Miss Iradukunda Elsa yasuye abana 20 bafite ubumuga bwo kutabona abemerera kubavuza

8 7-06-2017 - saa 11:38, Dusabimana Aimable

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yasuye Jordan Foundation, umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona, yiyemeza kubakorera ubuvugizi no kuvuzamo abashobora gukira.

Jordan Foundation imaze umwaka urenga ishinzwe, yatangijwe n’umubyeyi witwa Bahati Vanessa nyuma yo kwibaruka umwana ufite ubumuga bwo kutabona akagerageza kumuvuza bikanga, byatumye ku giti cye yiyemeza kwita ku bana bavukanye ikibazo nk’icy’uwe. Kuri we nabo ngo ni abana nk’abandi bakeneye gufashwa kubaho.

Ku wa Kabiri tariki 7 Kamena 2017, Nyampinga Iradukunda Elsa yasuye uyu muryango urererwamo abana 20 baturuka mu miryango itandukanye ikennye bafite ubumuga bwo kutabona, abemerera kubakorera ubuvugizi n’ubukangurambaga bugamije kubashakira ubufasha. Iki gikorwa cyo gusura aba bana yagikoze aherekejwe n’igisonga cye cya kane, Umuhoza Simbi Fanique, wari wariyemeje kuvuganira abafite ubumuga mu mihigo ye.

Nyampinga w’u Rwanda yavuze ko hari igikorwa ari gutegura cyo gukurikirana abana bafite ikibazo cya bumwe mu burwayi bw’amaso umuntu avukana ariko bushobora gukira iyo bwitaweho akaba ari muri urwo rwego yasuye Jordan Foundation ifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona.

Yagize ati "Muri aba bana harimo abashobora kuvurwa bakaba babasha kubona, nemeye kubafasha bose ariko abo ngabo bashobora kuba bakira nabemereye kuzabajyana ku bitaro by’i Kabgayi, bakaba bavurwa kugira ngo bongere kubona. Ntituramenya imibare y’abashobora gukira neza, gusa abo tuzasanga bishoboka, bizakorwa."

Nyampinga w’u Rwanda yashimye iki gikorwa cyakozwe na Bahati Vanessa wagize ubutwari bwo kwita ku bana bafite ikibazo nk’icy’umwana we, avuga ko byagakwiye kubera urugero n’abandi bantu ko mu bushobozi ubwo ari bwo bwose bashobora kumureberaho bagakora ibikorwa nk’ibi birangwa no kugira umutima wo gufasha.

Ati "Ni ibintu nashimye cyane, ni ubutwari kuba wagira ikibazo nk’icyo yahuye na cyo cyo kubyara umwana ufite ikibazo cyo kutabona, ntibiguce intege ngo wumve ko ubuzima burangiye ahubwo bikagutera imbaraga zo kuba wanafasha n’abandi benshi batandukanye badafite ubwo bushobozi."

Bahati washinze iki kigo akacyitirira umwana we avuga ko ku mbyaro ye ya gatatu, ari bwo yabyaye umwana ufite ubumuga bwo kutabona, gusa ngo byaramutunguye ariko nyuma aza gusobanukirwa neza ko atagushije ishyano, ahubwo ko uwo yibarutse nawe ari umwana nk’abandi.

Avuga ko yagerageje kumuvuza mu Rwanda no hanze ariko ntibigire icyo bihindura, gusa bikamusigira ubumenyi ku buryo yamwitaho uko ameze akazakura afite ahazaza heza.

’Jordan Foundation’ yashinze yita ku bana bafite ikibazo nk’icy’uwe, iherereye mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, ahegeranye n’ikigo nderabuzima cya Gihogwe.

Mu bushobozi afite amaze amezi icyenda yita ku bana 20 baturuka mu miryango ikennye bafite ikibazo nk’icy’uwe mu kubaha uburere n’ibyihariye bakenera mu burezi gusa ngo habonetse abaterankunga n’abafatanyabikorwa muri uwo mugambi we, yafasha abo bana bose aho bari mu Rwanda ahereye ku bavuka mu miryango ikennye.

Abana 20 batabona bo mu miryango ikennye bafashwa na Jordan Foundation aho bahabwa uburezi bw'ibanze
Nyampinga w'u Rwanda yizeje ubufasha aba bana
Miss Iradukunda Elsa; Igisonga cya Kane, Isimbi Fanique na Bahati Vanessa washinze Jordan Foundation baganira
Miss Isimbi Fanique ubwo yahatanaga yari afite umushinga wo kwita ku bafite ubumuga bwo kutabona
Yasinye mu gitabo cy'abasuye Jordan Foundation
Miss Iradukunda Elsa ateruye umwe mu bana barererwa muri Jordan Foundation
Bamwe muri aba bana bavutse amaso yabo afunganye
Miss Iradukunda Elsa yemeye gukorera ubuvugizi aba bana abashobora gukira bakavuzwa
Bahati Vanessa yashinze Jordan Foundation nyuma yo kwibaruka umwana utabona
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Meiz 2017-06-07 23:02:47

Mbega aba miss dufite?????

2
RWABIZA 2017-06-07 22:05:57

nshimiye Mss Elsa Rwose Nakomereze Aho Ni Byiza.

3
rugamba 2017-06-07 17:23:00

mukomereze aho mureke abacantege mu isi kko nibo benshi.

4
ahah 2017-06-07 16:16:56

wamugore vanessa business ye izamukiza burya nonese uwo mumisi arabavuza babashyiremo andimaso mwagiye mureka guhinyuza imana kariho izabakubitira ikibando cyibitugu mukabandagara hasi

5
Dudu 2017-06-07 10:52:25

Hagize umpa nimero ya miss elisa

6
Rwankuba 2017-06-07 09:13:53

Completly blind azabavuza iki,gute ko mubeshya

7
jpierre 2017-06-07 05:28:06

wawoo ibikorwa nkibyo birakwiye
pee !!!

8
jpierre 2017-06-07 05:28:05

wawoo ibikorwa nkibyo birakwiye
pee !!!

Kwamamaza