IGIHE

Minisante yasabye Kaminuza kongera abatanga ubuvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro

3 26-08-2019 - saa 18:34, Evariste Nsengimana

Kaminuza zigenga zisanzwe zitanga amasomo y’ubuvuzi zasabwe ubufasha mu kongera umubare w’abatanga ubuvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro (occupational therapy) bakiri mbarwa mu Rwanda no muri Afurika.

Ubu buvuzi butangwa nk’igihe umuntu agize ikibazo cy’urugingo (ukuboko, ukuguru n’izindi) ruvunika agahabwa ubuvuzi bw’ibanze burimo nko kurubumbiraho isima n’ibindi ariko kubera igihe rumaze rutarambuka ntirwongere gukora uko byari bisanzwe, bukamufasha kurukoresha uko rumeze cyangwa kururambura ntawe.

Uwo murwayi afashwa binyuze mu mikino itandukanye irimo nko guhererekanya umupira wo gukina n’ibindi bikorwa n’inzobere muri ubwo buvuzi cyangwa ababihuguriwe, bimufasha kurambura cyangwa kumenyereza ingingo.

Ubwo yafunguraga inama ya 11 yiga ku buvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro muri Afurika, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri Minisante, Dr. Zuberi Muvunyi, yavuze ko mu Rwanda abatanga ubwo buvuzi bakiri mbarwa.

Iyi nama y’iminsi ine yatangiye kuri uyu wa 26 Kanama 2019, yateguwe ku bufatanye n’Itsinda ry’abakora ubuvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro muri Afurika na Ministeri y’Ubuzima (Minisante).

Dr Muvunyi yavuze ko iyi nama igamije gufasha abakora ubuvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro guhugura no kwigisha abandi kugira ngo bafashe umubare w’abakeneye ubwo bufasha no gukora inyigisho zifite ireme.

Yavuze ko ‘kimwe mu bibazo bihari ni uko abantu babyize, babifitiye ubushobozi bakiri bake’.

Ati “Nubwo ibihe bibi [Jenoside] twanyuzemo byadusigiye abantu benshi bafite ubumuga niyo urebye ziriya ndwara zitandura zigira ingaruka nyinshi kandi [abaganga] baracyakeneweniyo mpamvu Kaminuza y’u Rwanda yafunguye ishami ribigisha, buri mwaka hasohoka 15 ariko ntibihagije tugomba kongera ndetse n’izindi kaminuza zigisha abaganga, byaba byiza zifunguye ayo mashami.”

Umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’abakora ubuvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro, Murebwayire Epiphanie, usanzwe ari n’umuganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, yavuze ko ukenera gukora ikintu ari uko afashijwe bimubangamira ku buryo aba akeneye gufashwa kubyikorera.

Yasobanuye ko ‘ibitaro bya gisirikare i Kanombe bifite abaganga b’inzobere kuri ubwo buvuzi babiri, ibya Ndera bifite umwe, HVP Gatagara Gikondo hari babiri, HVP Gatagara Nyanza hari umwe n’undi umwe ukorera ku bitaro byigenga’.

Ati “Turacyakeneye abaganga benshi kuko niba umubare w’abanyarwanda dutanga iyo serivisi tukiri bake, twese tuzi umubare w’abanyarwanda [miliyoni 12], turarwara, turarwaza inshuti turacyari bake.”

Ibitaro bya Kanombe bifite abaganga babiri batanga ubwo buvuzi byakira abarwayi basaga 15 ku munsi bakeneye ubwo bufasha.

Yasobanuye ko indi mbogamizi ari uko ubuvuzi buhabwa abafite ubwo burwayi butaratangira kwishyurirwa n’ibigo by’ubwishingizi kandi ubutangirwa make ubukeneye asabwa 7000 Frw inshuro imwe gusa.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatanga ubuvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro muri Afurika, akaba n’umuyobozi w’ishami ryigisha ubwo buvuzi muri Kaminuza ya Ghana, Dr. Peter O. Ndaa, yavuze ko ikindi kibazo kuri ubu buvuzi ari uko usanga hari ibihugu bimwe bitaranasobanukirwa uko bukorwa nta n’umubare w’ababukeneye bifite.

Yasobanuye ko icyo kibazo n’izindi mbogamizi zizasuzumirwa hamwe zigashakirwa umuti urimo kunoza imyigishiriza yabwo.

U Rwanda rwafunguye ishami ryigisha amasomo y’ubuvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2014, aba mbere 15 bayarangijemo bagiye ku isoko ry’umurimo umwaka ushize.

Iyi nama yitabiriwe n'impuguke mu buvuzi ziturutse mu bice bitandukanya bya Afurika
Dr Muvunyi yavuze ko iyi nama igamije gufasha abakora ubuvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro guhugura no kwigisha abandi
Dr. Peter O. Ndaa, yavuze ko ikindi kibazo kuri ubu buvuzi ari uko usanga hari ibihugu bimwe bitaranasobanukirwa uko bukorwa
Murebwayire Epiphanie yavuze ko abaganga bakiri mbarwa

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
MUSHIMIYIMANA ERNESTE 2019-09-10 02:08:14

NIBYIZA RWOSE ARIKO IYABA HABANZAGA KUREBWA N,IMBOGAMIZI ZIZABA NYUMA KUKO NATWE TWIZE CLINICAL MEDICINE BAYIDUHAYE KANDI BATUBWIRAKO ARI ISHAMI RICYENEWE CYANE MUGUCYEMURA IBIBAZO BYINSHI BIGARAGARA MUBUVUZI ARIKO NTANUMWE URABONA AKAZI KANDI HAMAJIJE KURANGIZA IMYAKA IRENGA INE YOSE UBU TWESE TURICAYE TURATEGEREJE. NABANDI RERO NTAWAMENYA.GUSA MBONA LETA YAKAGIZE ICYO IKORA RWOSE

2
Iradukunda Jean Marie 2019-08-27 01:44:02

Twishimiye cyane Iyi nama kandi twizeye ko imbogamizi zagaragajwe zikemurwa byihuse kugira ngo Ubuzima bw’abanyarwanda burusheho kubungabungwa.

3
MUGANGA OROJINALI 2019-08-26 14:22:38

Hari abantu njya numva bakansetsa rwose. Ubu Colonel Dr Zuberi aravuga atya yirengagije abize Gusuzuma indwara mu mavuriro bita Clincal Medical Officers ntibaheze mu rungabangabo se kandi baragiye kwiga Leta ivuga ko bakenewe? Naba baramutse bashoje wasanga basabwa kujya kuvura inka cg ibihingwa kandi barize kuvura. Rwose nta n’impamvu.

Kwamamaza