Nyuma y’u Rwanda, Tanzania nayo yatangiye gukoresha Drones zitwara imiti

2 24-08-2017 - saa 09:20, IGIHE

Igihugu cya Tanzania cyabaye icya kabiri ku Isi mu gutangiza gukoresha indege nto zitagira abapilote mu gutwara amaraso n’imiti mu bice bya kure aho bisanzwe bigoye kuyageza.

Tanzania yatangiye igerageza ariko izatangira neza gukoresha izi ndege guhera umwaka utaha wa 2018 nkuko Guverinoma yabitangaje.

Iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda byitezwe ko drones zizafasha kugeza imiti ku baturage bagera kuri miiyoni 10 batuye mu bice bigoye kugezwamo imiti. Iyo miti izajya ishyirwa ku mavuriro asaga igihumbi.

Sosiyete za Zipline ikora izo drones ikanazikoresha niyo yakoranye na Leta ya Tanzania. Hazubakwa site eshatu drones zizajya zihagurukiraho nkuko ikinyamakuru Technology Review cyabitangaje.

Mu miti izajya itwarwa na Drones muri Tanzania harimo inkingo zikenewe cyane, amaraso, imiti igabanya ubukana bwa SIDA na Malaria, inshinge n’ibikoresho byo gupfuka ibisebe. Drone imwe izaba ifite ubushobozi bwo gutwara ibilo bibiri, ikagenda ibilometero 160 ubariyemo kugenda no kugaruka.

Keller Rinaudo, Umuyobozi wa Zipline yavuze ko ubwo buryo buzaba buhendutse kurusha uburyo bwari busanzwe bwo kugeza imiti mu bice bya kure.

Rinaudo avuga ko bashaka no kongera umubare w’imiti bashobora gutwara bakongeramo nk’inkingo z’ibisazi by’imbwa n’ inkingo ku barumwe n’inzoka.

Kubera ko izo nkingo zisaba kuzibika ku buryo bwihariye ahantu hakonja cyane, Rinaudo avuga ko bazajya bazitwara igihe havutse ikibazo cyihutirwa.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2013 n’umuryango utegamiye kuri Leta ya Tanzania, bwagaragaje ko mu babajijwe batabasha kubona imiti bifuza ku bigo nderabuzima. Guverinoma ya Tanzania yizeye ko ubu buryo bwo gukoresha indege zitagira abapilote buzagabanya uwo mubare.

Tanzania igiye gukoresha drones mu gutwara amaraso, nyuma y’uko mu ntangiriro z’umwaka ushize yatangiye kuzifashisha mu kurwanya ba rushimusi muri pariki ya Trangire.

Uhereye mu Ukuboza umwaka ushize, Zipline itangaza ko drones zayo zakoze ingendo 1400 zitwaye imiti mu bice bitandukanye by’u Rwanda, zikaba zarabashije kugeza amasashi 2600 y’amaraso ku bigo nnderabuzima 12.

Nyuma yo kubaka ikibuga cya drones i Muhanga, Zipline irateganya no kubaka ikindi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Drones zifashishwa mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Muganga 2017-09-19 05:39:42

Ndagirango nsubize Kuradusenge, Ziriya drones zirakora nabyemeza kuko aho nkorera zituzanira amaraso nubu ndimo nandika iyi comments ndumva imwe irimo ihinda rwose. Ikindi nuko byakemuye ikibazo cy’ingendo nikigihe byafataga ngo amaraso agezwe aho agomba gutangwa.Ubu bifata iminota hagati ya 20 na 30 rwose.We appreciate the greatest success of the Zipline in our 1000hills paradise.

2
Kuradusenge 2017-08-24 03:52:35

Icyo umuntu atabura kwibaza ni niba mu Rwanda bafite imibare(itari imitekinikano y’ukundu hifashishijwe DRONES mu kugemurira amaraso uturere twari tuyacyeneye byibuze hagatangwa iy’amezi 6! Ni nka he drone zaba zimaze kwoherezwa zitwaye amaraso?! Buriya uwajya mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amaraso yabona iyo mibare?! Abanyamakuru muzatugenzurire ibi bintu!

Kwamamaza