IGIHE

OMS yongereye imiti ibiri mishya ya kanseri ku rutonde rw’iy’ingenzi mu 2019

3 11-07-2019 - saa 11:57, IGIHE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryongeye imiti mishya ku rutonde rw’imiti y’ingenzi mu 2019 buri gihugu kigomba kugira harimo ibiri mishya ya kanseri umuntu ashobora kunywa kuruta kuyiterwa mu nshinge.

OMS yatangaje ko iyo miti ari nivolumab na pembrolizumab, ifite igipimo kirenga 50% cyo kuvura kanseri y’uruhu izwi nka melanoma, ubusanzwe idakira.

Iri shami rivuga ko ‘imiti itanu ryongeye ku rutonde rw’imiti ari ingirakamaro mu kongera igipimo cyo kubaho binyuze mu kuvura kanseri y’uruhu (melanoma), iy’ibihaha, amaraso n’iy’ubugabo’.

Uru rutonde ni inyandiko ifasha ibihugu kumenya imiti n’ibikoresho byo mu rwego rw’ubuzima byemerewe gukoreshwa ku rwego rw’Isi kandi bihendutse.

Ibihugu birenga 150 bikoresha uru rutonde rwa OMS, ruriho imiti ibarirwa muri 460, rwiganjemo iyo abaturage bakeneye. Urutonde rushya rwongeweho imiti n’ibindi bikoresho 28 by’abantu bakuru, 23 by’abana n’uburyo bushya bw’imikoreshereze ku miti 26 isanzwe kuri urwo rutonde, hashingiwe ku mafaranga n’ingaruka z’ubuzima.

Izi ntonde ebyiri zatangajwe kuri uyu wa Gatatu zirareba kuri kanseri n’izindi ndwara zibangamiye urwego rw’ubuzima zitaye ku bisubizo bihamye, bigezweho, by’ibanze kandi bigera ku barwayi bose.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko gushyira kuri uru rutonde imiti mishya harimo n’ifite ubushobozi bwisumbuye bwo kuvura kanseri, ari ubutumwa bukomeye bwuko buri wese yagera kuri iyi miti atari abifite gusa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kek 2019-07-12 08:45:56

simon rwose washimye imana se ko uwomuti ubonetse ukareka gufeka bakoze ibyubushobozi bwabo bushoboye nawe hanyine vumbura ibyawe mujye mwiga gushima keke

2
Simon 2019-07-12 03:41:21

Dukeneye umuti uvura iyo kanseri burundu, ibintu byo koroshya gusa indwara kuki ari byo abo bahanga bibandaho?!!..

3
hitimana 2019-07-11 06:59:34

Niba iyi miti yageraga vuba mu Rwanda.Chemotherapy (kuvura cancer bakoresheje guterwa imiti myinshi bavanga) itera ibibazo byinshi nko kuruka,gucika integer,etc...Cancer yica abantu barenga 10 millions buri mwaka.Cancer yica abantu benshi ni cancer y’ibihaha.Ariko mu isi nshya dusoma muli bible,nta muntu uzongera kurwara nkuko Yesaya igice cya 33 umurongo wa 24 havuga.Duharanire kuzaba muli iyo si twumvira Imana kandi tutibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tubifatanya no gushaka imana cyane.

Kwamamaza