IGIHE

Rubavu: Hatangijwe uburyo bwo gupima Ebola hifashishijwe Camera

0 25-06-2019 - saa 10:49, Mukwaya Olivier

Mu karere ka Rubavu ku mipaka ibiri ihuza u Rwanda na Congo hatangiye gupimwa indwara ya Ebola hifashishijwe Camera hagamijwe gufata ibipimo abantu benshi icyarimwe.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr Kanyankore William mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi kuva mu karere kugeza mu midugudu n’abafatanyabikorwa.

Lt Col Dr Kanyankore avuga ko ubu batangiye gupima abantu bavuye muri Congo hifashishijwe Camera ku mipaka yombi. Izo camera zibasha gufata ikivunge cy’abantu benshi zikagaragaza ufite umuriro mwinshi.

Yagize ati “Ubu twamaze gushyira camera eshatu z’imbaraga zishobora gufata ibipimo abantu b’ikivunge icyarimwe, igafatamo umuntu umwe ufite umuriro kandi ikanatabaza.”

Yavuze ko ubusanzwe bakoreshaga uburyo bwo gupima umwe kuri umwe, bigatinda.

Camera imwe yashyizwe ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière indi imwe ishyirwa ku mupaka munini uzwi nka La Corniche.

Meya w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, yavuze ko biyemeje gukumira abantu binjira baciye mu nzira zitemewe bigatuma badapimwa Ebola.

Ati “ Hari ibikorwa byinshi byakozwe. Hari ikigo cya Rugerero gishobora kwakira ubonetseho ibimenyetso. Ku mupaka naho hari uburyo bwo gupima abaturage bose bavuye muri Congo. Ubu twiyemeje nk’abayobozi duhereye mu mudugudu gukumira ko hari abantu baca mu nzira zitemewe bakinjira badapimwe’’.

Icyorezo cya Ebola cyatangiye kumvikana mu duce tugize Kivu y’Amajyaruguru muri Kanama 2018 . Kugeza ubu imaze guhitana abasaga igihumbi nkuko bitangazwa na Ministeri y’ubuzima muri icyo gihugu.

Iyi ni camera yashyizwe ku mupaka munini uzwi nka La Corniche
Camera imwe yashyizwe ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière
Ikigo cya Rugerero gishobora kwakira ubonetseho ibimenyetso bya Ebola
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza