’ibindi kandi tugiye kubikurikiza.”

Iki kigo nderabuzima gisanzwe cyakira abarwayi basaga ibihumbi 28. Mu mezi asaga umunani ashize, abaforomo n’abaganga bahawe amahugurwa ku ndwara zitandura ndetse bahita batangira kizipima, bakazisobanurira abaturage, uko zifata, ibiziranga, uko bazirinda n’ibindi.

Icyo gikorwa cyo kwisuzumisha cyitabiriwe n’abasaga 500. Mu bisuzumisha, hakunze kuboneka indwara z’umutima, Asima, diabète n’indwara z’ubuhumekero.

Ubusanzwe mu kwezi kumwe, kuri iki kigo nderabuzima hasuzumwa abarenga 60 mu gihe mu bikorwa byo kubasanga aho baba,mu kwezi hasuzumwa abagera kuri 80.

Abisuzumisha indwara zitandura ku bushake baracyari bake kuko abenshi bajyayo ari uko barwaye
Hari igihe biba ngombwa ko abaganga basanga abaturage aho batuye kugira ngo babapime
Kaberuka Gerard avuga ko hakomeje ubukangurambaga kugira ngo abaturage bajye bipimisha indwara zitandura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza