Rwamagana: Abatishoboye bahawe amatungo n’ibikoresho byo kurwanya imirire mibi

1 12-05-2017 - saa 11:04, Evariste Nsengimana

Imiryango 1500 yo mu Karere ka Rwamagana, yashyikirijwe amatungo magufi n’ibikoresho byo gutunganya ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri bifite agaciro ka miliyoni zisaga 64 z’amanyarwanda.

Aya matungo n’ibikoresho, babihawe n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa ishami ry’u Rwanda (AEE Rwanda) ku bufatanye n’ Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), mu rwego rwo kurwanya imirire mibi muri ako karere.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Rubona, mu Karere ka Rwamagana, ku wa 11 Gicurasi 2017. Wabanjirijwe no gusura urugo mbonezamirire ruri muri uyu Murenge, aho abahatuye bahugurirwa gutegura indyo yuzuye no kwita ku mwana.

Buri muryango watoranyijwe mu ikennye kandi ifite abana bari munsi y’imyaka itanu, wahawe ihene imwe n’inkoko bifite agaciro k’ibihumbi bisaga 31 by’amafaranga y’u Rwanda, naho ibikoresho byo gutunganya imigati, isambusa n’ibindi bikorwa mu bijumba, soya, ibihumyo, ibindi bihabwa amatsinda bahuriyemo.

Umukozi Ushinzwe Ibikorwa by’Imirire muri AEE Rwanda, Tuyizere Egide, yavuze ko kuva 2015 batangira ibikorwa byo kurwanya imirire mibi muri Rwamagana, abana bari bafite ibyo bibazo bari 38%, ubu bagabanutse bagera hafi kuri 25%.

Yavuze ko babifashijwemo n’aya matungo, hari intego ko imirire mibi izaba amateka muri Rwamagana.

Ati "Ibi bikoresho n’amatungo dutanze, bizadufasha gukumira imirire mibi no kugwingira muri aka karere. Nkuko byagarutsweho, turashaka kubica burundu[…] Ziriya nkoko bazazorora babone amagi, uko zizarumbuka boroze bagenzi babo. Dufite intego ko mu myaka itanu, abana ibihumbi 79 tuzabageraho. Icyo gihe bazaba barya amagi, babona ifumbire. Mwabonye n’ibi byo gutunganya ibiribwa birimo amandazi, sambusa, n’ibindi, nabyo bizajya bibaha amafaranga, banabirye ku buryo ibibazo by’imirire bizashira.”

Umwe mu bahawe amatungo witwa Bayisenge Florence, wo mu Murenge wa Rubona, yavuze ko abonye aho azajya akura amagi n’ibindi bizafasha umwana we gukira indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ati “Nifuzaga itungo ariko sindigereho. Iyi hene n’inkoko bampaye, umwana agiye kubona amagi bimufashe kwirinda bwaki. Ubu ngiye kubona n’ifumbire niteze imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye USAID na AEE Rwanda ku mbaraga bashyira mu gutera inkunga Akarere ayoboye mu guhangana n’imirire mibi no gufasha abaturage kwiyubakamo ubushobozi banabereka uko bategura indyo yuzuye.

Ati “Turacyafite akazi ko kwegera abana bafite ibibazo by’imirire mibi tukabafasha. Ubwo ndabwira by’umwihariko abayobozi b’inzego z’imirenge, utugari[…] ndasaba abari hano ko twabyara ku rugero kandi tugashyiramo intera. Ufite abana benshi, ntiwagera kuri cya gipimo cy’imirire myiza twifuza.”

Ifuru n’ibindi bikoresho bahawe byo gutunganya ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, bifite agaciro ka miliyoni 10 naho amatungo magufi afite agaciro k’asaga miliyoni 54. Uretse ibi byatanzwe uyu munsi, umwaka ushize, AEE Rwanda yari yatanze ibindi nk’ibi ku miryango isaga 1000.

Imibare iheruka gushyirwa ahagaraga na Minisiteri y’Ubuzima muri raporo yayo ya 2015, igaragaza ko ku rwego rw’igihugu abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bitewe n’ingaruka z’imirire mibi bangana na 38%; aho Intara y’u Burengerazuba ifite ijanisha riri hejuru ringana na 45%, Amajyepfo 41%, Amajyaruguru 39%, u Burasirazuba 39% naho Umujyi wa Kigali wari kuri 23%.

Abayobozi basuye ahubatse urugo mbonezamirire mu Murenge wa Rubona
Abana bapimwe ibiro harebwa uko urugo mbonezamirire rukora n'icyo rubafasha mu guhashya imirire mibi
Bimwe mu biribwa bikungahaye intungamubiri bitunganywa mu bijumba no mu bihumyo
Umwe mu bayobozi ba AEE mu Ntara y'Iburasirazuba ashyikiriza Bayisenge Florence amatungo magufi
Umuyobozi w'Umurenge wa Rubona, Bizumuremyi Pierre Célestin, yasabye abahawe amatungo kuyitaho
Meya Mbonyumuvunyi Radjab, yatangaje ku muryango ufite abana benshi bitoroshye kugera ku gipimo cy’imirire myiza yifuzwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ushizirungu Clement 2017-05-16 02:39:04

Nibyiza kuremera abatishoboye numuco ukwiye kuranga buri Munyarwanda,ababitekereje Imana ibahe Imigisha

Kwamamaza