IGIHE

Minisitiri w’Ubuzima yihanangirije abanyamadini batumira mu biterane abaturutse ahari Ebola

9 4-08-2019 - saa 18:09, Mugwiza Olivier

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yatangaje ko hari abanyamadini bari kurenga ku mabwiriza bagatumira abantu baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu biterane; ashimangira ko bitemewe muri iki gihe muri icyo gihugu hari icyorezo cya Ebola.

Kugeza ubu abantu basaga 1800 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola muri RDC kuva muri Kamena umwaka ushize. Mu minsi 15 ishize, mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda hamaze gupfa abantu batatu bishwe na Ebola.

U Rwanda rwahise rufata ingamba, ruburira abaturage barwo kwirinda ingendo za hato na hato zijya muri iki gihugu cy’abaturanyi ndetse no kurangwa n’isuku birinda ko iki cyorezo cyakwinjira mu Rwanda.

Kuri iki Cyumweru, ubwo habaga Car Free Day, umunsi abanyarwanda bitabiraho siporo rusange, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yatanze ubutumwa bwo kwirinda ikintu cyose cyatuma mu Rwanda hinjira iki cyorezo.

Yagarutse by’umwihariko ku banyamadini batumira abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi, avuga ko ibyo bakora ari ukurenga ku mabwiriza.

Ati “Muri iyi minsi harimo uguteshuka ku masezerano twagiranye, bishyira ubuzima bw’abandi mu kaga. Tukabona abantu bashaka kwambuka baje mu materaniro y’amasengesho cyane muri uku kwezi kwa munani.”

Yongeyeho ati “Icyo twasabye ubuyobozi bw’amadini cyane n’abayasengeramo, ni ukutirara, kutava ku byo twababwiye, kuko birashyira ubuzima bw’abandi mu kaga. Ayo masengesho ashobora kuzaba nyuma, abo bantu dushobora kuzongera kubatumira nyuma ari uko kiriya cyorezo cyarangiye mu gihugu cy’abaturanyi.”

Dr Gashumba yavuze ko kugeza ubu nta muntu uragaragaza ibimenyetso bya Ebola mu Rwanda, gusa ikibazo gihari ‘ni abambuka, bagiye gusura abantu’ bashobora kuba bayinjiza mu gihugu.

Yongeye gusaba abantu kwirinda ingendo za hato na hato zitari ngombwa mu gihe umuntu abona ko ‘nta kintu kigaragara agiye gukora’ n’abatumira abantu batabimenyesheje ubuyobozi bakabihagarika.

Car Free Day, ni umunsi umaze kumenyerwa mu Rwanda aho buri Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi, abatuye Umujyi wa Kigali bitabira siporo rusange ibera mu mbuga y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro.

U Rwanda rwashyizeho ikigo gishinzwe kwita ku baramuka bagaragayeho Ebola ndetse hari n’utundi duce 23 twateguwe mu bitaro 15 mu gihugu, aho bateguye kuba bashyira abarwayi ba Ebola baramutse babonetse.

Buri cyumweru cya mbere n'icya gatatu bya buri kwezi mu mujyi wa Kigali haba siporo rusange
Gashumba agorora ingingo mu gikorwa cya Car Free Day
Minisitiri Gashumba ubwo yari mu gikorwa cya siporo rusange

Amafoto na Video: Olivier Mugwiza

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Helloworld 2019-08-06 16:17:59

Karekezi rwose your mind is still down kweli bigeze aho ?

2
Dieudonne Hakizayezu 2019-08-05 02:40:45

Hon Min, ese ugira ngo abanyarwanda barumva? Icecekere Ebola bumva bazayibona badafite naho bayihungira!

Uganda, Tanzania n’u Burundi ntibazatuma umunyarwanda warwaye Ebola abakandagirira ku butaka, maze n’abazima ntibakibashaka!!

Cyakora wita ingata komeza uvuge harimo abakwumva nkatwe bambe!

3
Olivier 2019-08-05 02:12:19

Murakoze cyane Minister wacu. Gusa ndumva wabwiye abo bitareba kuko ikibazo cy’abinjira n’abasohoka cyirebwa na serivisi z’abinjira n’abasohoka. Cyereka niba amadini ari hejuru y’izo nzego! Hanyuma haba hari uwinjiye inyuze mu zindi nzira akabibazwa n’amategeko. Ariko nanone nkibaza: Ni ukuvuga ko ubu nta munye Congo wemerewe kwinjira mu Rwanda?

4
Olivier 2019-08-05 02:12:12

Murakoze cyane Minister wacu. Gusa ndumva wabwiye abo bitareba kuko ikibazo cy’abinjira n’abasohoka cyirebwa na serivisi z’abinjira n’abasohoka. Cyereka niba amadini ari hejuru y’izo nzego! Hanyuma haba hari uwinjiye inyuze mu zindi nzira akabibazwa n’amategeko. Ariko nanone nkibaza: Ni ukuvuga ko ubu nta munye Congo wemerewe kwinjira mu Rwanda?

5
Lola 2019-08-05 00:59:17

Mbona anti-Christ wavuzwe azava mu Rwanda. Abantu aho kujya gusenga Imana yabaremye mu ishusho ryayo svp, muhitamo kujya muri za sport (mwenda kuzagira itegeko) , ngo mugorora umubiri Imana yabahaye, izabambura igihe izabishakira !!
Ibyo ni ukureba hafi cyane.

6
Manzi 2019-08-04 16:17:11

Aribyo ntari kumva neza...Minisanté rwose musige aho iyi ebola iri gutuma mufata ibyemezo bimwe na bimwe bidasobanutse.
Ejobundi mwafunze umupaka uduhuza na Congo ntihashize kabiri murawufungura murangije murahakana ko ntawo mwigeze mufunga.
None ni gute wabuza umunyekongo kwiyizira mu giterane cg mu zindi gahunda kdi imipaka yacu ari nyabagendya??

7
Madudu 2019-08-04 15:51:36

@ karekezi ntabwo abanyamadini bose batumira abo hanze kubera inyungu, kuko hari n’abafite imiryango bahuriramo ibafasha mu mubano wabo.
Kandi ntabwo amadini yose akoresha ibiterane ngo abone icyacumi rwose.
Umukobwa aba umwe agatukisha bose, ariko na none ntitukajye tugenerariza ibintu ngo dutabye.

8
Sano 2019-08-04 14:49:01

Niba bazi ko ebola ari ikibazo. Imipaka ifungurirwa iki ? Nifungwe !
Sinzi icyo guvernoma ishaka ku abantu basenga rwose.

9
karekezi 2019-08-04 11:49:18

Ndasubiza Minister.Menya ko n’abanyamadini nabo baba bashaka inyungu zabo.Iyo bazanye umunyekongo akavuga igifaransa,abayoboke ba Pastors bumva ko uwo muntu adasanzwe.Kubera wa muco wacu wo kumva ko "umunyamahanga" aba akomeye kuturusha.Iyo haje abanyamahanga benshi mu Giterane,"Icyacumi" kiriyongera.Ikindi kintu gisigaye gituma abanyamadini binjiza amafaranga,ni Amakorali aririmba uturirimbo twiza.Nureba neza,uzasanga Korali ziba zigizwe n’abagore n’abakobwa beza bakurura abagabo baza kubareba,bityo na none Icyacumi kikinjira ku bwinshi.It is Business as usual.Nusoma bibiliya neza,uzasanga Yesu yarabujije abakristu nyakuri gusaba abayoboke amafaranga,nkuko we n’abigishwa be batabikoraga.

Kwamamaza