IGIHE

Minisante yasabye ingengo y’imari yihariye yo kubaka ikigo gifasha abakekwaho Ebola

0 19-05-2019 - saa 10:14, Evariste Nsengimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yasabye Inteko Ishinga Amategeko gukorera ubuvigizi urwego ayobora rugahabwa ingengo y’imari yihariye ya miliyari 1 Frw yo kubaka ikigo gikorerwamo ubushakashatsi kikanatanga ubufasha ku bacyekwaho icyorezo cya Ebola.

Yabivuze ku wa 13 Gicurasi ubwo Minisiteri y’Ubuzima yagaragarizaga Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2019/2020 izashyirwa mu nzego ziyishamikiyeho.

Minisitiri Gashumba yavuze ko mu Rwanda nta ndwara ya Ebola irahagara ariko ko rudakwiye kwirara kuko hari bimwe mu bihugu by’abaturanyi icyo cyorezo cyayogoje.

Muri iki cyumweru, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu giherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Ebola imaze kwica abantu 1122, barenga 2/3 by’abo yagaragayeho.

Minisitiri Gashumba yabwiye Abadepite ko u Rwanda rumaze igihe ruhugura abantu uko batanga ubufasha mu gihe hagira ugaragaraza ibimenyetso bya Ebola.

Ati “Twagerageje gukora uko dushoboye hamwe n’abafatanyabikorwa, dufite abantu bapima ku mupaka duhemba, bahagararayo umunsi ku wundi, dufite Laboratwari twazamuye ubushobozi, ubu ntabwo tukijya gupimisha hanze.”

Yavuze ko hari abantu benshi bahuguwe barimo abapolisi, abakozi b’umuryango utabara imbabare(Croix Rouge), ab’ibitaro, abajyanama b’ubuzima n’abandi.

Ati “Twakoze ibintu byinshi dufatanyije n’abafatanyabikorwa ariko turifuza kubaka ikigo, aho dushobora gushyira umurwayi mu muhezo. Ubu twatiye ikigo nderabuzima cya Rugerero.”

Dr. Gashumba asobanura ko icyo kigo ari gito nubwo rwose hagize ugaragaraho Ebola cyamuha ubufasha bushoboka bwose.

Ati “Ntitwakomeza gutya kuko iki cyorezo ntaho kizajya, mu bihugu by’abaturanyi kirahari. Dukwiye ikigo, twumva twabishyira muri gahunda, tukubaka ikigo kigakorerwamo n’ubushakashatsi.”

Umuntu wagaragaje ibimenyetso bya Ebola aba akeneye kwitabwaho byihariye n’abantu babihuguriwe kandi ahantu habugenwe kimwe n’uwo yishe kugira ngo atayikwirakwiza mu bandi.

Inteko Ishinga Amategeko yijeje Minisante ko inzego zose zizakomeza gufashanya mu kunoza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari, kugira ngo umushinga wayo uzasohoke unoze kandi usubiza ibibazo by’abanyarwanda.

Bimwe mu bimenyetso bihita bigaragara ku muntu urwaye Ebola ni ukuva amaraso ahari umwenge hose, guhinda umuriro, gucika intege , kubabara mu ngingo kubabara umutwe no mu muhogo, bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri kugeza ku minsi 21 nyuma y’ubwandu, kuruka no guhitwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko ibi bimenyetso umuntu ashobora kubanza kubyitiranya n’iby’izindi ndwara nka Malaria, Tifoyide cyangwa Mugiga.

Minisitiri Gashumba ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko asobanura ibijyanye n'ingengo y'imari urwego ayobora ruzakoresha mu mwaka utaha

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza