IGIHE

OMS igiye gushora miliyoni zisaga 135 $ mu guhangana no kurumwa n’inzoka

1 24-05-2019 - saa 14:52, Ferdinand Maniraguha

Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ingamba nshya zizafasha mu kwirinda no kugabanya umubare w’abantu barumwa n’inzoka ku kigero cya 50 % bitarenze mu 2030.

Uyu mushinga mushya OMS yatangaje ko uzakorwa mu bice bitatu bizatwara asaga miliyoni 135 z’amadolari nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xhinua byabitangaje.

Mu kugera kuri izo ntego, OMS izakora ubukanguramba bugamije kwigisha abaturage uburyo bwiza bwo kwirinda kurumwa n’inzoka, gushyiraho uburyo bwiza bwo kuvura uwarumwe n’inzoka ikwirikwizwa ry’imiti yizewe ihangana n’ubumara bw’inzoka, gushyiraho uburyo bwizewe bwo kwirinda inzoka bikanashyirwa muri gahunda z’ubuvuzi bw’ibihugu no guteza imbere ubufatanye.

Icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga kizatwara miliyoni 8.96 z’amadolari, icya kabiri gitware miliyoni 45.44 icya gatatu gitware miliyoni 82.36 z’amadolari.

OMS itangaza ko kurumwa n’inzoka ari impanuka zidakunze guhabwa agaciro nyamara zitera impfu nyinshi ndetse n’ubumuga.

Abantu bangana na miliyari 5.8 ku isi baba ahantu bashobora guhura n’inzoka y’ubumara.

Buri munsi ku isi, abantu 7 400 barumwa n’inzoka, abari hagati ya 220 na 380 bagapfa. Ni ukuvuga ko nibura ku mwaka, abantu bari hagati ya 81 000 na 130 000 bapfa bishwe no kurumwa n’inzoka buri mwaka.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
J 2019-05-24 17:10:37

Eeeh ko numva hapfa benshi! bazane iyo miti da gusa ntizaze yihishemo indi virus yo kutumara nkuko bazanye urukingo rw’ imbasa rukaziramo VIH, SIDA ikaba ije ityo

Kwamamaza