Minisante yahaye ibitaro bya Munini imbangukiragutabara eshatu, zizaruhura abaturage guheka mu ngobyi

0 26-06-2017 - saa 07:27, Prudence Kwizera

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), yahaye ibitaro bya Munini mu karere ka Nyaruguru, imbangukiragutabara eshatu zigiye gufasha abaturage kwihutira kugezwa ku bitaro bagahabwa ubuvuzi bwihuse nk’uko bamaze igihe babisaba, kuko hari ubwo bahekaga mu ngobyi kubera kubura imodoka.

Ibyo bitaro bya Munini biherereye mu gice cy’icyaro bisanzwe byoherezwaho abarwayi b’indembe baturutse mu bigo nderabuzima 13 bigaragra muri icyo gice, ariko byagoranaga kubagezayo nk’uko ubuyobozi bwabyo bubitangaza.

Izo mbangukiragutabara eshatu zifite agaciro ka miliyoni 143 z’amafaranga y’u Rwanda, bazishyikirijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2017, nyuma y’umuganda wahuje abaturage, abayobozi n’abaganga bo kubitaro bya Munini.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Munini, Dr. Innocent Ndebeyaho, avuga ko ubusanzwe bari bafite izindi mbangukiragutabara eshatu, ariko zahoranaga ibibazo kubera gusaza, bigatuma badatanga serivisi nziza ku barwayi nk’uko bikwiye.

Dr. Ndebeyaho ati “Twari dufite izindi eshatu ariko zishaje, ku buryo zahoraga muri garage ziri gusanwa, hakaba n’ubwo hamaze ukwezi kose nk’imwe yarananiranye, baduhamagara batubwira ngo hari umurwayi urembye bikatunanira kumugeraho byihuse. Byagiraga ingaruka ku buryo hari nk’ubwo abarwayi batugeragaho barembye cyane cyangwa bamwe bamaze gushiramo umwuka, kubera ko batabonye ubutabazi ku gihe”.

Dr. Innocent Ndebeyaho akomeza avuga ko kuba bahawe izo mbangukiragutabara bigiye kubafasha kunoza serivisi no kuvura barwayi batararemba, kuko zujuje ibyangombwa byose, ku buryo umurwayi agenda ayivurirwamo mbere yuko agezwa ku bitaro.

Umwe mu bivuriza ku bitaro bya Munini, Emmanuel Nsabimana, yavuze ko bishimira kuba bahawe imbangukiragutabara kandi bizeye ko zigiye kubafasha kwihutisha kugeza abarwayi ku bitaro, kuko hari n’igihe byabaga ngombwa ko babaheka mu ngobyi.

Nsabimana ati “Turashima ubuyobozi kuba buduhaye izi mbangukiragutabara bigiye kudufasha cyane, kuko hari ubwo twarwazaga umuntu bikatugora kumugeza ku bitaro twabuze imodoka, tukamuheka mu ngobyi akaba yanadupfiraho”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Antoine Bisizi, yasabye ibitaro bya Munini kurushaho gutanga serivisi nziza, avuga ko ibyo bitaro bigiye no kuvugurwa mu gihe gito, ababigana bakarushako kwitabwaho.

Bisizi ati “Icyo twasaba abakozi b’ibitaro ni ukubyaza umusaruro izo mbangukiragutabara bagatanga serivisi nziza kurushaho, kandi tubwira n’abaturage ko gahunda yo kuvugura ibitaro bikarushako kuba iby’icyitegererezo iri hafi, amakuru duhabwa na Minisante avuga ko amasoko yamaze gutangwa ku buryo mu kwezi gutaha bizatangita kubakwa.

Ubusanzwe ibitaro bya Munini biganwa n’abaturage barenga ibihumbi 323 baturuka mu bigo nderabuzima 16 byo mu mirenge itandukanye igize ako Karere.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza