OMS yagaragaje ibibazo byugarije Afurika n’uruhare rw’abikorera mu kubikemura

0 26-06-2017 - saa 11:24, Mukaneza M.Ange

Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti yagarutse ku ndwara zitandukanye zirimo izandura n’izitandura zugarije uyu mugabane, ndetse n’uruhare inzego z’abikorera zikwiye kugira mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Mu kiganiro na The Newtimes, Dr Matshidiso yagaragaje ko Afurika yashegeshwe n’indwara zandura zirimo Malaria, Virus itera Sida n’igituntu, izikingirwa zirimo iseru, ndetse n’izindi nka Cholera na Ebola.

Ati” Indwara zandura zagiye zigabanuka muri Afurika ariko nanone dukomeje kubona ubwiyongere bukabije bw’indwara zitandura zirimo iz’umutima, umuvuduko w’amaraso na kanseri.”

Matshidiso yanavuze ko mu bindi bibazo bihangayikishije harimo indwara zo mu mutwe nko kwiheba bikabije; ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka ndetse n’impanuka n’imvururu byose bihitana abatari bake.

Hejuru y’ibi byose hiyongeraho kuba inzego z’ubuzima muri Afurika zifite ubushobozi buke, ku buryo zitabasha kugabanya impfu zituruka kuri ibi byorezo no kurwanya kuba byarushaho gukwirakwira, ari nako byagenze kuri Ebola yahitanye ubuzima bw’abatari bake.

Inzego z’abikorera zihanzwe amaso

Dr Matshidiso yagarutse ku kijyanye no kuba inzego z’abikorera usanga akenshi zifashwa na leta, uruhare rw’abikorera rukaba rukiri hasi, avuga ko igihe kigeze ngo batangire kugaragara cyane muri serivisi z’ubuzima.

Yakomeje avuga ko bashobora gukora neza mu bijyanye no gutanga ubwishingizi bw’ubuzima, gushora imari mu bintu bitandukanye bijyanye no kugeza serivisi nziza ku baturage, imiti n’ibikoresho.

Ati” Ishoramari ryabo rigomba kujyana n’umurongo w’ibyo igihugu gikeneye gukora, no kugeza ku baturage serivisi z’ubuvuzi zihendutse kandi kuri bose.”

Yongeyeho ko bidakwiye gukorwa ku buryo ishoramari ry’abikorera rigira uruhare mu kuzamura ibiciro, aho gutuma byorohera buri wese.

Yanagarutse kandi ku bijyanye n’inkunga, aho yavuze ko nubwo hari abashobora gutekereza ko ibihugu byinshi bibeshejweho na zo, igice kinini cy’ingengo y’imari ikoreshwa mu buzima ituruka muri Leta y’igihugu runaka.

Yakomeje agaragaza ko impamvu benshi babona ko inkunga ari zo zikoreshwa mu nzego z’ubuzima kurusha umusanzu wa Leta, ari uko kugira ngo ziboneka ubanza gusaba ndetse ukanagaragaza raporo z’uko amafaranga wahawe yagiye akoreshwa.

Ati” Ikibazo cy’inkunga mpuzamahanga mu buzima ni uko ziza zibanda ku byorezo cyangwa guhangana n’ikibazo runaka, ibintu bishyira umutwaro uremeye ku bihugu biba bikeneye gukorana na buri muterankunga ku giti cye. Ibi bituma bikorwa mu byiciro bitandukanye, bigatuma guverinoma ihendwa no kubikurikirana.”

Yakomeje avuga ko mu myaka yashize hari amasezerano yasinyiwe i Paris mu Bufaransa, yasabaga abaterankunga gutanga inkunga igendanye n’ibyo igihugu gikeneye, ndetse bo ubwabo bagakurikirana uko ikoreshwa kandi hagashyirwaho uburyo buhuriweho bwo gukora raporo kugira ngo byorohereze za guverinoma, ibi ariko bikaba byaragiye bicika intege gahoro gahoro.

Dr Matshidiso yavuze ko iki kibazo ari kimwe mu bizaganirwaho mu nama ya mbere ya OMS muri Afurika, izateranira i Kigali kuva tariki ya 27-28 Kamena 2017, ahazasuzumwa uburyo ibihugu byakwiga kwigira.

Yanagarutse kandi ku kibazo cya Ebola biherutse kuvugwa ko yongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko nubwo ibihugu bigenda bishyiraho uburyo bwo guhangana n’iki cyorezo, bidafite ubushobozi buhagije mu bijyanye n’abakozi n’ibikoresho.

Ku zindi ndwara zirimo nk’igituntu, Dr Matshidiso yavuze ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kwegera abantu bakipimisha hakiri kare, ndetse imbaraga zigashyirwa cyane mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, mu rwego rwo kwirinda ko hagira ubura serivisi z’ubuzima kubera ko yabuze amafaranga.

Ikindi ni uko iterambere ry’ikoranabuhanga rikwiye kubyazwa umusaruro, rigakoreshwa mu guteza imbere ubuvuzi bw’iyakure (e-health), ibintu ahamya ko u Rwanda rwatangiye.

Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza